
Nicyo gihe ngo amafunguro twafataga twongeremo ku bwinshi ibikomoka k’umatungo: Ubushakashatsi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya ari ibikomoka ku buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo ari 2% mu mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari zo zikomoka ku matungo.
Kugira ngo ubyumve, igi rimwe nibura riba rifite calories 70, na ho ikirahure cy’amata cya mililitiro 250 kikagira calories ziri hagati ya 100 na 120, bivuze ko ku munsi Umunyarwanda arya kimwe cya kabiri cy’igi cyangwa agace k’ikirahure cy’amata.
Impuguke mu bijyanye n’imirire, Machara Faustin, yavuze ko kutarya ibikomoka ku matungo ari ikibazo cyane kuko ari yo ntandaro y’indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane mu bana.
Ati “Abana ni bo ingaruka za mbere zigeraho kuko biteza igwingira, kugira ibibazo by’imirire mibi, kuko nk’uko tubizi ibikomoka ku matungo ni byo biduha intungamubiri, ni byo bigize imikaya, ni byo bituma umuntu akura agakomera.”
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024, amata ari yo yanyowe cyane ugereranyije n’ibindi bikomoka ku matungo kuko nibura yo mu mwaka umuntu umwe yanyoye litiro 9,2.
Akurikirwa n’inyama aho umuntu umwe yariye ibilo 2,5 mu mwaka, amafi (ibituruka mu mazi) ibilo bibiri, ndetse n’ikilo 1,1 cy’ibikomoka ku matungo byatunganyijwe.
Ni mu gihe ibikomoka ku buhinzi uwo mwaka ibirayi, ibijumba, n’imyumbati, ari byo byariwe cyane aho nibura ku mwaka umuntu umwe yariye ibilo 258.2, bigakurikirwa n’imbuto umuntu umwe yariye ibilo 99.
Ibinyampeke birimo ibigori, umuceri, amasaka, ingano, byo mu mwaka umuntu umwe yariye ibilo 87.3.
Machara avuga ko abantu iyo barya barebera indyo yuzuye mu ndererwamo y’ibice bitatu by’ibanze bigize indyo yuzuye birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara, ndetse n’ibyubaka umubiri nyamara ibyo bice na byo bigira utundi duce tubigize dutuma indyo iba yuzuye koko.
Ati “Ubundi indyo yuzuye, intungamibiri zikomoka ku bihingwa n’izikomoka ku matungo zakabaye zingana. Twe uko tubibara hari ibinyamafufu, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ibikomoka ku matungo, imboga, imbuto n’amavuta, buriya iyo wafashe kimwe kimwe kuri ibyo bintu ni bwo ubundi uba uriye indyo yuzuye.”
Akomeza asobanura ko iyo umuntu yirengagije ibikomoka ku matungo ariho yisanga yarwaye indwara zitandukanye nyamara we yibwira ko yitaye ku mirire ye.
Ati “Ibikomoka ku matungo bigira akamaro cyane kuko ni byo bivamo protein, ubutare, n’ibindi, kandi aho bikomoka heza ni mu bikomoka ku matungo cyane cyane inyama. Ku bantu bakuru rero kutabona ibikomoka ku matungo bihagije ni ho usanga abantu bafite ibabazo byo kubura amaraso”
Akomeza ati “Kubura amaraso (anémie) burya si ingano y’amaraso iba yabaye nke ahubwo ni ibiba bibura mu maraso nk’ubutare n’ibindi, kandi ubwo ni uburwayi bubi kuko bworohereza izindi ndwara kukwibasira.”
Icyakora ibikomoka ku matungo ni bimwe mu biribwa bikunze kugarukwaho na benshi ko bikomeje kuba imbonekarimwe kubera ibiciro byazo.
Nko mu Mujyi wa Kigali ikilo cy’inyama z’iroti zigura hagati y’ibihumbi 7000 Frw na 8000 Frw mu gihe izivanze ari hagati ya 6000 Frw na 7000 Frw, bitewe n’aho wahahiye.
Mu gihe ikorete (crate) imwe y’amagi (amagi 30), igura hagati y’ibihumbi 4500 Frw na 6000 Frw, naho litilo y’amata ikagura hagati ya 600Frw na 800 Frw.
Machara avuga ko kuba ibiciro bihanitse gutyo biri mu bituma Abanyarwanda batarya ibikomoka ku matungo cyane kuko bitigonderwa na buri wese.
Ati “Ingo z’Abanyarwanda nyinshi bakura ibiryo ku isoko, impamvu rero ibikomoka ku matungo biba bicye urebye ahanini ni ibiciro byarazamutse ahantu hose cyane cyane ibikomoka ku matunga niyo mpamvu batabirya.”
Akomeza avuga ko abona umuti ari uko abaturage batangira korora amatungo magufi mu ngo zabo kugira ngo babone ibyo biribwa biboroheye.
Ati “Biroroshye ko umunyarwanda yabishaka mu buryo bwe, binyuze nko korora amatungo magufi, buri muryango ukagira amatungo magufi nk’inkoko, kugira ngo babibone hafi. Ndetse bakamenya ko nta ndyo yuzuye ibaho idafite ibikomoka ku matungo.”
Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko 69% by’Abanyarwanda bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi barimo 26,8% bakora ubuhunzi gusa, 64.2% bakora byombi, mu gihe 9% aribo bakora ubworozi gusa.
Iri barura kandi ryagaragaje ko ingo miliyoni 1,7 zoroye nibura itungo rimwe aho, 28% zoroye inka, 19% zoroye ihene, 15% zoroye ingurube, 12% zoroye inkoko, 6% zoroye ingurube, izisigaye zikaba zorora amatungo atandukanye arimo nk’inzuki n’intama.

98% y’ibiribwa Abanyarwanda barya ni ibikomoka k’ubuhinzi, ibikomoka k’umatungo ni 2% gusa