Menya indwara zandurira mu gusomana
Gusomana bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’abakundana. Ni umuco ku batuye mu bihugu byinshi kuko hari abasomana mu buryo bwo gusuhuzanya. Nubwo uyu muco wagiye ukwirakwira hirya no hino ku Isi, hari zimwe mu ndwara zihererekanywa binyuze mu matembabuzi y’abari muri iki gikorwa nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Medical News Today cyo mu Bwongereza. Izi ni […]
Tariki ya 5 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
Turi ku wa 5 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 248 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 117 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugiraneza washyizweho ku bwa Mama Tereza w’i Kalikuta ku bw’ibikorwa byamuranze.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1905: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Portsmouth, yahagaritse intambara y’u Burusiya n’u […]
Ibyo utari uzi ku ndwara ya Asphyxia yahitanye Gogo Gloriose
Asphyxia yahitanye ubuzima bw’umuhanzikazi Gogo, ni indwara ikomeye ishobora guhitana ubuzima mu gihe gito cyane. Kumenya ibimenyetso byayo, impamvu ziyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa kuyivura ni ingenzi cyane. Abahanga mu by’ubuzima, bakunze gusaba abantu kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwirinda ibintu bishobora kubateza iki kibazo cyo kubura umwuka. Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 04 […]
Ebola yongeye kwibasira DRC
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]
“Pastor’s Kids Seminar” igiterane kizibanda ku bikomere aba bana bahura na byo
Restoration Church ishami rya Gikondo, yateguye igiterane cy’Abana b’Abashumba, kizaba kuwa Gatandatu taliki ya 6/9/2025 guhera saa tatu kugeza saa saba z’amanywa. Pastors’ Kids Seminar ni gahunda yo guhuza abana b’abashumba ndetse n’abashumba ubwabo, bakagirana nabo ibiganiro byihariye. Ni igikorwa kijyanye n’umuryango w’abashumba, gihuza abashumba n’abana babo, hakabaho ibiganiro hagati yabo. Umuyobozi wa Restoration Church […]
Itsinda rizwi nka Amashami Group ryiyemeje kubera benshi ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel Nyarwanda
Amashami Group, ni itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryashinzwe n’abakunzi b’ijambo ry’Imana bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Izina ‘Amashami’ ryatekerejweho hashingiwe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5 rivuga ngo “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.” Intego yabo ni uguhesha Imana icyubahiro no gushimangira ukwizera […]
Nyuma y’igiterane cyabereye i Kayonza Rev. Baho Isaie yagize icyo avuga kuri Rose Muhando utaracyitabiriye
Mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage ba Kabarondo muri Kayonza, bari mu byishimo bisendereye batewe no gutaramana n’abahanzi b’ibyamamare ari bo Theo Bosebabireba na Gaby Kamanzi mu giterane cyateguwe na Rev. Baho Isaie wa Baho Global Mission. Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], cyabereye muri Kayonza i […]
Galed Choir ibinyujije mu nganzo yasabye abantu kubana mu mahoro no kwihangana
Galed Choir ikorera umurimo muri ADPER Nyakabanda-Kicukiro, yashyize hanze indirimbo nshya “Amasambu” ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro. Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Galed Choir, rikorera muri ADPER Nyakabanda – Kicukiro, ryashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubaho mu mahoro no kwihanganira ibigeragezo byo kuri iyi si. Iyo ndirimbo ifite amagambo y’ihumure, yibutsa abantu ko iby’isi byose ari iby’igihe gito, ariko abihanganye bakabana mu rukundo no mu […]
Cadet Mazimpaka yashyize hanze indirimbo yise “ Me Voici” anavuga imbarutso yayo nk’umuramyi wambukiranya imipaka
Umuramyi nyarwanda Jean Bosco Mazimpaka [Cadet Mazimpaka] utuye muri Canada hamwe n’umuryango we, akaba akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza. Cadet Mazimpaka ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Caline Karanganwa bafitanye abana 3. Batuye muri Canada, […]
Rev. Baho Isaie yashimangiye ko kubona Theo Bosebabireba i Kabarondo ari ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu
Rev. Baho Isaie yashimangiye ko kubona Theo Bosebabireba muri Kabarondo, ari ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu. Yabivuze mu giterane gikomeye kiri kubera i Kabarondo muri Kayonza, kikaba cyarahujwe n’igiterane ngarukamwaka “Rwanda Shima Imana 2025”. Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], kiri kubera muri Kayonza i […]