Icyo bibiliya ivuga ku bakozi b’Imana bakina Prank
3 mins read

Icyo bibiliya ivuga ku bakozi b’Imana bakina Prank

Umuramyi Aline, wamamaye cyane muri Gisubizo Ministries binyuze mu ndirimbo Haleluya n’izindi nyinshi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo we Alex bibarutse umwana nyuma haza kumenyekana ko ari prank bagamije gusetsa abantu. Iyi nkuru yatunguye abakunzi babo n’ababakurikirana, cyane cyane kuko urugo rwabo ruri mu ntangiriro nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye vuba.

Aline azwi kandi muri TNT Band, itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi b’abahanga bakunze no gukorana na Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze. Ku wa 13 Ugushyingo 2025, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa butandukanye bw’abamwifurizaga kubyara, barimo bagenzi be bo muri TNT Band nka Peace Hozy, Yves n’abandi. Amakuru yasakaye cyane ku rubuga rwa WhatsApp, ahanini bitewe n’uko abantu batekerezaga ko ari inkuru y’ukuri.

Aline wa TNT Band Yateje Impaka Nyinshi nyuma yo Gukina Prank yo Kwibaruka

Ku wa 15 Ugushyingo 2025 mu gitondo, Aline yashyize kuri YouTube ikiganiro gishya mu rwego rwo gusobanura neza iby’ayo makuru. Uru rubuga asanzwe arukoresha mu gukina ama prank, imikino isetsa ndetse n’ibiganiro bitandukanye byo gutumira abantu batandukanye, cyane cyane akenshi ari kumwe n’umugabo we.

Ni urubuga kandi bakunda gukoresha batanga inama zerekeranye n’imibanire n’ubuzima bw’umuryango.Nubwo ibyo bikorwa bitandukanye bigaragara nko gusetsa cyangwa gutera urwenya, byatunguranye kubona urugo ruri mu ntangiriro rwemeza amakuru akomeye nk’ayo yo kubyara, hanyuma bikaza kumenyekana ko ari umukino. Abakunzi babo n’ababakurikira babivuzeho cyane, bamwe babifata nk’uburyo bwo gusetsa budakwiriye ku babarizwa mu murimo w’ivugabutumwa.

Umuramyi aline na alex bakaba inshuti za hafi za Israel mbonyi bakinye prank bemeza abantu ko bibarutse umwana

Abasesenguzi batandukanye n’abakristo bagarutse ku murongo wo mu Befeso 5:4 uvuga ko kwifata mu magambo y’ubupfu, amashyengo mabi n’ibiteye isoni bidakwiriye ku bemera Imana. Bagaragaje ko nubwo gukina prank atari icyaha kivugwa mu buryo bweruye, ko byagombye kwitonderwa cyane cyane ku bantu bafatwa nk’icyitegererezo muri sosiyete no mu itorero.Hari impungenge ko iyo abaramyi cyangwa abigisha bakunze kugaragara mu bikorwa byo gushyenga bishobora kubatera igihombo mu gihe cy’ukuri bageze imbere y’abantu bashaka gutangaza ibintu by’ukuri cyangwa by’ingenzi kubera ko hari abababa batagifitiye icyizere.

Ni uburyo bw’ingeso bushobora gutuma ubutumwa bwabo bw’ukuri budafata mu buryo bwari bwitezwe.Nubwo bimeze bityo, Aline, Alex n’abandi baramyi bitabira ibikorwa bisa n’ibi bakomeza kugaragaza ko gukina prank ari uburyo bwo kwidagadura no gusabana n’abakunzi babo, ndetse ko bitababuza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ariko abasesengura imyitwarire y’abakozi b’Imana basaba ko hakwiye kubaho imipimo n’imbibi zifatika kugira ngo imikino no gusetsa bitabangamira isura n’inshingano bafite mu murimo w’ivugabutumwa.

Prank yo Kwibaruka: Aline na Alex Batunguranye

Aline na alex urugo rushya rwihariye ku mpano yo gusetsa bifashishije ikoranabuhanga

Urugo rwa Aline na Alex Rurangwa nibyishimo buri munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *