Category: ABAHANZI
Alicia na Germaine basohoye indirimbo nshya bise “Ndahiriwe”
Itsinda Alicia na Germaine ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryasohoye indirimbo nshya kuru uyu mugoroba wa tariki ya 27 Kanama 2025 yitwa “Ndahiriwe”, ikaba yitezweho guhembura imiti yabenshi. Amajwi yayo yakozwe na Popieeh, naho amashusho ayoborwa na Brilliance, mu gihe yandistwe na Alicia na Geramine afatanyije na Innocent. Ni indirimbo iritsinda rimaze icyumweru […]
Korali Ababwirizabutumwa Yasohoye Indirimbo Nshya “Intego”, Ikomeza Guhumuriza no Gukomeza Abakristo
KORALI ABABWIRIZABUTUMWA YASHYIZE HANZE INDIRIMBO NSHYA YITWA “INTEGO” Korali Ababwirizabutumwa imaze igihe izwi mu ndirimbo zihimbaza Imana zikora ku mitima y’abakristo benshi, yashyize hanze indirimbo nshya yise Intego. Ni indirimbo yongera kubibutsa abantu ko ubuzima bwose bugira intego, kandi ko intego nyakuri y’umukristo ari ukuguma mu nzira y’agakiza no gukorera Imana kugeza ku iherezo. Iyi […]
Rwanda Shima Imana 2025 iragarutse! Gushimira Imana kurwego rw’igihugu bizakorwa muryo bushya
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, Abanyarwanda bazongera guhurira hamwe mu giterane ngarukamwaka “Rwanda Shima Imana”, kizabera mu nsengero zose zo mu gihugu hose. Iki gikorwa cyatangiye gufata indi ntera, gifite intego yo guhuriza hamwe abanyarwanda n’abakristo bo mu madini n’amatorero atandukanye, bagashima Imana ku bw’amahoro, ubumwe n’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Itandukaniro rikomeye ry’uyu mwaka […]
Believers Worship Team yongeye kwibutsa abatuye isi imbaraga ziri mu Izina rya Yesu Kristo n’ubutware bwe.
Itsinda rya Believers Worship Team ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Izina rya Yesu”, indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza imbaraga, gukiza no kubohora kw’iryo zina risumba ayandi yose. Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, bagaruka ku izina rya Yesu nk’izina rihumuriza, ribohora kandi rikiza. Bemeza ko mu izina rya Yesu harimo imbaraga zikomeye zisenya ibihome, zikirukana […]
Inzozi zamaze Kuba Ukuri: Clemance Yitegura Gusohora Indirimbo Nshya muri Album ya mbere
Umuramyi Clemance Yatangaje Urugendo Rushya rwo Gukora Album y’Indirimbo z’IyobokamanaUmuhanzi n’umuramyi Clemance, wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Nirihe Shyanga ya True Promise, yatangaje ko nyuma y’imyaka myinshi y’inzozi zamubereye “inzira ndende kandi ikomeye,” ubu ageze mu rugendo rushya rwo gutunganya album nshya y’indirimbo zihimbaza Imana. Mu butumwa aherutse gushyira hanze, Clemance yavuze ko ari […]
Uranyumva: Ubufatanye bwa David Kega na El-shaddai Choir bwavuyemo isengesho rikoze ku mitima
David Kega na El-shaddai Choir mu ndirimbo nshya “Uranyumva”Mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, habonetse indi ntambwe ikomeye aho umuhanzi David Kega afatanije na El-shaddai Choir basohoye indirimbo nshya yise Uranyumva. Iyi ndirimbo yatangajwe ku mugaragaro kuri YouTube, ikaba yakiriwe n’abantu benshi nk’impano ikomeye yo gukomeza kuzamura umutima w’amasengesho no kurushaho kwegera […]
Ibigwi utamenye by’icyamamare Smockie Norful ufite Grammy ebyiri akaba aherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda
Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel ku isi, Smokie Norful [Willie Ray Norful Jr.], ufite Grammy Awards ebyiri, yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ndetse ahura na bamwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Smokie Norful ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi cyane ku ndirimbo “I Need You Now” na “No […]
Ubukwe mu ishusho y’abizera: Ese koko ni umuhango w’abantu cyangwa isezerano ry’iteka?
Ubukwe ku bizera si umuhango gusa, ni ishusho y’ubusabane bwera hagati ya Kristo n’Itorero. Mu Byanditswe, ubukwe bukoreshwa nk’urugero rw’isezerano rikomeye riri hagati y’Umukiza n’abo yakijije. Uburyo ubukwe butegurwa, uburyo buhuza abageni, n’uburyo umunsi nyirizina w’ubukwe wubahirizwa, byose ni igicumbi cy’inyigisho y’ihishurirwa ry’ijuru no kugaruka kwa yesu. Mu Byahishuwe 19:7-9 handitswe ngo: tunezerwe twishime, tuyihimbaze, […]
Papa wa Lamine Yamal yamaganye amakuru avugwa ku muhungu we
Umubyeyi wa Lamine Yamal yahakanye amakuru avuga ko umuhungu we yaba afite umukunzi, avuga ko ari ibihuha, ariko anasaba abafana kubaha ubuzima bwite bw’umwana we. Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bamamaye cyane muri ruhago ku rwego rw’Isi, akaba yarakunzwe cyane muri Espagne no ku Isi hose. Mu mukino wa La Liga wahuje […]
“Iyi Ntwari ni Nde?”Alarm Ministries Isobanuye Yesu Kristo neza Yongera kunyeganyeza imitima ya benshi
Itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries bongeye gususurutsa imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo, basohora indirimbo nshya bise “Iyi Ntwari ni nde?”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bugaragaza Yesu Kristo nk’Intwari idasanzwe. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwimbitse bwerekeza kuri Yesu Kristo nk’Intwari y’ukuri yamanutse mu ijuru ikambara umubiri w’abantu, yemera gusuzugurwa, agahatirwa gucibwa […]