
Gen-z comedy igira uruhare rukomeye mw’ivugabutumwa no kwamamaza ubutumwa bwiza
Alarm Ministries Yerekanye Indirimbo “Iyi Ntwari Ni Nde” muri Gen-Z ComedyMu minsi ishize, Alarm Ministries yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyi Ntwari Ni Nde?” imaze gukundwa n’imitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo ije isanganira izindi zamenyekanye cyane nka “Mesiya”, “Juru We Tegaka”, “Imana yo mu Misozi”, ndetse na “Iyo niyo Data”zatumye iyi minisiteri iba imwe mu zikomeye mu Rwanda.Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, Alarm Ministries yongeye kugaragara mu buryo budasanzwe, aho yifashishije isekurusange ry’urwenya n’umuco wo gusetsa, bagasangiza urubyiruko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yabo nshya.
Byagaragaye nk’uburyo bushya bwo kugeza ijambo ry’Imana ku rubyiruko mu buryo bugezweho kandi butuma abantu bishimira ubutumwa.Gen-Z Comedy Show isanzwe izwi nk’ahantu hahuza abanyempano batandukanye by’umwihariko abasusurutsabirori, ariko ikaba inafungurira imiryango abaririmbyi, abapasitori n’abandi batangaza ijambo ry’Imana.
Mu bihe bishize, abaramyi nka True Promise bagaragaranye na gahunda zabo zo kuramya Imana, ndetse abantu bafite impano zidasanzwe mu gusetsa no kuririmba icyarimwe.Muri iyi gahunda kandi, hahuriramo amazina akomeye mu kuramya nka Tresor Nguweneza, ndetse n’abandi benshi bahorana ubushake bwo gusangiza urubyiruko ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano n’ubutumwa bw’umwuka.
Umwihariko wa Alarm Ministries ni uburyo ikora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, zishingiye ku ijambo ry’Imana kandi zikaba zikoreshwa mu gusubiza imitima y’abantu. Indirimbo zabo ntizirangira gusa mu kuramya ahubwo ziba inyigisho n’ubutumwa bw’ihumure mu bihe bitandukanye.Ku rundi ruhande, umwihariko wa Gen-Z Comedy Show ni uburyo yahindutse urubuga ruhuza urubyiruko n’ubutumwa bwiza mu buryo bw’imyidagaduro, ikerekana ko gusetsa bitarwanya ijambo ry’Imana ahubwo bishobora gufasha kurigeza ku bantu benshi mu buryo bushimishije.
Nkuko bikunze kugaragaza cyane kuwitwa umushumba wifashisha ijambo ry’Imana mugusetsa no kwigisha Nyuma y’uko indirimbo “Iyi Ntwari Ni Nde?” isohotse, yakomeje kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga za Alarm Ministries, aho abayumva basangiye ubutumwa buyigize bavuga ko ibahumuriza kandi ikabafasha gusobanukirwa neza amaraso ya Yesu n’ubutwari bwe bwo kubacungura.
Ibi byerekana ko nubwo Gen-Z Comedy Show idashingiye ku kwamamaza ubutumwa bwiza by’umwihariko, ariko ifite uruhare rukomeye mu gufasha abantu kumenya Imana, kuko iha umwanya abaramyi, abapasitori, n’abandi bafite ubutumwa bwo gusangiza imbaga.Kuba Alarm Ministries yaritabiriye iri sekarusange bikaba byarashimishije benshi, kuko byahurije hamwe urubyiruko rwinshi, runyotewe kumenya ubutumwa bwiza no gufashwa mu rugendo rwabo rwo gukura mu mwuka
. Ibi bigaragaza ko umurimo w’Imana ushobora gukorwa mu buryo butandukanye, haba mu ndirimbo, mu nsanganyamatsiko cyangwa se mu gusetsa, byose bigahurira ku guhimbaza Imana.

Tresor yagarukanye muri gen-z comedy yishimiye indirimbo shya
