Category: IMIKINO
Hashyizweho amategeko azayobora shampiyona!
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] hamwe n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere [Rwanda Premier ] bumaze gusinya amategeko n’amabwiriza agomba kuzagenga shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025/26 . Ku ruhande rwa FERWAFA bari bahagarariwe na perezida mushya ,Shema Fabrice wari kumwe na mugenzi we wa Rwanda Premier Mudaheranwa Hadji Yussufu . Impande zombi zatangaje ko […]
Umukinnyi witwa Bingi Belo avuga ko yazinutswe ikipe ya Rayon Sport bitewe n’agahinda yamuteye
Mucyo Antha wifuzaga kugurisha rutahizamu Chadrak Bingi Belo muri Rayon Sports, yagaragaje ko uyu mukinnyi yasubiraye iwabo afite agahinda kubera kudahabwa agaciro na Rayon Sports, ashimangira ko nta kizayimugaruramo. Muri Nyakanga 2025 ubwo amakipe menshi yari arimbanyije ibikorwa byo gushaka abakinnyi azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025/26 uri hafi gutangira, ni bwo Rayon Sports yatangaje […]
Manchester City yabuze umukinnyi w’ingenzi mu gihe yitegura deribi
Ikipe ya Manchester City izakina idafite rutahizamu w’umunya-Misiri Omar Marmoush mu mukino ukomeye utegerejwe ku cyumweru izahuramo na Manchester United kuri Etihad Stadium, nyuma y’uko Marmoush avunikiye mu ivi ari ubwo yari muikino mpuzamahanga hamwe n’ikipe ye y’igihugu. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yaje gusimbuzwa hakiri kare mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wahuje Misiri […]
APR FC yamenye ikipe bazakina muri 1/2 cya CECAFA
Ikipe ya APR FC izahura na Al Hilal yo mu gihugu cya Sudan muri kimwa cya Kabiri cya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma y’uko hashyizwe akadomo ku mikino y’amatsinda mu itsinda rya Gatatu. Imikino yo mu itsinda rya Gatatu yashyizeho akadomo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 10 Nzeri 2025, aho ikipe ya Al Hilal […]
Umuyobozi mukuru wa FERWAFA yageneye agashimwe abakinnyi b’Amavubi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] Shema Fabrice yijeje abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ko agahimbazamusyi kabo bakabona mu gitondo ndetse na Jersey bakinanye arazibaha nyuma yuko Amavubi asoje umukino atsinze Zimbabwe igitego 1-0. Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025,nibwo Shema yahuye n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi abizeza byinshi, […]
Ange Postecoglou yagarutse muri Premier League
Nyuma y’iminsi itatu gusa shampiyona ya Premier League itangiye, ikipe ya Nottingham Forest yahisemo guhindura umutoza mukuru, isesa amasezerano na Nuno Espirito Santo yari umaze amezi 21 ayitoza, ndetse kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yashyizeho Ange Postecoglou nk’umusimbura we. Nuno, umunya-Portugal w’imyaka 51, yirukanywe ku mugoroba wo ku wa Mbere nyuma yo gutsindwa na […]
Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yerekeje muri ½ mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025
Ikipe ya APR FC yerekeje muri 1/2 cy’irushanwa rihuza amakipe yo muri karere ka Afurika yo hagati n’ay’Iburasirazuba rya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC. Kuri uyu wa Mbere saa Cyenda kuri KMC Stadium yo muri Tanzania ni bwo ikipe ya APR FC yakinnye na Kinondoni Municipal Council F.C (KMC FC) mu […]
Bayern Munich yaciye amarenga yo gutandukana na Nicolas Jackson
Umuyobozi w’Inama nkuru ya Bayern Munich, Uli Hoeneß, yemeje ko bigoye ko Nicolas Jackson yazakomezanya n’iyi kipe nyuma yo kugaragaza bimwe mu bikubiye mu masezerano ye. Uyu mugabo yagaragaje ko bemeranyije na Chelsea kubatiza uyu rutahizamu ku giciro cya miliyoni €13.5 (£11.71) hanyuma yazitwara neza akagurwa burundu gusa akaba agomba gukinira iyi kipe byibuze imikino […]
Umubare w’amafaranga Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka mushya w’imikino
Mu ibaruwa yagejejwe ku Nteko Rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Bwana Muvunyi Paul, yagaragaje ko iyi kipe yafashe inguzanyo ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye by’amikoro. Nubwo Bwana Muvunyi atari yitabiriye […]
Nigeria nyuma yo gutsinda Amavubi yavunikishije umukinnyi ngenderwaho
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, nibwo hamenyekanye amakuru yuko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria [Super Eagles], Victor Osimhen atazagaragara mu mikino ukomeye Super Eagles izahuramo na Afurika y’Epfo, nyuma yo kugira imvune yakuye mu mukino waraya ubahuje n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda [Amavubi]. Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya […]