
20 bamaze guhitanwa n’umutingito wibasiye Afghanistan
Abantu 20 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mutingito wibasiye Igihugu cya Afghanistan mu gice cy’Uburasirazuba mu rukerera rwo kuri uyu Mbere tariki 01 Nzere 2025.
Amakuru dukesha BBC avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko 20 bapfuye, abarenga 300 bakaba bakomeretse abandi ibihumbi bakaba bahunze agace kibasiwe n’uyu mutingito ku buryo bukomeye.
Uyu mutingito waruri ku gipimo cya 6.0, wasenye inyubako n’ibindi bikorwa remezo uhereye mu Murwa mu kuri w’iki gihugu, Islamabad n’indi mijyi irimo, Kabul ndetse wibasiye n’ibindi bice biri ku birometero 300 uvuye mu murwa mukuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Afghanistan ryatangaje ko ryatangiye, ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo batabare abagwiriwe n’inyubako ndetse no gutanga ubuvuzi ku bakomeretse.
Mu butumwa bwawo wanyujije ku rukuta rwa X, wagize uti “Tubabajwe n’umutingito ukomeye wibasiye igice cy’uburasirazuba, ugahitana abarenga ijana, abandi benshi bagakomereka. Itsinda ryacu riri gutanga ubutabazi bwihuse aho byabereye. Ibitekerezo byacu byose biri ku bagizweho ingaruka”.
Si ubwa mbere Afghanistan ihuye n’imitingito kuko iherereye mu gice cya “Indian and Eurasian tectonic plates” gusanzwe cyibasirwa n’imitingito ikomeye.
Uheruka wo mu 2022 waruri ku gipimo cya 5.9 wahitanye abasaga 1000, abandi 3000 barakomereka wangiza imitungo yiganjemo inzu.
Ikigo cyo muri Amerika kizobereye iby’imitingito cyatangaje ko hagendewe ku mbaraga uyu warufite, abasaga 100 bashobora kuhaburira ubuzima.