Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay yateguje igitaramo kizabera muri Canada
2 mins read

Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay yateguje igitaramo kizabera muri Canada

Uyu muvugabutumwa asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yateguye igitaramo kizabera muri Canada ndetse akaba azifatanya n’abandi baramyi bakomeye harimo abahanzi bazwi nka Olivier Babudaa na Moses Mugisha.

“Prophetic Night” ni ryo zina ryahawe iki gitaramo aho kizaba ku wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga aho kizabera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada ndetse kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gufasha abatuye muri Ottawa kurushaho kwegerana n’Imana.

Uwateguye iki giterane avuga ko kizaba gishyigikiwe mu rwego rw’amasengesho na “Prayer Warriors Global Ministry”, itsinda rifite umurimo wo gusengera ibihugu, abantu n’imiryango binyuze mu masengesho y’icyumweru n’amasaha yo kwiyiriza. Akaba ari imwe mu nzira yo guhura n’Imana by’ukuri no kuganira nayo.

Muri icyo giterane abazaba bitabiriye bazataramirwa n’abahanzi b’abanyempano barimo Umunye-Congo Olivier Babudaa n’Umunyarwanda Moses Mugisha, bombi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada. Ibyo byose bikazabanzirizwa n’ijambo ry’Imana rizatambutswa n’umuvugabutumwa Prophet Vincent Mackay.

Prophet Vincent Mackay yerekeje muri Canada nyuma nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yayoboye “Prophetic Night USA” yabereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ndetse n’igiterane yakoreye i Kigali tariki ya 8 Nyakanga 2024.

Nyuma y’ibi byose abitabiriye ibi bitaramo babihembukiyemo binyuze mu butumwa bwiza bwatangiwemo mu ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zaharirimbiwe. Bamwe muri bo kandi banyuzwe no kongera kuvugurura umubano wabo n’Imana.

Prophet Vencent Mackay umuryango we w’ivugabutumwa “Prayer Warriors Global’’, ukaba ari umuryango umaze imyaka isaga 5 ukorera muri Amerika, Afurika, u Burayi n’Amerika y’amajyaruguru.

Prophet Vincent Mackay mu bisanzwe gukora ibitaramo ni ibintu bye, mu gutegura ibiterane bikomeye bihuriramo abantu benshi birimo nk’icyabaye mu mpeshyi ya 2023, aho yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas. Cyitabiriwe n’abavugabutumwa barimo David Diga Hernandez uri mu bafite izina rikomeye ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *