Yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kuvuga ko asigaye akoresha ChartGPT mu gufata ibyemezo bya politiki
Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gutangaza ko yifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya ChatGPT mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe bya politiki. Minisitiri Kristersson yavuze ko akoresha uru rubuga nk’inyunganizi itanga ibitekerezo byihariye ariko ko adashyiramo amakuru y’ibanga cyangwa areba umutekano w’igihugu. Gusa ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki […]
Ubushakashatsi: Abantu barota inzozi mbi bikanga bibatera ibyago birimo no gupfa imburagihe
Kurota inzozi mbi bituma umuntu yikanga cyangwa se ashigukira hejuru yari asinziriye kubera ubwoba atewe n’ibyo arose, bikaba kenshi ngo byagira ingaruka zirimo gupfa imburagihe. Abantu bakuru barota inzozi mbi zibateye ubwoba, bakaba bazirota nibura buri cyumweru, baba bafite ibyago byikubye gatatu (3) byo gupfa imburagihe ni ukuvuga bagapfa batageza no ku myaka 75, ugereranyije […]
Rayon Sports ikomeje kurebana akana ko mu jisho n’abakunzi bayo muri Rayon Week!
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wa kabiri wa gicuti wa Rayon Week. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda mu karere ka Ngoma. Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse anyuzamo akabona imipira y’imiterekano ariko ntayibyaza umusaruro, ku munota wa 13 Gorilla FC yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe […]
Izamuka rikabije ry’ibyaha byo kuri murandasi kubera AI rihangayikishije Leta ya Kenya
Leta ya Kenya iri guhura n’ikibazo gikomeye cy’umutekano wo kuri murandasi, nyuma yo gutangaza izamuka rya 201.7% mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (cybercrime) mu gihembwe cya mbere cya 2025. Nk’uko byatangajwe na Communications Authority of Kenya (CA), ibyaha byo kuri murandasi byazamutse cyane mu mezi atatu, biva kuri miliyoni 840.9 bigera kuri miliyari 2.5. Iri […]
Harimo n’ingingo yemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro itavugwaho rumwe_Menya serivisi nshya z’ubuvuzi
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yemeje itegeko rishya ryita ku buzima rusange rigamije kunoza serivisi zitangwa, koroshya uburyo bwo kuzikorerwaho igenzura no kongerera abaturage uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze. Iri tegeko rihuza amategeko atandukanye y’ubuvuzi yagiye abaho mbere, harimo ayavugaga ku bwishingizi ku makosa y’abaganga n’ubuzima […]
BitChat: Porogaramu nshya yo kohererezanya ubutumwa bidasabye internet cyangwa Sim card
BitChat ni porogaramu nshya ituma abantu bohererezanya ubutumwa bidasabye internet, nimero za telefoni cyangwa sim card. Yakozwe n’itsinda riyobowe na Jack Dorsey, uri mu batangije Twitter. Ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth, rituma ibikoresho biri hafi bishobora gutumanaho mu buryo bwihuse. BitChat yubakiye ku muyoboro utari umwe rusange (Decentralized network), kandi ubutumwa bwoherezwa mu ibanga rikomeye (encrypted), […]
Amakuru mashya: 11 ni abazungu indirimbo ya Uwizeyimana Sylivester “Wasili” yahimbiye Rayon Sports
Uwizeyimana Sylivester wamamaye ku izina rya Wasili usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports mu kiganiro Rayon Time, yamaze gushyira hanze indirimbo “11 ni abazungu” yahimbiye Rayon Sports. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Wasili akomeje gukora udushya dutandukanye agaragaza uburyo akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu gutuma abakunzi ba Rayon Sports biyumvamo […]
Ni umuvandimwe akaba inshuti_ James Niyonkuru avuga impamvu yatumiye Umuramyi Theo Bosebabireba mu gitaramo “Senga Album Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Burundi, hagati muri Kanama 2025. Ni igitaramo yatumiwemo n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo mu Burundi, James Niyonkuru. Ni igiterane cyo kumurika umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 z’uyu muhanzi, yise ‘Senga’ kizaba tariki 16 Kanama 2025 i Bujumbura. Amakuru […]
Kwigomwa birenze urugero mu rukundo bitera imibanire idafite ireme
Mu rukundo, hari igihe umuntu yigomwa cyangwa yitanga ku nyungu z’uwo bakundana, abizi cyangwa atabizi. Nubwo byakumvwa nk’urukundo rudasanzwe, iyo bitangiye kurenga ku kwitanga bisanzwe bishobora kuba bibi, bikomoka ku bwoba no ku cyifuzo gikabije cyo gukundwa no kwemerwa. Uba wumva ko uko uri bidahagije, bityo ugahitamo kwihisha, ugashyira imbere iby’abandi, wowe ukisiga inyuma. Ibi […]
Police FC Yeretse APR FC ko igifite byinshi byo kwigaho mbere yuko shampiyona itangira
Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti maze imyiteguro ya APR FC iguma kugenda nabi. Ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino wa Gicuti wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-26. Ni umukino watangiye APR FC yatakana imbaraga zidasanzwe nyuma yo kubona Koruneli na Coup franc zikurikiranya kubera amakosa […]