Gukizwa Kwa Emelyne kwabaye nk’umusamariyakazi Yesu yasanze kw’iriba
Gukizwa kwa Emelyne gukomeje gutera urujijo no kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ari inkuru ifite amateka menshi ayirimo. Emelyne yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye ndetse no mu ifoto yakwirakwijwe cyane ari kumwe n’umuhanzi The Ben, byaje gukurikirwa no kujyanwa mu igororero by’igihe gito, ibintu byavugishije benshi.
Uko iminsi yagiye ishira, yongeye kugaragara mu bindi bihe bigoye by’ubuzima bwe, bituma benshi bamwibazaho cyane.Nyuma y’ibi byose, byatunguye abantu kubona Emelyne agaragara mu rusengero aririmba, ahimbaza Imana n’umutima w’imbabazi afitiye abakiri mu byaha. Ijwi rye ryiza n’ukuntu yitanga mu kuramya byakoze benshi ku mitima abafite aho bahuriye na we ndetse n’abatamuzi.

Nyuma yo Kubatizwa mu mazi menshi Emelyne yabaye umuramyi ukomeye
Ibi byabaye ikimenyetso ko hari impinduka nshya mu rugendo rwe rw’umwuka, nubwo hari n’abahise batangira kubyibazaho.Zimwe mu nshuti ze zagiye zigaragaza ibyishimo bikomeye ku rugendo rushya yatangiye, zigahamya ko kubona umuntu agaruka mu Mana ari ikintu gishimishije. Gusa, ntibyabujije abandi gukomeza kumutega iminsi, bavuga ko atari we wa mbere wiyemeje inzira yo gukizwa hanyuma agahindukira. Ibi nabyo byakomeje kongera amagambo menshi avugwa kuri Emelyne ku mbuga zitandukanye.

Emelyne ukomeje gutegwa iminsi ko atazaramba mu rugendo rwo gukizwa ahamya ko ibyo atabyitayeho ahubwo afite impuhwe kubabantu batarizer inkuru nziza ngo bakizwe
Ariko, nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, agakiza ni urugendo rufite byinshi. Bibiliya ivuga ko umuntu uri muri Kristo aba icyaremwe gishya, kandi ibya kera bikaba bishize. (2 Abakorinto 5:16-17). Ibi bivuze ko nubwo abantu bakomeza kwibuka amateka ya Emelyne, Imana yo imureba nk’umwana mushya watangiye urugendo rushya. Ni ishingiro rituma abizera batagomba kuburira mugenzi wabo icyizere.
Nyuma yo kwizerwa, hari inzira yo kwezwa, aho umuntu ahora yigishwa ijambo ry’Imana kandi agatahura uko imico ye ikwiye guhuzwa n’iya Kristo. Aha niho abonera intege nke z’ubuzima bwa buri munsi bujyanye no kunesha ibyaha,ariko kandi ni naho umuntu agenda akura mu buryo bw’umwuka. Nirwo rugendo Emelyne avuga ko yinjiye mo adasubira inyuma, agaharanira kumenya Imana kurushaho.
Hari kandi igihe cya nyuma Bibiliya ivuga cyo guhabwa ubwiza, aho uwizeye azamburwa umubiri ucumbikiye intege nke z’ubuzima bwa hano ku isi. Abaroma 8:18–19 havuga ko imibabaro y’iki gihe ntagereranywa n’ubwiza abizera bazahishurirwa.

Imwe mu mafoto ahora agarukwaho mu mateka yatumye Emelyne amenyekana cyane ubwo yifotozanyaga na The Ben umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo
Ibi ni byo bitanga kwizera no kwihangana ku bantu bose batangiye inzira yo gukizwa, barimo na Emelyne.Inkuru ya Emelyne ihuzwa n’iy’abandi benshi mu Byanditswe: umugore uvugwa mu butumwa bwiza bwa Yohana 4, Pawulo wahoze arenganya abizera, ndetse n’igisambo cyakijijwe ku musaraba. Abo bose bahinduriwe amateka n’ubuntu bw’Imana, nk’uko na Emelyne avuga ko ari kubaho mu mpinduka nshya. Ni inkuru MIE Empire yatangaje, ikomeza kuba urubuga rwo kwigira ku mbaraga z’impinduka Imana ishobora gukora mu buzima bw’umuntu.

Emelyne ahamya ko yashize inyota y’ibyaha nyuma yo guhura na Yesu

