Queen Eunice’s Music Journey up to the Release of Her Second Song “Waiting for You”
In Rwandan Gospel music, new talents are continuously emerging, establishing their place in spreading the good news to people. Queen Eunice, a young lady from Bugesera District, a member of ADEPR Nyamata and a Business Management student at university, is one of the rising talents determined to use her voice to praise God and testify […]
Urugendo rwa Muzika kuri Queen Eunice, kugeza asohoye indirimbo ya kabiri yise“Waiting for You”
Mu muziki wa Gospel nyarwanda hakomeje kugaragara impano nshya zihamya umwanya wazo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu. Queen Eunice, umukobwa ukiri muto wo mu karere ka Bugesera, usengera muri ADEPR Nyamata kandi wiga Business Management muri kaminuza, ni umwe mu banyempano bari kuzamuka bafite intego yo gukoresha ijwi ryabo mu guhimbaza Imana no guhamiriza […]
TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya z’icyumweru ziri guhembura imitima ya benshi
Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wa Gospel bongeye guhabwa indirimbo nshya zubaka kandi zigaragaza uburyo umuziki wo kuramya Imana ukomeje gutera imbere. Gospel Today ikugezaho indirimbo 7 nshya zikunzwe cyane zasohotse muri iki cyumweru, hajyendewe kubutumwa zifite, ufuhanga ziteguranwe ndetse nuko zikurikirwa. Dore uko urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi […]
Asaph Rubirizi batanyije na Prosper Nkomezi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Shimwa”
Asaph Rubirizi ku bufatanye na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Shimwa”. Ni indirimbo yuje amagambo yo gushimira Imana ku rukundo n’ibyiza byinshi ikorera abizera bayo. Mu magambo ayigize, aba baramyi bagaruka ku rukundo rw’Imana rubakijije kuva kera, bakavuga ko umutima wabo wuzuye ishimwe kubera […]
NAIOTH Choir iri gutegura “Hearts in Worship”, igitaramo cy’amateka izahuriramo na Holy Nation Choir
Naioth Choir ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR SGEEM yateguye igitaramo gikomeye yise “Hearts in Worship” kizaba ku matariki ya 01 n’iya 02 Ugushyingo 2025 kuri ADEPR SGEEM. Ni igitaramo cyitezweho guhuza abantu benshi mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima. Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Holy Nation Choir izaba […]
Abaragwa Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanguze Amaraso” yibutsa abizera agakiza kabonerwa muri Yesu
Korali Abaragwa ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kicukiro Shell yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanguze Amaraso.” Ni indirimbo yubatse ku butumwa bwo gushimira agakiza n’imbabazi umuntu ahabwa igihe yizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Abagize iyi korali bavuga ko bahimbye iyi ndirimbo kugira ngo bibutse abantu ko amaraso ya Yesu ari yo yonyine atuma umuntu ahinduka […]
Urugendo rudasanzwe rwa Jesca Mucyowera: Umuramyi witegura guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel muri “Restoring Worship Experience Live Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Experience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 (2/11/2025) guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Jesca azafatanya n’amatsinda akomeye ya Gospel arimo Alarm Ministries na True Promises, ndetse n’abandi […]
Louange & Leah: Umuryango mushya w’abaramyi binjiye mu muziki wo kuramya bahereye ku ndirimbo “El-Shaddai”
Umuramyi Louange Mukunzi, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi. Bombi batangiriye ku ndirimbo bise “El-Shaddai”, igihangano cyuje ubutumwa bwo gushima no kwiyegurira Imana. Louange ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, akaba […]
“Top 7 Gospel Songs of The Week”: Indirimbo ziragufasha kuryoherwa na Weekend yawe uhimbaza Imana
Icyumweru turimo cyaranzwe n’indirimbo nshya za Gospel zikomeje gufasha benshi mu gusubiza umutima mu gitereko no gukomeza kwizera Imana. Abahanzi batandukanye barimo amakorali n’abaririmbyi ku giti cyabo bakomeje gushyira hanze ibihangano byuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro. Dore urutonde rw’indirimbo 7 ziyoboye izindi muri iki cyumweru: 1. Yesu Aracyakiza – Alarm MinistriesAlarm Ministries yongeye kwibutsa abizera ko […]
Korali Ebenezer yo muri ADEPR Karugira yasohoye indirimbo nshya yise “Bijya Binezeza” ivuga ibyiringiro byo kubana n’Imana iteka
Korali Ebenezer ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Karugira yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Bijya Binezeza.” Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro by’abizera mu rugendo rwo kwizera. Abagize korali bavuga ko bayihimbye kugira ngo bahumurize abantu bibutsa ko imibabaro ya hano ku isi ifite iherezo ryiza muri Kristo. Mu magambo yayo, abaririmbyi bagaragaza ibyishimo byo gutekereza […]