
“Ihumure” indirimbo ishimishije ya Inkurunziza Family Choir itwibutsa gukomera no kwiringira Imana
Korale Inkurunziza Family yongeye gukora mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo “Ihumure”, indirimbo yongera kwibutsa abizera Imana gukomera, kwiringira Imana no gukomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Iyi ndirimbo ikomeje guhumuriza no kugarurira benshi icyizere cyane bakunda indirimbo zo kuramya no guhmbaa Imana, yashyizwe hanze ku wa 27 Nzeri 2025, ku muyoboro w’iyi Korale ari wo “Inkurunziza Family Choir Official” ndetse kuri ubu imaze gukundwa n’abatari bake aho amashusho yayo akomeje kurebwa.
Muri iyi ndirimbo “Ihumure”, nk’uko izina ryayo ribivuga ihumuriza abantu ibasaba gutegerezanya icyizere umunsi mwiza uzaba ari uw’umunezero n’ibyishimo, aho nta mibabaro izongera kurangwa ku bantu kuko bazaba bari kumwe n’Imana kandi uwo munsi wegereje, bityo bagategereza ubutarambirwa.
Ibumbatiye ubutumwa bwo gusaba abizera kwiyeza bagategereza umunsi Nyagasani azaza gutwara abe akabajyana mu isi nshya, aho batazongera guhura n’ibibazo cyangwa ibyago. Ikindi kumbuza benshi uwo munsi aho ibyifuzo byabo byose bizasubizwa bakongera guhura n’inshuti n’abavandimwe.
Iyi korale ikunzwe na benshi iterura igira iti: “Dutegereje ihumure kuri wa munsi mwiza umunsi uteye ubwuzu n’umunezero gusa ubwo umwami azahishurwa aje mu cyubahiro ashagawe n’ingabo z’abamalayika be, indirimbo z’urufaya zizazamuka uwo munsi abera b’isumbabyose basezeye imiruho, uwo munsi ni uw’ibyishimo bitazongera gushira…”

Iyi korale ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Adivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu Mujyi wa Kigali, ku Itorero rya Bibare. Usibye iyi ndirimbo bakaba bafite n’izindi nka: Zenguruka Yeriko, Tuzamuye icyubahiro, Uri Imana n’izindi nyinshi, zose zihurira ku gusakaza ubutumwa bwiza.
Reba indirimbo “Ihumure by Inkurunziza Family Choir”