Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe
Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajaruguru hagiye kubera igiterane kidasanzwe mu ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba, gifite intego yo gutuma abantu bakizwa ndetse kikazasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe. Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikazabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu. […]
Radiyo Maria USA yahawe igihembo cy’umwihariko ku isabukuru y’imyaka 25 mu ivugabutumwa
Radio Maria USA yahawe igihembo n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy, kubera umurimo w’ivugabutumwa n’indirimbo za gikirisitu zatumye ikundwa n’abantu mu mpande zitandukanye z’isi. Iyi Radiyo yo mu gace ka Cenla yahawe Minister Melvin Coleman Gold Award n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy kubera uruhare rwayo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza n’umuziki wa gikirisitu. Ibiro bikuru […]
Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo
Abagenzi benshi ku isi batangiye gukoresha porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT, Microsoft Copilot na Google Gemini mu gutegura ingendo zabo. Gusa igihangayikishije ni ko bigenda bigaragara ko izi porogaramu rimwe na rimwe zitanga amakuru atari yo, bikaba bishobora guteza akaga. Miguel Angel Gongora Meza, uyobora Evolution Treks Peru, yavuze ko yabonye abagenzi babiri bari biteguye […]
Florida: Abanyeshuri 2,000 Bakiriye Kristo mu Giterane cyahabereye
Tampa, Florida, umugoroba w’amasengesho ku mashuri makuru ukomeje gutanga umusaruro, ibihumbi bahinduka bakakira Kristo Ihuriro ry’ivugabutumwa ryatangijwe n’abanyeshuri muri Kaminuza ya Auburn University mu myaka ibiri ishize ryakomeje no ku wa Kane ushize muri University of South Florida (USF), aho abanyeshuri 7,000 bahuriye mu masengesho, benshi basenga basaba kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Iri huriro rizwi […]
“Mukoreho” indirimbo nshya ya Chorale Esperance Vivante yibutsa abakristu gukomeza kugira ukwizera
Chorale Espérance Vivante mu mashusho no mu majwi anogeye abayumva, bashyize hanze indirimbo nshya “Mukoreho” ikomeza gutera imbaraga abemera inabibutsa gusanga Yesu bafite umutima wizera bagakira, ko ibintu bidasanzwe bizaba mu buzima bwabo bugahinduka bukaba bushya. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 26 Nzeri 2025, ikaba imaze kurebwa inakomeje no kurebwa na benshi, aho kugeza ubu […]
Intara y’Amajyaruguru ikibazo cy’igwingira cyugarije abana giteye inkeke
Ikibazo cy’igwingira kiri mu bihangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko umwana 1 muri 4 aba afite ikibazo cy’igwigingira. Abayobozi bakaba biyemeje ko bagiye kucyitaho byihariye. Byakomojweho ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, biyemeza ko bagiye gukora uko bashoboye ikibazo cy’igwingira […]
El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi
El Elyon Worship Team mu majwi meza bongeye gukora mu nganzo bahamagarira abantu kwizera umucunguzi babinyujije mu ndirimbo nshya basohoye yitwa “Yesu Turakwizeye”, ikaba yibutsa urukundo rwa Kristo no kwiringira agakiza ke. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 25 Nzeri 2025, ikaba imazekurebwa inakomeje no kurebwa na benshi. Kuri ubu abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bayisanga […]
“Akayubi” Indirimbo Nshya Korale Ijwi ry’Ihumure Muhima SDA Church Iburira abantu Mu Minsi y’Imperuka
Korale igambiriye kuvuga ubutumwa bw’Imana mu ijwi rirenga, binyuze mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Ijwi Ry’Ihumure Muhima SDA Chuch yashyize hanze indirimbo yo gikirisitu”Akayubi”, ihamagarira abizera kwihana no gukomeza kwizera, yibutsa imbabazi z’Imana mbere y’urubanza rwa nyuma Ni indirimbo iyi Korale yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri ku muyoboro wayo wa Youtube isanzwe ishyiraho […]
Umuhanzi Darius yifashishije ubunararibonye bwe mu guhindura uburyo abantu bakira Ijambo ry’Imana no kumva Kumva Indirimbo Zihimbaza Imana
Umushumba, umuhanzi akaba n’umutunganya umuziki yasangije urugendo rwe rw’ukwizera binyuze mu alubumu ye ya mbere “Live By Faith” n’indirimbo nshya “Greater” yakoranye na Vanessa Bell Armstrong Umuhanzi, umutunganyirizamuziki ndetse n’umushumba Darius, ari gukoresha ubunararibonye amaze kugira mu buzima bwe mu guhindura uburyo abantu bumva Ijambo ry’Imana no kwishimira indirimbo z’ihimbaza Imana muri iki gihe. Uyu […]
Igitaramo “Ebenezer Concert” kizizihirizwamo Isabukuru y’imyaka 30 God’s Flock Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa
God’s Flock Choir ni korale yatangiye mu mwaka wa 1995 igizwe n’abasore gusa ariko nyuma iza kujyamo n’abakobwa. Kuri ubu ikaba igiye gukora igitaramo kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 imaze mu murimo w’Imana, aho izifatanya n’amakorale atandukanye. Ni igitaramo kizaba tariki 08 Ugushyingo 2025, kikazabera I Kigali kuri Kigali Bilingual Church. Iyi korale izifatanya n’andi makorale […]