Charity Gayle Agiye Gukora Ibitaramo Bizazenguruka Amerika
1 min read

Charity Gayle Agiye Gukora Ibitaramo Bizazenguruka Amerika

“REJOICE: A Night of Worship” urugendo rwa Charity Gaye yatangaje ko agiye gukoreramo ibitaramo bizazenguruka Amerika muri 2026. Ni urugendo ruzibanda ku kuramya, umunezero, ubumwe no guhimbaza Imana.

Ku wa 23 Ukwakira, Umuramyi mpuzamahanga Charity Gayle yatangaje ko ari gutegura uruzinduko rwe rwiswe “REJOICE: A Night of Worship” azakoreramo ibitaramo, rukazatangira ku wa 12 Werurwe kugeza ku wa 2 Gicurasi 2026. Uru rugendo ruzaba rugaragaza kugaruka gukomeye kwa Charity Gayle hamwe n’umugabo we Ryan Kennedy uzaba ari umushyitsi wihariye.

Charity Gayle amaze kumenyekana ku isi yose nk’umwe mu baramyi bafite ijwi rikora ku mitima, aho indirimbo ze nka “Thank You Jesus for the Blood”, “I Speak Jesus” na “I Believe” ziramya zikagera mu nsengero nyinshi ku isi. Uru rugendo ruzaba rugamije kwishimira album ye nshya yitwa “Rejoice” yasohotse mu 2024, igamije guhuriza abantu mu munezero wo kuramya Imana no gusangira ubumwe mu Mwuka wera.

Album ze zabanje, “Lord, You Are My Song” (2018) na “Endless Praise” (2021), zombi zageze ku mwanya wa mbere ku mbuga mpuzamahanga z’indirimbo za Gikristo na Gospel.

Mu byiciro by’urugendo rwe, Charity Gayle azasura imijyi nka Cincinnati, Norfolk, Buffalo, Philadelphia, Chicago, Detroit na Ormond Beach, asoreze i Columbus muri Mississippi. Amatike azatangira kugurishwa mbere ku wa 28 Ukwakira, naho ku bantu bose akazatangira kugurishwa ku wa 30 Ukwakira 2025.

Uru ruzinduko “REJOICE: A Night of Worship” rutegerejwe n’abatari bake nk’umwanya wo kongera gusabana n’Imana mu munezero, gushima, no kugaragaza icyubahiro cyayo mu muziki uhuza imitima y’abizera ku isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *