Vitamin D ishobora kwifashishwa mu guhashya kanseri ya prostate: Ubushakashatsi
2 mins read

Vitamin D ishobora kwifashishwa mu guhashya kanseri ya prostate: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Vitamin D izwi cyane nk’ifasha mu gukomeza amagufwa, ifite n’uruhare rukomeye mu kurinda no kugabanya ubukana bwa kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikunze kugaragara ku bagabo bageze mu gihe cy’izabukuru.

Prostate mu busanzwe ni urugingo ruboneka ku bantu b’igitsina gabo gusa, rukaba ruri munsi y’uruhago aho rukikije umuheha usohora inkari n’amasohoro. Inyuma yarwo hari igice gihera cy’urura runini.

Kanseri ya prostate ni uburwayi buterwa ahanini n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo muri uru rugingo, ibituma umugabo agira ikibazo mu kwihagarika, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina no kugira ububabare mu gitsina.

Ubushakashatsi bwerekanye ko prostate ifite uturemangingo dufasha kwakira ubutumwa buturuka hanze y’umubiri ‘receptors’. Utu turemangingo dufasha mu kwakira vitamin D ituruka ku zuba.

Abahanga bavuga ko iyi vitamin iyo yinjiye mu turemangingo, ifasha kuyobora imikorere yatwo ku buryo dukomeza gukora neza, n’aho udufite intege nke duhita duhagarara gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Charles Swanton, umwe mu bashakashatsi mu bijyanye na kanseri, bwemeza ko Vitamin D ifasha umubiri kugenzura imikurire y’imisemburo.

Yagize ati “Abagabo bafite Vitamin D iri hasi baba bafite ibyago byinshi byo kutabasha kurwanya kanseri ya prostate, kandi akenshi usanga ibagiraho ingaruka zikomeye.”

Byongeye kandi Vitamin D ifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri mu buryo butatu aribwo gufasha uturemangingo kugira imikorere isanzwe, kwica uturemangingo dufite intege nke, ndetse bigafasha kugabanya uburyo kanseri isakara mu bice by’umubiri.

Ikindi ubushakashatsi bwerekana ko Vitamin D ishobora gufasha uburyo bukoreshwa mu kuvura kanseri ya prostate, cyane cyane mu gihe hari kugabanywa imisemburo itagikora neza.

Ibi byatumye abashakashatsi benshi batekereza ko ubuvuzi bukoresha vitamin D ari uburyo bushya bwo gufasha abagabo bafite iyi ndwara cyangwa bagihura n’iki kibazo mu gukemura iki kibazo.

Mu busanzwe uburyo bukoreshwa mu gusuzuma iyi kanseri hakoreshwa uburyo bwa ‘MRI’, ‘biopsy’ ndetse n’ubundi bwa ‘multiparametric ultrasound’(mpUSS) bwose bujya kunganya ubushobozi mu kugaragaza urugero kanseri y’udusabo tw’intanga igezeho.

Abahanga mu by’ubuzima bashishikariza abagabo kwipimisha iyi kanseri nibura inshuro imwe mu mwaka kugira ngo bamenye uko amagara yabo ahagaze ndetse bakota izuba kugira ngo babashe kubona Vitamin D.

Vitamin D ifasha mu guhangana na kanseri ya prostate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *