Category: ABAHANZI
Chorale Abasaruzi yashyize hanze indirimbo nshya “Amahoro” igaruka ku mahoro ava ku Mana
Mu gihe isi muri rusange ikomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano mucye, Chorale Abasaruzi yagarutse ku butumwa bwo kwizera Imana nk’isoko y’amahoro nyakuri mu ndirimbo “Amahoro,” isihishikariza abakristu gukomeza kuyiringira mu bihe byose. Mu Rwanda hari abahanzi, amatsinda ndetse n’amakorali bakomeye mu gisata cy’umuziki wo kuramya Iman, Korale Abasaruzi SDA Nyamirambo ni imwe muri ayo makorali, ikaba […]
Papi Clever & Dorcas bagarukanye ubutumwa bwo gushimira Imana ku gitambo cya Kristo mu ndirimbo nshya “Mpimbariza Imana”
Abaramyi Papi Clever na Dorcas bongeye gukora mu nganzo bahembura imitima ya benshi mu ndirimbo nshya yasohotse ku wa 6 Werurwe itanga ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’urukundo rwayo n’agakiza abantu baboneye muri Yesu Kristo. Mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo gushimangira ukwizera kwabo. Muri izo ndirimbo harimo “Mpimbariza […]
Ben & Chance bibukije abakristu ko Yesu ashobora guhindura amateka y’umuntu mu ndirimbo Igikomere Cyanjye
Kuri uyu wa 5 Werurwe, abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya Imana basohoye indirimbo igaruka ku buzima bw’umuntu wahinduwe n’urukundo rwa Yesu, igahamagarira abakristu kwizera ko Imana ishobora gukura umuntu mu mibabaro ikamushyira mu byishimo. Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben & Chance ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Igikomere Cyanjye […]
“Ni Wowe”: Indirimbo nshya Igaragaza Umuhamagaro wa Fanny na Sam mu Kuramya Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza hose
Indirimbo nshya yitwa “Ni Wowe”y’abaramyi Fanny na Sam yashyizwe hanze igamije gukomeza gukangurira abantu guhimbaza Imana no kuyishyira ku mwanya wa mbere mu buzima bwabo. Iyi ndirimbo ya gospel ifite ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko Imana ari yo soko y’imbaraga n’ubugingo bw’umuntu, kandi ko ari yo ikwiye icyubahiro n’ishimwe byose.“Ni Wowe” ni indirimbo igaruka ku […]
Ben na Chance bagiye kwizihiriza Pasika muri BK Arena mu gitaramo gikomeye cya “Easter Jubilee Music Gathering”
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu buryo budasanzwe, abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda Ben na Chance batangaje ko bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena. Iki gitaramo bise “Easter Jubilee Music Gathering” giteganyijwe ku wa 05 Mata 2026, kikazaba umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo. […]
Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo “Nzahora Nshima” ya Philadelphia Choir Adepr Nyamata
Mu majwi n’injyana inogeye amatwi, Korali imaze kubaka izina mu Rwanda yagarukanye indirimbo igaruka ku gitambo cya Yesu Kristo n’urukundo rwe rwatumye abantu babona agakiza, igashishikariza abakristo gukomeza gushima Imana no kwizirika ku musaraba ndetse bakiringira urukundo rwe rudacogora. Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo kwegera Imana […]
Ubutumwa bw’agakiza buri mu ndirimbo Ameniweka Huru Kweli bwakoze ku mitima ya benshi
Abaramyi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu myaka 2 ishize basohoye indirimbo bafatanyije na Merci Pianist ihamagarira Abakirisitu gushima Imana yababohoye, ikabibutsa ko agakiza ari impano y’ubuntu ibakura mu bubata bw’icyaha. Itsinda ry’abaramyi Papi Clever & Dorcas rifatanyije na Merci Pianist, tariki ya 25/ 05/ 203 ryashyize hanze indirimbo yitwa Ameniweka […]
Adrien Misigaro yagaragaje icyubahiro gitegereje abakiranutsi mu ndirimbo ye nshya “Uw’Umwami Akunda”
Hasohotse indirimbo nshya Uw’Umwami Akunda itanga ubutumwa bukomeye ku bakiranuka no ku bantu bahitamo inzira y’ukuri, ibibutsa ko Imana iha icyubahiro abayikunda kandi bakirinda ibibi. Umuhanzi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo igaruka ku rukundo rw’Umwami ku bantu bakiranuka, agaragaza ishusho y’Umwami uhora yita ku byo abagaragu be bakora. Yashimangiye ko Imana itita gusa ku bikorwa […]
Uratangaje: Indirimbo nshya ya Bienvenue Zebedayo ihamya imbaraga z’agakiza n’ishimwe
Ku wa 25 Gashyantare, Bienvenue Zebedayo yasohoye indirimbo yise “Uratangaje,” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no guhamya impinduka izana mu buzima bw’abayizeye, cyane cyane Abakirisitu. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bienvenue Zebedayo, yashyize hanze indirimbo nshya yise Uratangaje, igaruka ku rugendo rw’agakiza n’ukuntu Yesu ahindura ubuzima bw’umuntu wari waracitse intege. Iyi ndirimbo […]
“Sinzarimbuka” indirimbo igiye gufungura urugendo rushya rwa Danny Mutabazi
Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze alubumu ye nshya mu minsi ya vuba, aho yahereye ku ndirimbo ya mbere yise Sinzarimbuka, igiye kujya hanze ku wa 2 Werurwe 2026. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere izabanza gushyirwa ahagaragara kuri iyo alubumu ateganya gusohora vuba. […]