
“Nubaha Pasiteri kurenza umugabo wanjye” Amagambo Ya Mary Nambwayo Akomeje Guteza Impaka Ku Mubano Uri Hagati Ye na Pasiteri
Ni kenshi bikunze kuvugwa ko Abapasteri bakunze gusenya ingo z’abakristu bayoboye, aho bivugwa ko cyane abagore bagenda bagiye mu byumba by’amasengesho nyamara bagiye kwishimana na ba nyiri iibyumba by’amasengesho. Umunyamakuru wo muri Kenya avuga ko Pasiteri afite agaciro gakomeye mu buzima bwe kurusha umugabo we, amagambo ye atuma abakirisitu benshi bibaza ku bumwe bw’urugo n’imyizerere yo kubaha Imana.
Umunyamakuru w’umunya-Kenya, Mary Nambwayo, akomeje kwibazwaho n’abantu benshi nyuma yo gutangaza ko yubaha Pasiteri we kurusha umugabo we bashakanye. Mu kiganiro aherutse kugira kuri YouTube, yavuze ko Pasiteri ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe ku buryo aramutse ahisemo hagati y’umugabo n’umushumba we, yahitamo Pasiteri. Aya magambo ye yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, atuma benshi batangazwa n’imitekerereze ye.
Nambwayo yasobanuye ko asanga Pasiteri ari umuyobozi w’umwuka, kandi ko ari we umufasha kugumana ubuzima bwo kwizera no gukomeza kuba mu buryo Imana ishaka.
Yagize ati: “Nubaha Pasiteri kurenza umugabo wanjye, kandi bibaye ngombwa guhitamo umwe, nahitamo Pasiteri.” Abenshi bumvise aya magambo basanga ari ukurutisha urugo Pasteri ndetse bakomeza kwibaza ku mubano ashobora kuba afitanye na pasiteri ku buryo yamurutisha umugabo we yishakiye.
Bibiliya itanga umurongo ugaragaza uburyo urugo rukwiye kubahirizwa n’abagore bakubaha abagabo. Nk’uko Abefeso 5:22-25 havuga, “Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami; kuko umugabo ari we mutwe w’umugore nk’uko Kristo ari we mutwe w’Itorero.”
Iyi mirongo ni yo yatanzwe n’abatavuga rumwe na Nambwayo nk’ikimenyetso cy’uko amagambo ye anyuranyije n’amahame y’iyobokamana. Bongeraho ko urukundo n’icyubahiro mu rugo ari wo musingi w’amahoro n’ubumwe.
Abasesengura imyitwarire y’abantu bavuga ko amagambo ya Nambwayo ashobora kuba yaravuzwe mu buryo bwo kugaragaza uko yubahisha abakozi b’Imana, ariko uburyo yabivuze bushobora guha isura mbi ubutumwa bwe.
Umupasiteri umwe wo muri Nairobi yagize ati: “Kubaha abashumba ni byiza, ariko ntibikwiye gusimbura urukundo n’icyubahiro hagati y’abashakanye, kuko byose bikomoka ku Mana.”
Nubwo amagambo ye akomeje gutera impaka, Mary Nambwayo ntiyigeze agaragaza izina rya Pasiteri yavugaga, ariko yakomeje gushimangira ko yifuza gukorera Imana mu kuri. Abakurikira iby’iyi nkuru bavuga ko ubutumwa bukwiye kuba ubwubaka aho gusenya, kuko nk’uko Matayo 22:37-39 havuga, “Ukunde Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose… kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Aya ni yo mahame y’urukundo n’icyubahiro yagombye gukomeza gusigasirwa mu rugo n’Itorero.