
Havumbuwe umuti mushya uvura umuvuduko w’amaraso
Uruganda ruzobereye mu gukora imiti n’inkingo rwa AstraZeneca, rukorera mu Bwongereza rwashyize hanze umuti wa “Baxdrostat” witezweho kuvura umuvuduko w’amaraso ukabije mu gihe uyu muti waba wemejwe ugatangira gukoreshwa.
Byatangajwe ku wa 30 Kanama 2025, mu Nama ngaruka mwaka yo kurwanya irwara zibasira umutima, ihuriza hamwe ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi by’ibumbiye mu tsinda rya “European Society of Cardiology Congress”.
Baxdrostat ni umuti, witezeho kuvura abarwayi bafite umuvuduko w’amaraso ukabije basanzwe bakoresha indi miti ariko ntibitange umumaruro.
Igeragezwa ry’ibanze ryakorewe mu matsinda atatu y’abantu ryagaragaje ko uyu muti watanga umusaruro. Itsinda rya mbere ryatewe miligarama imwe (1 millgram) y’umuti wa Baxdrostat, itsinda rya kabiri riterwa miligarama 2 ( 2 millgram), naho itsinda rya gatatu riterwa umuti wa “placebo” usanzwe ukoreshwa mu kuvuru umuvuduko w’amaraso ukabije.
Nyuma y’ibyumweru 2, abakoreweho igerageza bari basanzwe bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bahawe umuti wa, Baxdrostat 4 mu 10 byagaragaye ko wabafashije ugeraranyije n’imiti isanzwe. Ni mu gihe 2 mu 10 bafashe umuti wa, Placebo aribo wabashije kugirira umumaro.
Umuganga uzobereye mu kuvura irwara z’umutima akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukumira irwara z’umutima (American Heart Association), Dr Stacey E. Rosen, wagize uruhare mu bushakashatsi bwakoze uyu muti wa Baxdrostat avuga ko mu gihe uyu muti wakiyongera ku rutonde rw’ikoreshwa mu kuvura irwara y’umuvuduko w’amaraso yaba ari intabwe ikomeye mu buvuzi.
Uyu muti uje usanga, indi miti ndetse n’ubundi buryo bwifashishwaga mu kuvura umuvuduko w’amaraso ukabije, aho ubuzwi bukunze kwifashishwa harimo ubwa “vasodilators” ndetse n’ubuzwi nka “relax and widen arteries ” bwose bufasha amaraso gutembera neza mu minsi.