Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika Bamaganye Icyemezo Cy’urukiko
1 min read

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika Bamaganye Icyemezo Cy’urukiko

Kinshasa, RDC, Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bamaganye icyemezo cy’urukiko rwa gisirikare rwo gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, bashimangira ko iki cyemezo kidashingiye ku mahoro ahubwo ari uburyo bwo kwihorera.

Mu butumwa bw’amashusho bwasomwe kuri uyu wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO), Musenyeri Donatien Nshole, aba bashumba bavuze ko guhitamo igihano cy’urupfu bitari mu murongo w’ivanjili biyemeje kwigisha, kandi ko biganisha ku gucikamo ibice kurushaho. Basaba ko ibiganiro bidaheza ari byo nzira nziza cyane yo gucyemura impamvu muzi z’aya makuba no kugarura ubumwe n’amahoro.

Radio Okapi yavuze ko Abepisikopi basabye impande zombie, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi n’uruhande rwa Kabila, kuganira bagamije gushakira hamwe ibisubizo by’amakuba igihugu kiri kubamo, aho guhitamo inzira z’umwiryane n’amarangamutima y’ukwihorera.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) nawo wamaganye uwo mwanzuro, uvuga ko ari “icyemezo cya politiki gishingiye ku kwihorera.”

Kiliziya Gatolika, ifite abayoboke barenga miliyoni 52 (49.6% by’abaturage ba RDC), ivuga ko amahoro atagerwaho binyuze mu bihano biremereye nk’icyo, ahubwo mu biganiro n’ubwiyunge bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *