WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganjijwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagombaga guhaguruka saa mbili na 55 i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo. Ni imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani muri iyi mikino, aho Amavubi […]
Intebe y’Inteko y’Umuco: Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batakaje cyane indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro
Intebe y’Inteko, Amb.Masozera Robert, yatangaje ko bamwe mu Banyarwanda bagenda bateshuka ku ndangagaciro za ngombwa z’umuco w’u Rwanda, asaba ababyeyi kongera imbaraga mu burere baha abana babo kuko umuryango ari ryo shingiro ry’uburezi bwose. Ni bimwe mu byo yatangarije mu Karere ka Huye, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda ku wa 29 Kanama 2025, mu […]
Amakuru mashya: Mu Budage Bisabye umunsi wa kabiri gusa wa shampiyona ngo ikipe ya mbere ibe yirukanye umutoza
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo. Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego […]
“What A Friend We Have In Jesus” Indirimbo yakunzwe n’abatari bake. Ariko se waba uzi inkomoko y’iyi ndirimbo n’amateka yayo?
Waba uri umukirisitu, umuyisilamu cyangwa se nta na hamwe ubarizwa, birashoboka ko wumvishhe indirimbo yitwa ‘’What a friend we have in Jesus: ‘Nta nshuti nziza nka Yesu (Yezu)” ikunze kuririmbwa n’abo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Ariko se waba uzi inkomoko y’iyi ndirimbo n’amateka yayo? Umwanditsi Nanette F Elkins washinze umuryango Hope in The […]
Mu mashusho n’amajwi meza anogeye amatwi, God’s Flock Choir yahamagariye Abakristu kuvuga Urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya “Nzaririmba”
GOD’S Flock Choir ikorera ubutumwa muri Kaminuza SDA Church mu Karere ka Huye, ibinyujije mu ndirimbo bahamagariye abemera Imana kuririmba urukundo rwayo mu ndirimbo bise “Nzaririmba”. Iyi ndirimbo ikaba ifite ubutumwa bwiza bwo kuvuga Ubuntu bw’Imana yitangiye abana bayo. Ni indirimbo iyi Korale yasohoye ku wa 29 Kanama 2025, ikaba iri ku rubuga rwayo rwa […]
Umuramyi Samuel Irankunda yakanguriye abantu kwihangana no kwizera Imbaraga z’Imana mu ndirimbo “Hanura”
Umuramyi Samuel Irankunda yakanguriye abantu gukomeza kugira icyizere no kwizera imbaraga z’Imana mu butumwa yanyujije mu ndirimbo yise “Hanura”, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu, kwiringira Imana no kugira icyizere kuko bafite Imana y’inyembaraga. Iyi ndirimbo uyu muramyi yayishyize hanze tariki 27 Kanama 2025 kuri Youtube, aho ikomeje kurebwa n’abatari bake mu gihe imaze igiye hanze […]
Ibihugu icyenda byo muri Afrika byahagaritse ikoreshwa rya ChartGPT
Ikoranabuhanga rya ChatGPT, ryakozwe na OpenAI, rikomeje kuvugisha benshi ku isi hose. Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hari aho iri koranabuhanga ryagiye ribangamirwa cyangwa rigahagarikwa, bigatera impaka ku birebana n’ubwisanzure bwo kurikoresha, uburyo bwo kurigenzura, ndetse n’ubushobozi bwa Afurika bwo kwinjira mu isoko ry’udushya tw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence). Nk’uko byagaragajwe na Cybernews muri raporo ya […]
Abakoresha Gmail bibwe amakuru na ba rushimusi bayifashisha mu nyungu zabo
Muri Kamena 2025, sosiyete ya Google yarinjiriwe, bitera impungenge ku mutekano wa konti za Gmail zisaga miliyoni 2,5. Itsinda rya ba rushimusi bo ku ikoranabuhanga ryitwa ShinyHunters ryabigezeho nyuma yo kwinjira mu bubiko bw’amakuru bwa Google, nyuma yo kubeshya umukozi w’iyi sosiyete agatanga amakuru ye [login details]. Google yemeje ko iki kibazo cyabaye muri Kanama […]
Hakozwe imashini izajya yuhagira umuntu ikanamuhanagura mu minota 15 gusa
Mu isi yihuta cyane aho buri munota ufite agaciro, isuku y’umuntu iri kurenga uburyo busanzwe bumenyerewe bwo kujya koga mu bwogero. Ubuyapani, igihugu kizwiho udushya n’ubuhanga buhanitse, cyongeye kugaragaza ubushobozi bwacyo mu guhanga igikoresho gishobora guhindura uburyo abantu basukura imibiri yabo buri munsi mu gihe gito cyane. Iyo mashini yiswe Mirai Ningen Sentakuki, yakozwe na […]
Jehovah Jireh Choir yatumiwe mu gitaramo kizihirizwamo Yubile y’imyaka 25 ya Korali Umusamariya Mwiza ya Remera
Korali Umusamariya Mwiza ikorera umurimo w’Imana muri EAR Remera – Giporoso, igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ikorera ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo. Iki gitaramo kizabera kuri EAR Remera Giporoso ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, kuva Saa Yine za mu gitondo (10:00 AM) kugeza Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (6:00 PM). […]