Ubutumwa bw’amahoro bwa Papa Leo XIV bwakomereje i Luanda muri Angola
Ubwo yageraga mu gihugu cya Angola, Papa Leo XIV yasabye abayobozi kwirinda intambara no guharanira ubwiyunge mu gihe isi ihanganye n’amakimbirane n’intambara z’urudaca. Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yageze i Luanda mu gihugu cya Angola, atanga ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza abanyapolitiki bo muri Afurika n’isi yose guhitamo inzira y’amahoro aho […]
Bigizi Gentil yagarukanye indirimbo Gutinda kwa Yesu ihumuriza abategereje isezerano ry’Imana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bigizi Gentil yongeye gushimangira umutahe we mu gukiza benshi binyuze mu ndirimbo ze ashyira hanze indirimbo nshya igamije guha icyizere abafite ibihe bikomeye mu buzima. Umuhanzi nyarwanda ukora indirimbo zihimbaza Imana, Bigizi Gentil, yongeye kugaragaza imbaraga mu muziki wa Gospel ashyira hanze indirimbo nshya yise Gutinda kwa Yesu, […]
Icyo Bibiliya ivuga ku buryo bwizewe bwo guhitamo uwo muzabana no kubaka imibanire ihamye iganisha ku rugo rwiza
Guhitamo uwo muzabana si icyemezo cyoroshye cyangwa gishingira gusa ku marangamutima. Ni urugendo rusaba ubwenge, gusenga, no kuyoborwa n’ijambo ry’Imana. Mu gihe isi igenda ishyira imbere amarangamutima n’inyungu z’ako kanya, Bibiliya yo igaragaza inzira ihamye, iganisha ku kubaka urugo rufite imizi ikomeye. Uyu munsi AfriWed tugiye gukomoza ku nyigisho ireba ku mahame y’ingenzi Bibiliya itanga […]
Bayern Munich ntiyagaragaye mu butumwa bwa Perezida Kagame washimiye amakipe yageze muri ½ cya UEFA Champions League
Nubwo FC Bayern Munich nayo ikorana n’u Rwanda, uburyo ubufatanye bwayo butandukanye n’ubw’amakipe yambara Visit Rwanda, bwagize uruhare mu kutagaragara mu butumwa bwihariye bwo gushimirwa numunyacyubahiro mu Rwanda Perezida Paul Kagame. Mu gihe amakipe ane arimo Arsenal FC, Paris Saint-Germain, Atlético Madrid na FC Bayern Munich yageze muri ½ cya UEFA Champions League, Perezida w’u […]
Rev Pastor Alain Numa yemeje ko ubumwe n’urukundo ari inkingi zo kubaka u Rwanda rushya
Pastor Alain Numa yatanze ubutumwa bushishikariza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no guharanira kubaho mu bumwe no mu rukundo nk’abavandimwe bafite ishusho y’Imana. Mu gihe u Rwanda n’isi yose bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Reverend Pastor Alain Numa yatanze ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu kwiyunga, gukundana no kwamagana […]
Nzaharanira amahoro nta bwoba mfite_Papa Leo XIV yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cya Trump
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yashimangiye ko ubutumwa bw’amahoro budashobora guhagarikwa n’igitutu cya politiki. Papa Leo XIV yatangaje ko adatewe ubwoba n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump, nyuma y’uko uyu muyobozi amunenze ku mugaragaro kubera ubutumwa bwe bwo guharanira amahoro no kwamagana intambara. Ibi yabivuze ku wa Mbere ari […]
Kwibuka Amateka ni inzira yo kubaka ubumwe n’ejo hazaza hatarangwamo urwango_Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro irasaba Abanyarwanda n’abakristu kwimakaza urukundo, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kurera urubyiruko mu ndangagaciro z’ubumuntu. Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yibukije ko kwibuka atari ugusubiza inyuma amateka ahubwo ari amahirwe yo kubaka […]
Kwibuka32: Rev. Baho Isaie yasabye urubyiruko n’amadini kuba umusingi w’u Rwanda ruzira Jenoside
Mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rev. Baho Isaie yagaragaje ko urubyiruko n’abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu kurinda amateka no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro arambye. Mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’Icyunamo cyatangiye ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, cyo kwibuka […]
Korali Abasaruzi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi inasigasira icyizere cy’Abanyarwanda
Korali Abasaruzi yo mu ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo “Rwanda Komera” igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahumuriza abayirokotse ikanashimira Imana n’FPR Inkotanyi ku ruhare bagize mu kubohora u Rwanda. Korali Abasaruzi ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda Komera”, indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo […]
Umupadiri yamaganye umugore wamwohererezaga amafoto y’urukozasoni, avuga ko azayamwerekana imbere y’abakirisitu
Amashusho yakwirakwiye agaragaza padiri wo muri Nigeria wavugiye mu misa ko hari umugore wamwohererezaga amafoto n’amashusho by’urukozasoni, amuburira ko natabihagarika azabimugaragaza imbere y’abakiristu, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Muri Nigeriya hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza padiri wa Kiliziya Gatolika wamaganye imyitwarire y’umugore umwe mu bakristu wamwohererezaga amafoto n’amashusho ateye isoni, ibintu byateje impaka […]