Category: UMUCO N’AMATEKA
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Mata
Turi ku wa 18 Mata 2026.Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo zitari iza Kinyamwuga zikora hatagamijwe ubucuruzi.(Amateur)Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro ku Kibuye. Uyu yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.1994: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 17 Mata
Turi ku wa 17 Mata 2026.Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara ya Hemophilia itera kuva cyane kubera kutavura kw’amaraso.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Leta yiyise iy’Abatabazi yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.1994: Abatutsi benshi biciwe ku cyobo cyo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge.2017: Hashinzwe Urwego rw’Ubugenzacyaha […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 16 Mata
Turi ku wa 16 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ijwi hazirikanwa akamaro karyo mu itumanaho. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Muri Rukumberi habaye igikorwa cyiswe icyo gukubura Abatutsi hagamijwe kumaraho abari bagiye barokoka nk’uko byigambwe na Depite Mutabaruka Sylvain nyuma y’uko uwo munsi hishwe abarenga ibihumbi 10 muri uwo murenge.1994: […]
Kwibuka Amateka ni inzira yo kubaka ubumwe n’ejo hazaza hatarangwamo urwango_Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro irasaba Abanyarwanda n’abakristu kwimakaza urukundo, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kurera urubyiruko mu ndangagaciro z’ubumuntu. Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yibukije ko kwibuka atari ugusubiza inyuma amateka ahubwo ari amahirwe yo kubaka […]
Kwibuka32: Rev. Baho Isaie yasabye urubyiruko n’amadini kuba umusingi w’u Rwanda ruzira Jenoside
Mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rev. Baho Isaie yagaragaje ko urubyiruko n’abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu kurinda amateka no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro arambye. Mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’Icyunamo cyatangiye ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, cyo kwibuka […]
Korali Abasaruzi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi inasigasira icyizere cy’Abanyarwanda
Korali Abasaruzi yo mu ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo “Rwanda Komera” igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahumuriza abayirokotse ikanashimira Imana n’FPR Inkotanyi ku ruhare bagize mu kubohora u Rwanda. Korali Abasaruzi ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda Komera”, indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mata 2026Turi ku wa 10 Mata
Turi ku wa 10 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itatu itangiye gukorwa, Abasenyeri gatolika banditse ibaruwa ivuga ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi muri icyo gihe.1994: Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga […]
URUGENDO RWO KWIBUKA MU KARERE KA GICUMBI
Mu Karere Ka Gicumbi murenge wa Byumba, mu mujyi wa GicumbiDistrict habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukeri ruruhukiyemo Inzirakarengane z’Abatutsi zo mu mirenge ya Kageyo na Byumba. Kuri uru rwibutso habereye igikorwa cyo kunamira Inzirakarengane z’Abatutsi ziharuhukiye no gushyira […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Mata
Turi ku wa 6 Mata 2026.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu badashamadukira ibyo gukora imibonano mpuzabitsina.Ni n’umunsi mpuzamahanga wa siporo igamije iterambere n’amahoro.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe, apfana na Ntaryamira wayoboraga u Burundi.Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana […]
Papa Leo XIV yikoreye umusaraba muri Colosseum, ashimangira ubutumwa bw’amahoro n’ubufatanye ku Isi
Mu gikorwa kidasanzwe cyaherukaga mu myaka irenga 30, Papa Leo XIV yagaruye umuco wo kuyobora Inzira y’Umusaraba yikoreye umusaraba, agaragaza ko Kiliziya igomba kwifatanya n’Isi mu bihe by’ububabare n’ibibazo bikomeye. Ku wa Gatanu Mutagatifu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yakoze igikorwa kidasanzwe cyo kuyobora amasengesho y’Inzira y’Umusaraba mu nyubako y’amateka ya […]