Umuhanzi Muneza Christopher yasabye Kiliziya Gatolika kongera imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana
Mu kiganiro “Catholic Influencers Connect” cyitabiriwe na Antoine Cardinal Kambanda, Muneza Christopher yagaragaje ko ko gushyiraho umwanya wo kuramya Imana bishobora gufasha urubyiruko kuguma muri Kiliziya no kunyurwa n’imisengere yayo. Yabivugiye mu kiganiro cyiswe “Catholic Influencers Connect” cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abafite izina ku mbuga nkoranyambaga, cyabereye muri Sainte Famille Hotel ku wa 1 Gicurasi […]
Kiliziya Gatolika igiye gukoresha AI mu iyogezabutumwa – Antoine Cardinal Kambanda
Arkiyepiskopi wa Kigali asanga igihe kigeze ngo Kiliziya ijyane n’isi y’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu kugera ku rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya Gatolika yiteguye kwinjira mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu iyogezabutumwa, mu rwego rwo kugera ku bantu benshi, cyane cyane […]
Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza! Karasira Clarisse n’umugabo we bizihije imyaka itanu y’urushako banizihiza isabukuru y’amavuko
Nyuma y’imyaka itanu babanye, Ifashabayo Sylvain Dejoie na Karasira Clarisse bagaragaje urukundo rushingiye ku kwizera Imana no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuzima n’ubuhanzi. Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Karasira Clarisse, yizihije imyaka itanu amaze arushinze n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu munsi wihariye wanahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mugabo we, bagaragaza ibyishimo n’ishimwe ku rugendo […]
Kwibuka: Caritas Rwanda yasabiye abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatusi
Mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro cyaranzwe n’amasengesho, kunamira inzirakarengane no gusaba gukomeza gusigasira amateka, Caritas Rwanda yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi. Mu rwego rwo kuzirikana ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 30 Mata 2026, Caritas Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho birimo Librarie Caritas, […]
Nyuma yo kwiyongera kwa gatanya Antoine Kambanda yasabye ko umuryango nyarwanda urindwa kurushaho
Karidinali Antoine Kambanda agaragaza ko isenyuka ry’ingo rifite ingaruka zikomeye ku bana, anasaba abashakanye kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’urukundo. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ikibazo cya gatanya gikomeje gufata intera mu muryango nyarwanda, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imibereho y’abaturage, […]
Aline Gahongayire agiye gutanga undi musanzu mu muziki wo kuramya Imana binyuze mu gushyigikira impano nshya
Binyuze mu butumwa bwe akomeje, Aline Gahongayire yasabye abanyempano kuririmba indirimbo ye nshya Yesu Ashimwe yitiriye Album ye, aho uzitwara neza azafashwa gukorerwa indirimbo, amashusho no kumenyekanishwa ku rwego rwisumbuyeho. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje amarushanwa mashya agamije kuzamura impano nshya mu muziki wa gospel, aho uzahiga abandi azahabwa amahirwe […]
Umugabo yazinutswe urukundo nyuma yuko umugore bari bamaranye imyaka 11 babana ashingiranywe n’undi mugabo mu ibanga
Umugabo w’imyaka 48 witwa Robert Bameidel yasangije abantu inkuru y’uburyo yamenyanye n’umugore we binyuze ku rubuga rwa Instagram, bakaza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2015. Uwo mugabo yavuze ko babanaga batari mu gihugu kimwe, kuko we yari atuye muri Nigeria, mu gihe umugore we nyuma yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za […]
Ishimwe na Ineza niyo mazina ayoboye! Ubutumwa bwo gushimira Imana bukomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda
Raporo ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko amazina ashingiye ku gushimira, ineza n’imigisha ari yo akomeje guhabwa abana benshi, bigasobanurwa nk’icyerekana ukwizera n’indangagaciro zishingiye ku Mana mu muryango nyarwanda. Kuri uyu wa 28 Mata 2026, raporo nshya ya Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko amazina Ishimwe na Ineza ari yo yaje ku isonga mu yiswe […]
Harimo umugabo n’umugore basubiranye ndetse n’abantu 270 bakiriye agakiza! Umusaruro w’igitaramo Easter Jubilee cya Ben na Chance
Igitaramo cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 05 Mata ubwo hizihizwaha Pasika cyahinduye ubuzima bwa benshi, ibintu byarenze ibyari byitezwe n’abari bagiteguye. Mu gihe ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, igitaramo Easter Jubilee Music Gathering cyateguwe n’abaramyi Ben & Chance cyabaye ku wa 5 Mata 2026 muri BK […]
True Promises yongeye kugaragaza ubuhanga bwayo mu ndirimbo nshya Gologota
Iyi ndirimbo ije yibutsa igitambo cya Kristo wapfiriye abanyabyaha, mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abandi bose bari mu bihe bitaboroheye, bityo bashaka ubutumwa bubahumuriza mu bihe bikomeye. Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana rya True Promises ryashyize hanze indirimbo nshya yise Gologota, igamije kwibutsa abakirisitu igitambo cya Yesu Kristo ku musaraba no kubaha ihumure mu […]