
“Pastor’s Kids Seminar” igiterane cy’abana b’abashumba kizibanda ku bikomere abana bahura na byo
Restoration Church ishami rya Gikondo, yateguye igiterane cy’Abana b’Abashumba, kizaba kuwa Gatandatu taliki ya 6/9/2025 guhera saa tatu kugeza saa saba z’amanywa.
Pastors’ Kids Seminar ni gahunda yo guhuza abana b’abashumba ndetse n’abashumba ubwabo, bakagirana nabo ibiganiro byihariye. Ni igikorwa kijyanye n’umuryango w’abashumba, gihuza abashumba n’abana babo, hakabaho ibiganiro hagati yabo.
Umuyobozi wa Restoration Church Gikondo, Pastor Elisha Masasu, yavuze ko muri Pastors’ Kids Seminar”, abana b’abashumba babona “umwanya wo kuvuga, guhugurana bajya inama, bavuga ubuzima bwabo bwa buri munsi mu mibereho yabo nk’abana b’abashumba;
Baganira ku bijyanye n’imbogamizi, inzitizi bagenda bahura nabyo, ababyeyi nabo ari bo bashumba bakabona umwanya wo kubagira inama, nabo bakakira inama zivuye ku bana.”
Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, kizitabirwa n’Abana b’Abashumba n’Ababyeyi babo. Mu ngingo zizaganirwamo harimo imibereho y’Abana b’Abashumba, ibibagora, ibibabangamira, ndetse n’Umugisha ukomeye wo kuba ari Abana b’Abashumba. Hazabaho n’umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo hagati yabo.
Muri Pastors’ Kids Seminar 2025 hazabo umwanya wo gutanga ubuhamya aho umwana wa Apostle Joshua Masasu azaganiriza bagenzi be urugendo rwe aho azababwira uko yabayeho mu buzima bw’ibyaha kandi ari umwana w’Umushumba ariko nyuma akaza gukizwa.
Hazabaho kandi umwanya wo kuganirizwa n’Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi, Apostle Joshua Masasu ndetse n’Umushumba uhagarariye Restoration Church ishami rya Gikondo, Pastor Elisha Masasu.
Pastor Elisha Masasu wa Restoration Church Gikondo, yatangarije inyaRwanda.com ko biteze ko Pastors’ Kids Seminar 2025 izagira umumaro, na cyane ko izabanje zasize hari imiryango myinshi y’Abashumba yongeye kubakika ndetse Abana b’Abashumba bagasobanukirwa umugisha ukomeye wo kuba Abana b’Abashumba.
Pastor Elisha Masasu yasobanuye ko kuri iyi nshuro biteguye kubona Abana b’Abashumba bazitabira iki gikorwa batongera guterwa ipfunwe no kumva ari Abana b’Abashumba kubera ibibavugwaho ndetse bakaba bifuza ko iyi Forum izarangira bakize ibikomere baterwa no kuba bavuka mu miryango yiyeguriye Imana.
Hakomojwe ku bikunze kuvugwa ko Abana b’Abapasiteri badakizwa. Umuhoza Wase ni umwana w’umushumba wa Patmos of Faith Church ariko akaba asengera muri ERC Gikondo. Yagarutse ku bikomeye Abana b’Abashumba bahura nabyo aho sosiyete iba ishaka kubabona mu mwambaro w’Ababyeyi babo b’Abashumba.
Yanakebuye Abana b’Abashumba badaha agaciro umwambaro bambaye. Yagize ati: “Kubera ko tuba twaravukiye/twarakuriye muri sosiyete cyangwa iwacu tubona turi abana b’abapasiteri, rero abandi bana batavukiye mu gishumba kuza ku Mana cyangwa kuza bayisanga, baza bazi icyo bashaka, ariko twebwe kuba twarabivukiyemo tubifata nk’ibintu bisanzwe.”
Yakomeje ati: “Nyuma y’uko tubifashe nk’ibintu bisanzwe, ikintu urimo ntabwo ugiha agaciro, abenshi tuba dushaka gusa nk’abo hanze, ntabwo mvuze ko abenshi badakizwa, barakizwa, nanjye ndakijijwe ndabishimira Imana, ariko impamvu abantu babona tudakizwa ntabwo tuba twarahaye agaciro ikintu twisanzemo”
Avuga ko n’iyo “tukisanzemo usanga baducira imanza ugasanga turi kwisunikira kuba nk’ab’ahandi – ab’ahandi ntabwo babacira imanza.”. Yavuze ko ikosa ry’umwana w’umushumba rikabiririzwa kubera ‘Title’ afite. Ati: “Si uko tuba twananiranye ahubwo ni uko ‘attention’ yose iba ikuriho, n’agakosa gato ukoze bavuga ko wananiranye kuko ufite title. Umuntu ufite title biramugora kuba yakosa”.