
Urubyiruko ku isonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda
Mu gihe tariki ya 10 Nzeri buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko umubare munini w’abagerageza kwiyahura mu Rwanda ari urubyiruko.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu bagera kuri 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.
Ni mu gihe mu bijyanye n’imyaka, urubyiruko ari rwo rwinshi kuko abangana na 51,3% bari hagati y’imyaka 19 na 35, 16,8% bari munsi y’imyaka 18, mu gihe 32% bari hejuru ya 35.
Amakuru dukesha The New Times, Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascene, yavuze ko ibibazo bitandukanye by’imibereho n’iby’umuntu ku giti cye ari byo bitera imyitwarire ijyanye no kwiyahura.
Dr. Iyamuremye yavuze ko kandi bimwe mu bishobora gutera umuntu kwiyahura harimo indwara zo mu mutwe, agahinda, ibibazo birimo umunaniro uterwa n’ishuri cyangwa n’akazi, indwara zidakira, n’ibindi.
Ati “Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira.”
Yongeyeho ko RBC yashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibi bibazo, harimo kwagura serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zigahuzwa n’uburyo bwo gutanga ubuvuzi busanzwe, ku buryo ubu ziboneka ku bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere ndetse no mu bitaro by’icyitegererezo.

Agahinda gakabije kari mu bituma urubyiruko rugerageza kwiyahura