13 September, 2026
1 min read

Gaby Kamanzi yashimangiye ko azabanza kumenya uwo Imana yamugeneye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi uzwi nka Gaby Kamanzi, yigeze gutangaza ko afite isezerano yahawe n’Imana ririmo no gukora ubukwe, ariko ahitamo kutagaragaza igihe azabukorera. Mu 2024, ubwo Gaby Kamanzi yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI, yabajijwe ku bijyanye n’ubukwe bwe ndetse n’umugabo yifuza ko bazabana. Uyu muhanzi yavuze ko mu byo yumva […]

2 mins read

Korale Ambassadors of Christ yashimiye Perezida Kagame inunamira abahitanywe n’impanuka yo muri Tanzania

Ambassadors of Christ Choir yashimiye Perezida Paul Kagame ku nkunga n’ubufasha yayihaye nyuma y’impanuka ikomeye iyi korali yagiriye muri Tanzania mu 2011, inakoresha igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa mu kwibuka no kunamira bagenzi bayo bahitanywe n’iyo mpanuka. Ibi byagarutsweho mu gitaramo cy’iyi korali cyabaye ku wa 30 Kanama 2026, aho indirimbo zakomotse […]

3 mins read

Ibihumbi by’Abakristo bateraniye i Nairobi mu isengesho n’ivugabutumwa muri Rhema Feast 2026

Ibihumbi by’Abakristo baturutse muri Kenya no mu bindi bice bya Afurika bateraniye muri Uhuru Park i Nairobi, aho kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026 hateraniye Rhema Feast 2026, igikorwa cy’iminsi itanu kizibanda ku isengesho, kuramya, kwigishwa Ijambo ry’Imana no kuvugurura ukwizera. Rhema Feast 2026, iteraniye kuri Uhuru Park, yatangiye ku […]

1 min read

Pastor Ojo yasabye Abanyanijeriya gukomeza gusenga no kugira ibyiringiro

Umushumba wa Christ Apostolic Church (CAC) Harvest Centre, Bethel Land, Prophet Wale Ojo David, yasabye Abanyanijeriya gukomeza gusenga, kugaragaza urukundo no kwimakaza ubumwe, avuga ko ibyo ari ingenzi mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bitandukanye. Ojo yatanze ubu butumwa mu gihe yasabaga Abanyanijeriya kudacika intege, ahubwo bagakomeza kugira ibyiringiro ku hazaza h’igihugu cyabo. Yagaragaje ko urukundo, […]

3 mins read

Umuhoza Barbara yavuze ko gatanya idakuraho agakiza ahubwo ikibazo ari ukwiyemeza kureka impano Imana yaguhaye

Umukozi w’Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Umuhoza Barbara, yavuze ko gatanya idakwiye gufatwa nk’impamvu ihita ituma umuntu atakaza agakiza cyangwa impano yahawe n’Imana, asaba Abakirisitu kwirinda gucira imanza abahuye n’iki kibazo. Umuhoza, uzwi cyane mu murimo wo gusemura mu Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports Club, ashingira ku bunararibonye bwe bwite […]

1 min read

Papa Leo XIV yihanganishije ababuze ababo mu myuzure ikomeye yibasiye Nepal

Papa Leo XIV yagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’ibiza bikomeye by’imyuzure n’inkangu byibasiye Nepal, bisiga abantu benshi bapfuye abandi baburirwa irengero. Mu butumwa bwo ku wa 27 Kanama 2026, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Papa Leo XIV yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse asabira abahuye n’ingaruka z’ibi biza. Inkuru dukesha Vatican […]

2 mins read

Baracyafite icyizere cyo kubaho_ Umubikira avuga ku buzima bw’Abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara

Umubikira ukomoka mu Buhinde umaze hafi imyaka 25 akorera ubutumwa muri Ukraine avuga ko, nubwo intambara imaze igihe iteza abaturage ubwoba, urupfu n’imibabaro, benshi muri bo bagikomeje kugira ukwemera, icyizere n’icyifuzo cyo kubaho mu mudendezo. Mansera Liji Payyapilly, wo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu wa Saint-Marc, yabwiye Vatican News ko amasengesho akomeje kuba isoko […]

2 mins read

Gentil Bigizi mu ndirimbo Inkuru Simpamo yashimangiye ko Yesu aruta cyane uko abantu bamuvuga

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Bigizi, yagaragaje uburyo umuntu ashobora kumenya Yesu mu buryo burenze ibyo yumvise ku bandi, abinyujije mu ndirimbo ye “Inkuru Simpamo.” Muri iyi ndirimbo, Gentil avuga ko hari igihe umuntu ashobora kumenya Yesu abinyujije ku byo abandi bamuvugaho, ariko akagera aho agira ubunararibonye bwe bwite bwo kumumenya, agasanga ibyo yabwiwe bitagereranywa […]

4 mins read

Gukundwa n’umuntu si ngombwa kumuha amafaranga_RIB iraburira abantu kwirinda ibyaha byitwaje urukundo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiriye inama Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kutagirira umuntu icyizere gihubukiye mu mibanire y’urukundo, kuko hari abashobora kuyikoresha nk’uburyo bwo kwinjira mu buzima bw’umuntu, kumwubakamo icyizere, hanyuma bakamwambura amafaranga cyangwa imitungo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ubu buryo bushobora kuba bumwe mu mayeri akoreshwa mu byaha by’ubukungu, aho umuntu […]

3 mins read

Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho_ Kiliziya Gatolika yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gukora ubuvugizi ku kiliziya zimwe zafunzwe ariko zikaba zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwe gukosora. Cardinal Kambanda yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryari rimaze iminsi rihuza […]