10 September, 2026
2 mins read

Umukobwa wahagaritse ubukwe bwe yatunguye benshi yemera ko ari we wakoze amakosa

Umukobwa wo muri Nigeria witwa Chidima Praise yahagaritse ubukwe bwe bwari bwaramaze gutangazwa, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, aho kwemera ko uwari umukunzi we ashyirwa mu majwi, yatangaje ko ikibazo cyaturutse kuri we, ashimangira ko batandukanye bumvikanye kandi bababariranye, anasaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite mu gihe ari gukira ibikomere. Chidima Praise, umukobwa […]

3 mins read

Si byose biba byaragezweho mu nzira nziza_ Pastor Hortance Mazimpaka aburira urubyiruko

Pastor Hortance Mazimpaka yasabye urubyiruko kwitwararika ubuzima bubona ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko kwifuza umutungo n’imibereho by’abandi utazi inkomoko yabyo bishobora kubushyira mu nzira mbi. Yavuze ko abantu benshi bashukwa n’amafoto n’amashusho agaragaza imodoka zihenze, amazu meza n’ubuzima buhenze, nyamara bakirengagiza kwibaza uburyo ibyo byose byagezweho, abasaba gushakira icyerekezo cy’ubuzima muri Kristo aho kugendera ku […]

3 mins read

Abakristu Gatolika bo muri Amerika bagiye gukuba kabiri inkunga igenerwa Kiliziya yo muri Afurika

Abakristu Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bafite gahunda yo gukuba kabiri amafaranga bakusanyaga buri mwaka yo gufasha Kiliziya Gatolika yo muri Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zatewe n’igabanywa ry’imfashanyo Amerika yageneraga umugabane wa Afurika. Ibi byatangajwe na Musenyeri John Curtis Iffert, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Covington, akaba yari ahagarariye […]

3 mins read

Ni ukwemera inyigisho cyangwa ni uguhunga inshingano?_Ikibazo Cadette yabajije abagabo nyuma yo gushyigikira Dr. Paul Gitwaza ku ngingo yo gutera ivi

Umukundwa Clémence, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, yavuze ko impaka zakurikiye amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku muhango wo gutera ivi zagaragaje ikindi kibazo kiri mu rubyiruko, aho bamwe mu bagabo bashobora kuba bishimiye ayo magambo atari ukubera impamvu z’umuco cyangwa ukwemera, ahubwo ari uko babona uwo muhango ubahenda. Mu minsi ishize, amagambo […]

3 mins read

Mu rugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha, ibihugu byatangiye kwigisha abana uburyo bwo kumenya ukuri

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwihuta no koroshya ikwirakwizwa ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga, ibihugu byinshi ku Isi byatangiye kwigisha abana n’urubyiruko uburyo bwo gusuzuma amakuru mbere yo kuyizera cyangwa kuyasangiza abandi. Abahanga bavuga ko ubu bumenyi bwabaye ingenzi nk’uko gusoma, kwandika no kubara byahoze ari inkingi z’uburezi. Kugeza ubu, abana n’urubyiruko bamara amasaha menshi kuri internet […]

2 mins read

Umunyanijeriya yasomye Bibiliya amasaha 144 adahagarara agamije kwandika amateka muri Guinness World Records

Umunyanijeriya Habibat Salawudeen Ihiovi-Jack yatangaje benshi nyuma yo kurangiza gusoma Bibiliya mu ijwi riranguruye amasaha 144 adahagarara, mu gikorwa cyari kigamije gushyiraho agahigo gashya kazandikwa mu gitabo cya Guinness World Records. Iki gikorwa cyiswe “144 Hours in the Word” cyabaye kuva ku wa 22 kugeza ku wa 29 Kamena 2026 muri Novotel Hotel i Port […]

3 mins read

Urusobe rw’ibinyabuzima rwongeye kugaruka mu bishanga bya Kigali mu gihe ibikorwa byo kubisana biri kugana ku musozo

Mu gihe imirimo yo gutanganya no gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali iri kugana ku musozo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko urusobe rw’ibinyabuzima rwatangiye kongera kugaruka muri ibi bishanga. REMA yatangaje ko nubwo imirimo yo gutunganya ibi bishanga itaragera ku musozo ariko hatangiye kugaragara impinduka zijyanye no kubungabunga ibidukikije harimo n’urusobe […]

2 mins read

UR yahembwe asaga miliyari 4 Frw nyuma yo kuza mu mashuri makuru atanu ya mbere ateza imbere uburezi muri Afurika

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje  muri eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’Umuryango Imbuto Foundation. Ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, aho ari ku nshuro ya mbere byari bitanzwe gusa […]

2 mins read

Vestine na Dorcas batangiranye imbaraga urugendo rwabo rushya nyuma yo gutandukana na MIE

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Itabaza’, ibaye iya mbere bashyize hanze nyuma yo gutandukana na MIE Empire, yari imaze imyaka itanu ibafasha mu rugendo rwabo rwa muzika. Iyi ndirimbo igaragaza intangiriro y’icyiciro gishya bahisemo gukomeza nk’abahanzi bigenga. ‘Itabaza’ yanditswe n’umuhanzi Niyo Bosco, mu gihe […]

2 mins read

Diyosezi ya Kabgayi yeguriye Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo

Nyuma y’imyaka irindwi yubakwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashimye ubwitange bw’abakristu, abasaba gukomeza kubaka Kiliziya binyuze mu buzima bwabo bwa gikristu. Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yanditse amateka mashya kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, yegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo iherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Mu Gitambo cya […]