Vatican igiye kwakira ibirori bitandukanye byateguwe n’abo mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje imiterere
1 min read

Vatican igiye kwakira ibirori bitandukanye byateguwe n’abo mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje imiterere

Vatican igiye kwakira ibirori bitandukanye byateguwe n’abo mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje imiterere (LGBTQ+) nka bumwe bu muryo bwo kwizihiza yubile ya 2025.

Abateguye iki gikorwa bavuze ko abarenga 1000 bazerekeza i Roma muri iyi gahunda. Ni yubile iba buri myaka 25, izwi nk’umwaka w’impuhwe.

Ni umwaka utangizwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Uyu mwaka watangijwe ku wa 24 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 6 Mutarama 2026 n’uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Byari byitezwe ko abarenga miliyoni 30 bazawifashisha mu kujya gusura ubutaka butagatifu i Vatican.

Umuryango wo mu Butaliyani ushyigikira abo muri LGBTG+ uzwi nka La Tenda di Gionata wateguye urwo rugendo mu buryo bwo kwishimira uyu mwaka w’impuhwe.

Alessandro Previti uhagarariye uyu muryango yavuze ko abo muri LGBTG+ baturuka mu bihugu 30 bazakorera urugendo rwerekeza i Roma bakitabira ibirori bizamara iminsi itatu.

Ni umuhango uzatangizwa n’isengesho rizavugwa mu ndimi eshatu rizabera i Roma ku wa 5 Nzeri 2025, ukurikirwe n’umuhango wo guca mu muryango wa Bazilika yitiriwe Petero no gusoma misa.

Ni umuryango ufungurwa mu mwaka hizihizwamo Yubile gusa. Muri uyu mwaka abantu bahabwa amasakaramentu n’ibindi byose mu buryo bw’impuhwe.

Iki gikorwa kizasozwa ku wa 7 Nzeri 2025 n’isengesho rizayoborwa na Papa Léon XIV, mu ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani, Francesco Savino, aherutse kuvuga ko kwakira abo muri LGBTQ+ ari uburyo bwo kudaheza umuntu n’umwe hashingiwe ku wo ari we cyangwa uko yahisemo kubaho.

Ati “Guha buri wese ikaze bisobanuye umutima ufungutse n’uburyo bwiza bwo kwakira na yombi abandi.”

Umwe mu bayobozi b’i Vatican aherutse gutangaza ko nubwo abo muri LGBTQ+ bazakirirwa bitavuze ko Kiliziya Gatorika yemera ibyo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *