Category: IKORANABUHANGA
Uko umara umwanya munini kuri telephone niko wiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije
Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima […]
Abanyamakuru bakwiye kuba intumwa z’amahoro_Karidinali Kambanda ubwo yatangizaga Signs World Congress 2026
Karidinali Antoine Kambanda yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukoresha umwuga wabo mu kubaka amahoro no kwimakaza ukuri, agaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye uburyo itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu gusenya sosiyete cyangwa kuyubaka. Yabitangaje ku wa 4 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga y’abanyamakuru n’abakora mu […]
Mu rugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha, ibihugu byatangiye kwigisha abana uburyo bwo kumenya ukuri
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta no koroshya ikwirakwizwa ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga, ibihugu byinshi ku Isi byatangiye kwigisha abana n’urubyiruko uburyo bwo gusuzuma amakuru mbere yo kuyizera cyangwa kuyasangiza abandi. Abahanga bavuga ko ubu bumenyi bwabaye ingenzi nk’uko gusoma, kwandika no kubara byahoze ari inkingi z’uburezi. Kugeza ubu, abana n’urubyiruko bamara amasaha menshi kuri internet […]
Papa Leo XIV yasabye isi gukoresha AI mu kurengera umuntu aho kumusimbura
Mu ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica Humanitas, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubwenge buhangano bukwiye gukorera inyungu rusange, bugakoresha ukuri n’ubutabera aho guteza ubusumbane, intambara no kugenzura ubwisanzure bwa muntu. Papa Leo XIV yasohoye ibaruwa ye ya mbere yageneye Isi yose yise Magnifica Humanitas, agaragaza ko isi iri mu gihe gikomeye cyo guhitamo uko […]
Kiliziya Gatolika igiye gukoresha AI mu iyogezabutumwa – Antoine Cardinal Kambanda
Arkiyepiskopi wa Kigali asanga igihe kigeze ngo Kiliziya ijyane n’isi y’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu kugera ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yiteguye kwinjira mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu iyogezabutumwa, mu rwego rwo kugera ku bantu benshi, cyane cyane […]
Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima, rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Ni gahunda bakomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi. E-Ubuzima ni ikoranabuhanga rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye kuva atangiye kwivuza kugeza […]
“ChatGPT Go” ikoreshwa kuri make yatangijwe na OpenAI
OpenAI yamuritse ‘ChatGPT Go’ ifasha abayikeneye gukoresha serivisi zayo ku mafaranga make ugereranyije n’ifatabuguzi ryari risanzwe. ChatGPT Go yatangijwe bwa mbere mu Buhinde muri Kanama 2025, yishurwa 5$ buri kwezi, ikaba ari yo yishyurwa igiciro gito mu zo OpenAI yashyize ku isoko. Kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, Ubuyobozi bwa OpenAI bwafashe umwanzuro w’uko ChatGPT […]
Yakabaye Yinjiza Afaranga Menshi_ Apulikasiyo Ya Bibiliya kuki Ikomeje Kuba Ubuntu?
Nubwo ikoranabuhanga ry’isi rishingira ku nyungu z’ubucuruzi, YouVersion yo yahisemo inzira idasanzwe, ihitamo inzira yo kugeza ijambo ry’Imana ku bantu bose ku buntu, idashaka inyungu z’amafaranga. Ni mu gihe yakabaye yinjiza amamiliyari menshi. Mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje kwihuta ndetse ibigo byinshi bikarushanwa mu gushaka inyungu z’ubucuruzi, hari urubuga rumwe rwahisemo kutajya muri iyo nzira. […]
Meet&Greet 2025 yahuje abakoresha imbuga nkoranyambaga i Kigali
Abakora imirimo yo kuri murandasi bunguranye ibitekerezo ku ikoranabuhanga n’imikoreshereze ya AI Igikorwa cya Meet&Greet 2025 cyahuje abakoresha ikoranabuhanga batandukanye baturutse mu Mujyi wa Kigali, baganira ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu iterambere ry’umwuga wabo no ku buryo bwiza bwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI). Iki gikorwa cyabereye kuri Maison des Jeunes ku […]
AI Mu Myizerere: Porogaramu Zifasha Abayoboke Ariko Zikomeje Kubyutsa Impaka No Gutera Urujijo
Porogaramu zishingiye ku myemerere ziragenda ziyongera, zitanga ubuyobozi bw’umwuka mu buryo bugezweho ariko zikanibazwaho uko zigaragaza “abantu bera” mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubwenge bw’ubukorano bukomeje kwinjira mu buzima bw’abantu ku rwego rutigeze kubaho, none bunageze no mu myizerere. Porogaramu n’ibikoresho byubakiye ku iyobokamana birarushaho kwiyongera, bitanga inama, ihumure n’ubufasha bw’umwuka mu gihe isi ihinduka byihuse mu […]