Itsinda ryiyemeje kubera benshi ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel Nyarwanda rizwi ku izina Amashami Group
2 mins read

Itsinda ryiyemeje kubera benshi ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel Nyarwanda rizwi ku izina Amashami Group

Amashami Group, ni itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryashinzwe n’abakunzi b’ijambo ry’Imana bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

Izina ‘Amashami’ ryatekerejweho hashingiwe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5 rivuga ngo “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.” Intego yabo ni uguhesha Imana icyubahiro no gushimangira ukwizera kw’abakristo binyuze mu muziki uhuje ijambo ry’Imana n’umwimerere w’umuco nyarwanda.

Bakorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu, ariko ubusanzwe bakomoka mu turere dutandukanye turimo Rusizi na Ruhango.

Iri tsinda riri gushora imizi ubu, rigizwe n’abaririmbyi bahoze baririmba mu makorali atandukanye, ari bo: Nishimwe Emmanuel, Uwintatse Alexiane uriyoboye, Dukuzeyezu Diane na Mvuyekure Eugene.

Bakomoje ku mwihariko wabo baragira bati: “Tuzanye umuziki wa gospel uherekejwe n’ubutumwa bwimbitse, bwubakiye ku ijambo ry’Imana, kandi tukawushyira mu njyana zitandukanye z’umwimerere, harimo gakondo, acapella, ndetse na fusion ya Gospel n’injyana zigezweho.”

“Agashya ni uko twubaka indirimbo dushingiye ku nsanganyamatsiko zihariye (nk’urukundo, imbabazi, kwizera, ihumure…) kandi tugaharanira guhuza amagambo n’ubutumwa bwubaka imitima. Ntidufatanya gusa nk’abahanzi, ahubwo tunafatanya mu gusenga no gutegura ibihangano bivuye ku mutima usenga.”

Amashami Group, baritegura gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Ingoro Ijabiro’. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abarushye n’abaremerewe, baberekeza kuri Yezu kuko ariwe uruhura imitima.

Icyerekezo cyabo, ni ukuba ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Barifuza kandi gutoza urubyiruko gukoresha impano zabo mu gukorera Imana, gufasha abantu gusubira ku isoko y’ukuri (Ijambo ry’Imana), no guteza imbere umuco wo guhimbaza Imana binyuze mu njyana zitandukanye ariko zubaka.

Bati: “Duharanira ko ubutumwa dutanga buba umusemburo w’impinduka nziza mu buzima bw’abatwumva.”

Zimwe mu mbogamizi bamaze kubona mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo kuba uyu muziki udashyigikirwa bihagije mu buryo bw’amikoro no kwamamazwa, kudahuza kw’abahanzi, bamwe bagashyira imbere kurushanwa aho gufatanya mu murimo umwe, ubumenyi buke mu bijyanye n’itangazamakuru n’ikoranabuhanga, bigatuma ibihangano byinshi bitagera ku rwego mpuzamahanga, gukura isoko ry’umuziki mu byo gucuruza gusa, aho rimwe na rimwe ubutumwa bushobora guhungabana mu nyungu z’ifaranga n’izindi byinshi.

Amashami Group, bemeza ko ibyiringiro byabi bishingiye ku ijambo ry’Imana, ari ryo shingiro ry’ubuzima bwabo n’impamvu nyamukuru ituma bakora umuziki, isezerano rya Yezu Kristo, ribahamagarira gukomeza gukora umurimo nubwo habaho imbogamizi, ndetse no gufashanya nk’abagize itsinda, aho buri wese aba ari inkingi mu rugendo rw’ubuhanzi bwuzuye umutima usenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *