“TOP7 Gospel Songs of The Week ” Indirimbo zagufasha Kuryoherwa na Weekend Uhimbaza Imana
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje gutera imbere uko bwije nuko bukeye, buri cyumweru hakiyongera indirimbo nshya zikomeza imitima y’abakristo. Kuri uyu wa Gatanu, turabagezaho Top 7 y’indirimbo nshya ziri gukundwa cyane no kumvwa n’abantu batari bake. 1. NI NZIZA – Jado SINZA & Esther Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza afatanyije […]
Rehoboth Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Turashima Imana” ishimangira agakiza nk’impano y’Imana
Korali Rehoboth Choir, imwe mu makorali akomeye azwi mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Turashima Imana”. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana kubwo agakiza yaduhaye ku buntu. Indirimbo “Turashima Imana” itangirana n’amagambo agaragaza uburyo abantu bose bari banyamahanga imbere y’Imana, dukwiriye umujinya nk’abandi bose, ariko […]
Fortran Bigirimana yasohoye indirimbo nshya yitwa “Zishonje Zidahishije”, yibutsa ko Imana iri kumwe natwe mu bigeragezo
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Fortrant Bigirimana , yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zishonje Zidahishije”, ikomeje kuvugisha benshi kubera ubutumwa bw’ihumure n’icyizere igaragaza. Indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya y’abasore batatu, Shadrach, Meshach na Abedenego, ndetse na Daniyeli, bahagarariye kwizera gukomeye mu bihe by’igeragezo rikaze. Bagiye baterwa mu itanura ryaka umuriro, abandi bacirwa […]
Hoziana Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Wabaye Ingumba”, ikangurira abantu gusubira ku Mana no kwihana
Korali Hoziana ikorera muri ADEPR Nyarugenge izwiho kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi bukora ku mitima y’abantu. Kuri iyi nshuro, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wabaye Ingumba”, igaragaramo amagambo akangurira abantu kwisuzuma, gusubira ku Mana no kwihana ibyaha kugira ngo babone agakiza nyakuri. Indirimbo “Wabaye Ingumba” itangira isobanura umuntu utagaragaza imbuto nziza mu buzima bwe […]
La Source Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ninde?”, ihamya imbaraga n’ubudahemuka bw’Imana
La Source Choir, izwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ninde?” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no kwibutsa ko ari Yo yonyine ikwiriye icyubahiro cyose. Indirimbo “Ninde?” ishingiye ku bibazo byubaka, aho abaramyi bibaza bati:“Ninde washobora kurondora imirimo yawe Mana? Ninde wabasha kuvuga neza imbaraga zawe?” Aya […]
Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza na Esther, impano nshya ishimangira urukundo rw’Imana
Indirimbo “Ni Nziza” ya Jado Sinza na Esther, impano nshya ishimangira urukundo rw’Imana Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo yuje icyubahiro no gushima Imana ku bw’ukuntu ihora iri kumwe n’abayiringira, igafasha mu bihe by’umwijima kandi ikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo. Amagambo nka (“He has been there for me) yambaye hafi, ubwo nari nkomerewe” agaragaza uburyo Imana […]
Imana izatugirira neza: Ubutumwa bushya bwa Youth Family Choir bugamije gukomeza imitima Icitse intege
Youth Family Choir yo muri ADEPR Nyarugenge yongeye kugaragaza impano n’umuhamagaro wayo binyuze mu ndirimbo nshya bise Imana izatugirira neza. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bw’ihumure n’icyizere gushingiye ku ijambo ry’Imana, bukangurira abantu kutajya gushidikanya ku byo Uwiteka yasezeranyije kuko ibyo avuga byose abisohoza. Amagambo ayigize ashimangira ko Imana ari isoko y’umugisha, nta kinyoma na kimwe […]
Kampala: Ambassadors of Christ basusurukije abarimo Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu gitaramo cy’amateka
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yari mubihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya Chorale Ambassadors of Christ cyabereye muri Kampala Serena Hotel ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025. Uretse we, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abadipolomate ndetse n’abayobozi bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM. Iki gitaramo cyiswe This far by grace cyari […]
Igitaramo cy’amateka: Lecrae ufite Grammy Awards enye yataramiye i Kigali, yizeza Abanyarwanda kuza buri mwaka
Umuraperi w’Umunyamerika Lecrae Devaughn Moore, uzwi cyane mu muziki wa Gospel no mu njyana ya HipHop, yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali, mu rwego rw’urugendo rwe mpuzamahanga “Reconstruction World Tour”. Iki gitaramo cyabaye ku wa 6 Nzeri 2025 muri Camp Kigali, aho uyu muhanzi ufite Grammy Awards enye yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza […]
Fabrice Nzeyimana yizihije imyaka 25 mu muziki wa Gospel mu gitaramo cy’amateka i Bujumbura
Umuramyi Fabrice Nzeyimana yagize umunsi w’amateka ubwo yakoraga igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wa Gospel ndetse n’imyaka 42 amaze ku Isi. Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, cyitabirwa n’abantu benshi. Fabrice yavuze ko ari umwe mu minsi atazibagirana mu buzima bwe kuko […]