Igitaramo “We For the Gospel” Kigamije Kwamamaza Ubutumwa Bwiza Bwa Yesu Kristo
Korali Injili Bora izwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, igiye gukora igitaramo gikomeye yise “We For the Gospel Live Concert”, kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Izina ry’iki gitaramo rikomoka ku magambo y’Intumwa Pawulo mu Abaroma 1:16 avuga ati “Ntitwatewe ipfunwe n’ubutumwa bwiza,” rihuriza ku ntego yabo yo gukomeza kwamamaza Kristo.
Iki gitaramo kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2025 kuri Bethesda Holy Church, kwinjira bikazaba ari ubuntu. Ni igitaramo kizafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya zizaba zigize album yabo ya gatanu.
Korali Injili Bora imaze gusohora albums enye: “Abayoborwa n’Umwuka”, “Amaraso ya Yesu ni ay’agaciro”, “Mana Ndaje” na “Nzakambakamba”. Kuri ubu bari gutegura album ya gatanu, bagamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Injili Bora izwi cyane mu ndirimbo “Shimwa” yatumye irushaho kumenyekana mu gihugu hose. Yagiye irangwa n’ubuhanga mu miririmbire, ubwitange mu kwamamaza ubutumwa bwiza, ndetse n’imyiteguro y’udushya mu bitaramo byayo.
Muri 2019 yakoze igitaramo “Nzakambakamba Live Concert” cyitabiriwe n’amatsinda akomeye nka Gisubizo Ministries, True Promises, na Healing Worship Team, kikaba cyarabaye ikimenyetso cy’ubushobozi bwayo mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
