Umuramyi Mfurayimana Marie Jeanne aherutse gushyira hanze indirimbo yise “umusaraba”
Uyu muhanzikazi amaze imyaka itanu akoro umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye akaba aherutse gushyira indirimbo hanze igaragaramo Nyambo Jesca ukunzwe na benshi muri sinema nyarwanda. Mfurayimana Marie Jeanne yavuze ko iyi ndirimbo yayitekerejeho mu bihe bya Pasika, ubwo ‘nari ndimo kwibaza uburyo Yesu yatwitangiye ku musaraba n’aho dukura intsinzi mbikuramo igitekerezo […]
Inkuru y’urukundo rw’abaramyi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete
Aba baramyi bombi bamaze kwamamara mu ndirimbo zigiye zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, basangije abakunzi babo inkuru y’urukundo rwabo aho bavuga ko baziranye kuva muri 2015. Aba baramyi bamaze umwaka umwe bari mu rukundo ariko bakaba bamaze imyaka 10 ari inshuti z’akadasohoka bari kwitegura gukora ubukwe ku itariki 22 Ugushyingo 2025. Nk’uko babyitangarije mu […]
Abaramyi babiri barimo Mubogora na Tresor bahurije hamwe imbaraga na Holy Nation mu ndirimbo “Umeniinuwa”
Nyuma y’uko perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih, aherutse gutangaza ko bafite imishinga yagutse biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yashishikarije abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana kubakurikira umunsi ku munsi kuko babateguriye indirimbo nziza zizafasha ubugingo bwabo bahise bashyira indiimbo hanze bafatanyijemo n’abandi baramyi. Ubusanzwe Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, ikaba yashyize […]
Umukinnyi wa Liverpool Diogo Jota yitabye Imana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Porutigali ryemeje ko rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Esipanye. Uyu mukinnyi w’imyaka 28, wari usanzwe ari n’umukinnyi mpuzamahanga wa Porutigali, yari mu modoka hamwe n’umuvandimwe we André Silva, w’imyaka 26, na we ukinira FC Penafiel mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Porutigali. Ni impanuka […]
Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay yateguje igitaramo kizabera muri Canada
Uyu muvugabutumwa asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yateguye igitaramo kizabera muri Canada ndetse akaba azifatanya n’abandi baramyi bakomeye harimo abahanzi bazwi nka Olivier Babudaa na Moses Mugisha. “Prophetic Night” ni ryo zina ryahawe iki gitaramo aho kizaba ku wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga aho kizabera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada […]
Indirimbo nshya y’umuramyi Ishimwe Vestine afatanyije na Dorcas izamurikirwa mu bukwe bwe
Uyu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2025, uzabera mu Intare Conference Arena, aho hazahurira abashyitsi b’ingeri zose barimo inshuti, imiryango n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu, bavuga ko kandi biteguye neza kuzamurikira abatumirwa indirimbo nshya yitwa” Emmanuel” mbere y’uko ishyirwa ahagaragara. ‘Emmanuel’ izaba ari indirimbo ya mbere aba bombi basohoye umwe muri […]
Abaramyi babiri urukundo rwabo rubabereye iteme ryo gukomeza imikoranire mu murimo w’ivugabutumwa
Hashize iminsi umuramyi Chryso Ndasigwa atangaje ko agiye kurushingana n’umukunzi we Sharon Gatete ndetse bavuga ko hari icyerekezo gishya bafite nk’umugabo n’umugore bagiye kurushinga kandi bizeza abantu ko hari umurongo mushya w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana bazagarukaho. Bavuga ko bazashingira ku cyo imana izababwira kandi nibahitamo gukorana nk’itsinda bazatangaza izina bazajya bakoresha ndetse ngo bombi […]
Umuramyi Evangelist Iradukunda Juvenal yateguje abakunzi be Album ye ya mbere
Evangelist Iradukunda Juvenal “ Amani” umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’uko yari amaze ukwezi yaragiye muri Kenya mu bikorwa by’ivugabutumwa no gutunganya indirimbo azashyira kuri Album ye ya mbere yaraye agarutse mu Rwanda. Uyu muramyi Amani uzwi mu Itorero rya Shekinah Missions risanzwe rikorera mu Karere ka Rubavu akaba ari […]
Umuhanzi nyarwanda Yves Rwagasore mu ndirimbo nshya
Uyu muramyi Yves Rwagasore akaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba atuye muri Canada akaba yongeye gukora indirimbo yise”Intsinzi”nyuma yuko hari hashize ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise”Narababariwe”. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo atanga ubutumwa ndetse yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu bityo […]
Ibyo utamenye k’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mwiza Zawadi
Mwiza Zawadi ni umwe mu bahanzi b’abakobwa batanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavukiye ahitwa I Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse kandi yabyirutse akunda umuziki ndetse afite inyota yo kuzawukora mu buryo bw’umwuga. Uyu muhanzi yari amaze iminsi atagaragara muri uyu muziki kubera ko ngo yaramaze […]