Abakirisitu bagomba kwiga kubabarirana no kubana mu mahoro
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye Abakristu kwiga kubabarirana no kurenga inzika, avuga ko imbabazi ari inzira yo gutsinda urwango, amacakubiri n’amakimbirane. Papa Leo XIV yasabye Abakristu gushyira imbere imbabazi, avuga ko ari ingenzi kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro no kubaka umubano urangwa n’urukundo. Ibi yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bakristu bari bateraniye kuri […]
Ubwenge buhangano ntibushobora gukiza abantu icyaha_Papa Leo XIV agira inama Abepiskopi bashya
Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya gukomeza kwamamaza Ivanjili no kuyobora abakristu mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano bikomeje guhindura isi. Yabasabye gukunda abantu bashinzwe, bakamenya ibyishimo n’agahinda byabo, bakumva inzozi zabo kandi bakishimira iterambere ry’imiryango ya Kiliziya. Yanabasabye kujya bamenya amazina y’abo bashinzwe ndetse bakamenya amateka yabo, bakabasura aho bishoboka kandi bakabasengera. Ati: “Umwepiskopi agomba […]
Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya kugira umutima w’Umushumba Mwiza bakamenya abo bashinzwe kuyobora
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabasabye gushyira imbere umubano wabo na Yezu, gukunda no kumenya abakristu babo, by’umwihariko abapadiri, mu gihe isi iri kunyura mu mpinduka zihuse zirimo iziterwa n’ubwenge buhangano. Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya bafite inshingano nshya muri Kiliziya Gatolika kugira umutima usa n’uwa Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, bakagira buri muntu mu mitima […]
Imyaka 36 irashize mu Rwanda habereye uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II
Tariki ya 8 Nzeri 1990 ni umunsi udasanzwe kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, kuko ari bwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageze i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, agatura igitambo cya Misa ndetse agaha Ubusaseridoti abadiyakoni 32 barangije amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Nyuma y’imyaka 36, uruzinduko rwe ntirwibukwa nk’amateka gusa, kuko hari […]
Inama 6 za Bibiliya ku rubyiruko z’uko wahitamo uwo muzabana
Guhitamo uwo muzabana ni kimwe mu byemezo bikomeye umuntu afata mu buzima, kuko ishyingiranwa ari umubano ugamije kumara igihe kirekire. Ku rubyiruko ruri mu gihe cyo gutekereza ku rukundo n’urugo, Bibiliya itanga amahame ashobora kurufasha kutayoborwa n’amarangamutima gusa, ahubwo rugahitamo uwo rushobora kubakana ubuzima. Mu gihe bamwe bashobora kwibanda ku buranga, umutungo, akazi cyangwa imibereho […]
Love Family Choir yashyize hanze indirimbo Turirimbe imwe mu zizaba zigize umuzingo Amateka ya Yesu
Korali Love Family Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatangiye ubutumwa bwiza ishyira hanze indirimbo nshya yise “Turirimbe”, ibaye iya mbere mu zizaba zigize umuzingo wayo mushya witwa “Amateka ya Yesu”. “Turirimbe” ni indirimbo yibanda ku guhimbaza no gushimira Imana ku bw’imirimo yayo mu buzima bw’abayizera, inibutsa […]
Abakirisitu basabye Perezida Ruto kubafasha kugaruza miliyoni 7 bishyuye ku butaka bwagombaga kubakwaho urusengero
Abakirisitu bo mu itorero Gospel Embassy Chapel rikorera i Kisii muri Kenya, basabye Perezida William Ruto kubafasha kugaruza miliyoni 7 z’amashilingi ya Kenya bavuga ko bishyuye umunyapolitiki kugira ngo babone ubutaka bwo kubakaho urusengero runini. Aba bakirisitu batangaje ibi ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru i Kisii, bagaragaza ko […]
Raporo nshya ivuga ko hafi umwe mu bagore bane bo muri Gen Z ashobora kugera ku myaka 45 atarabyara
Raporo nshya ku ihinduka ry’imyitwarire y’imyororokere muri Ireland yagaragaje ko, mu gihe imigendekere iriho yakomeza, hafi 24% by’abagore bo mu gisekuru cya Gen Z bashobora kugera ku myaka 45 bataragira umwana. Iyi mibare yatangajwe mu nyandiko yiswe “Choice or Circumstance? Rising Childlessness in Ireland”, yakozwe na Iona Institute. Raporo yerekana ko abagore bo mu gisekuru […]
Emmy Kosgei yakozwe ku mutima na Ruto na Rachel bitabiriye Rhema Feast
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emmy Kosgei, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’uko Perezida wa Kenya, William Ruto, n’umugore we Rachel Ruto bitabiriye igiterane gikomeye cya gikirisitu cya Rhema Feast, cyabereye i Nairobi. Aba bombi bagaragaye kuri stade bafatanye mu ntoki, mu gihe imbaga y’abitabiriye iki giterane yari iteruye amatara ya telefoni, bituma aho […]
Umuhanzi Bernice Offei yabonetse nyuma yo kuburirwa irengero bigatera bagenzi be impungenge
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Ghana, Bernice Offei, yabonetse amahoro nyuma y’amasaha atarenga 24 yari amaze yatangajwe ko yaburiwe irengero. Kuba yongeye kuboneka byahumurije umuryango we, inshuti, abafana ndetse n’abagize umuryango w’abahanzi ba Gospel bari bahangayikishijwe n’aho aherereye. Bernice Offei, ufite imyaka 63, yari aheruka kuboneka ku wa Kabiri tariki […]