
Ibisingizo Live Concert: Umwanya w’ivugabutumwa n’ijambo ry’Imana hamwe n’abashumba barinze ubuhamya bwabo neza
BARAKA CHOIR IGEZE KURE YITEGURA IGITARAMO “IBISINGIZO LIVE CONCERT” KIZASUSURUTSWA N’ABASHUMBA BAKUNZWE MU RWANDA
Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyiswe “Ibisingizo Live Concert” kizaba tariki ya 4-5 Ukwakira 2025. Iki gitaramo kizahuriramo imbaga y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kikazanasusurutswa n’amakorali akomeye n’ijambo ry’Imana rizanyuzwa mu bashumba bakomeye.Pastor Mugabo, umwe mu bashumba bakundwa cyane n’abakristo benshi, yamaze kwemeza ko azaba ari mu bazigisha ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.
Abenshi bamwitezeho ubutumwa bw’ihumure, imbaraga ndetse no gukomeza imitima y’abitabira iki gitaramo cy’ivugabutumwa.Si we gusa, kuko n’Umushumba w’Ururembo rwa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Itorero rya Nyarugenge, Rev. Pasteur Valentin Rurangwa, yiteguye kwakira no gutangiza iki gitaramo cy’amasengesho n’uguhimbaza Imana.biratanga ishusho ikomeye y’uko ADEPR Nyarugenge ishyigikiye bikomeye umurimo wa Korali Baraka.
Korali Baraka ifite amateka akomeye kuva mu 1982 aho yatangiriye mu Cyahafi yitwa Chorale Cyahafi igizwe n’abaririmbyi 12 gusa. Mu 1996 yahinduye izina yitwa Baraka Choir, kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 100. Uyu murage w’imyaka irenga 40 y’ivugabutumwa ni wo ukomeje gutuma Baraka Choir iba ikimenyabose mu Rwanda no mu karere.
Umwihariko wayo ntugarukira mu ndirimbo gusa, kuko imaze kwamamara mu bikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro,gufasha imfungwa n’abagororwa muri gereza zitandukanye no gusangiza abandi inkuru y’ububyutse n’agakiza. Ibi bikorwa by’urukundo byatumye Baraka Choir yubaka izina ryiza kuko itaririmbira gusa mu nsengero ahubwo inagera ku mitima y’abantu mu buzima busanzwe.Kugeza ubu, iyi korali imaze gukora album enye, zose zikubiyemo indirimbo zikomeye zakomeje gufasha abakristo mu masengesho no mu mibereho yo gusabana n’Imana.
Indirimbo nka Urukundo, Ubushobozi, Yesu Yarazutse, Gusenga k’Umukiranutsi,na Amateka ziri mu zihora zikundwa cyane kandi zifatwa nk’inyigisho z’ukwizera.Baraka Choir kandi yamaze kurenga imbibi z’igihugu, Ibi byatumye iba korali itazibagirana ku rwego mpuzamahanga.
Perezida wa Korali Baraka, Muhayimana Jean Damascene, yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kongera kwereka abakunzi babo impano Imana yabahaye mu bihangano bishya n’ibisanzwe, ariko cyane cyane kikaba umwanya wo guhurira hamwe n’abashumba bafite impano y’ijambo ry’Imana nk’uko Pastor Mugabo na Rev. Past Valentin Rurangwa bazakoreshwa n’Imana ibidasanzwe.
Ibisingizo Live Concert iteganyijwe kuzaba igitaramo kidasanzwe, gihuje umuziki wo kuramya n’ijambo ry’Imana, kikaba kizaba intangiriro y’igihe gishya mu rugendo rwa Korali Baraka rufite intego yo gukomeza gufasha imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga kugera ku Mana binyuze mu ndirimbo zuzuyemo ubutumwa bwiza
Ibisingizo Live Concert: Umwanya w’ivugabutumwa n’ijambo ry’Imana hamwe n’abashumba barinze ubuhamya bwabo neza
