Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro kuruta gushora intambara
Papa Leon XIV yagaragaje ko Pasika ikwiye kuba igihe cyo kugarura ituze kuruta gushora intambara, ashimangira ko ibiganiro ari wo muti w’intambara n’urugomo. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, aho gukomeza inzira y’intambara n’urugomo bikomeje guteza akababaro ku batuye Isi. Ibi […]
Padiri Jean de Dieu Hodari yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi nyuma y’imyaka itatu hari icyuho
Mu misa yabaye kuri uyu wa 1 Mata 2026, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje ko yatoreye Padiri Hodari kuba igisonga (Vicaire Général), yemeza ko yamutoye kubera ubunararibonye n’ubushobozi, asaba abakristu kumushyigikira muri izi nshingano nshya. Nyuma y’imyaka isaga itatu Diyosezi ya Kabgayi idafite Igisonga cy’Umwepiskopi, Padiri Jean de Dieu Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi, icyemezo cyatangajwe ku […]
Abapadiri cumi na babiri biteganyijwe ko bazozwa ibirenge na Papa Leo XIV mu Misa yo ku wa Kane Mutagatifu i Roma
Mu misa yitwa “In Coena Domini,” misa y’isangira rya Nyagasani, izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, biteganyijwe ko Leo azoza abaadiri 12 ibirenge. Umuhango wibutsa abakristu urugero rwa Yezu Kristu rwo kwicisha bugufi, gukunda no gukorera abandi. Iyi Misa izatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ibere muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, ari na […]
Imana ntiyumva na busa amasengesho y’abateza intambara_Papa Léon XIV yamaganye abitwaza amasengesho mu gushimangira intambara
Mu gihe intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikomeje gufata indi ntera, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye ko amasengesho atagomba gukoreshwa mu gushyigikira ubugizi bwa nabi. Mu butumwa bukomeye yatanze kuri iki cyumweru 29 Werurwe 2026, Papa Léon XIV yatangaje ko Imana itemera na busa amasengesho y’abatangiza intambara, ashimangira ko Yezu Kristu […]
Patient Bizimana ukomeje imyiteguro yo kumurika Album nshya yakoranye indirimbo n’Umunyamerika Kimber Terry
Umuhanzi wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, akomeje imyiteguro yo kumurika album nshya ari nako agaragaza zimwe mu ndirimbo ziyigize. Kuri ubu yamaze gushyira hanze iyitwa “Ndihano” yakoranye n’umunyamerika. Uyu Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndihano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry, mu rwego rwo gukomeza gutegura Album nshya […]
Ikoranabuhanga rya E_Ubuzima rigiye gukoreshwa mu bigo by’ubuvuzi byose mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko guhera muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha ikoranabuhanga rya E-Ubuzima, rizafasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi. Ni gahunda bakomeje gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi. E-Ubuzima ni ikoranabuhanga rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye kuva atangiye kwivuza kugeza […]
Narabimubwiye ko tuzabisubiramo yaransondetse! Chance yavuze uko urukundo rwabo rwatangijwe no kwandikwa mu ntoki kubera kubura amagambo yo gukoresha
Umuhanzi Chance wo mu itsinda Ben na Chance yagarutse ku buryo bwihariye yasabwe n’umugbo we urukundo no kuzamubera umugore, ibintu byabereye mu modoka mu rugendo rudasanzwe, agakoresha kumwandika mu ntoki berekeza i Bujumbura. Mu buzima busanzwe, abantu benshi bamenyereye uburyo bwo gutereta bukoresha amagambo cyangwa ubutumwa bwo kuri telefoni, ariko kuri Chance byari bitandukanye cyane. […]
Abakiristu bakomeje kwakira neza ubutumwa bukomeye bw’indirimbo Kalvari
Itsinda Alarm Ministries rikomeje kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Kalvari igaruka ku butumwa bw’agakiza n’urukundo rwa Yesu Kristu ku bantu bose. Indirimbo Kalvari yageze hanze ku itariki ya 26 Werurwe 2026, itanga ubutumwa bukomeye ku bakirisitu n’abandi bose bayumva, igaruka ku gitambo cya Yesu Kristu cyabereye […]
Bivuze iki gutumirwa kwa Alicia na Germaine mu gitaramo gikomeye kigiye kubera muri BK Arena
Itsinda ry’abahanzi bakizamuka kandi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Alicia na Germaine, byamaze gutangazwa ko bakiriye ubutumire bugaragaza icyizere rifitiwe muri uyu muziki. Abahanzi Ben & Chance batangaje ko batumiye itsinda Alicia na Germaine mu gitaramo cyabo kizabera muri BK Arena, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye kuri aba bahanzi bakizamuka […]
Abepiskopi Gatolika muri Afurika bagaragaje uko babona abashaka abagore benshi n’imbogamizi bitera mu ivugabutumwa
Raporo ya SECAM igaragaza ko Kiliziya igomba guhuza Ivanjili n’umuco nyafurika itirengagije ukuri ku rushako rw’umugabo umwe n’umugore umwe. Abepiskopi Gatolika muri Afurika basohoye raporo y’impapuro 25 igaragaza uko babona ikibazo cy’ubushyingiranwe bw’abagore barenga umwe (polygamie) n’ingaruka gifite mu butumwa bw’iyogezabutumwa, bashingiye ku nshingano bahawe n’Inteko Rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi. Iyi raporo igamije […]