Ibibazo bya Benjamin Šeško bigiye gutuma Manchester United ijya ku isoko
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim yatangaje ko ikipe ye ishobora kuzongeramo abakinnyi bashaka ibitego muri Mutarama bitewe n’uko bikomeje kugendekera nabi Benjamin Šeško, wavunitse ivi mu mukino banganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2–2. Šeško yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye, ariko ataramara iminota 30 mu kibuga yahise asohoka kubera imvune. Kuko Amorim […]
Souleymane Daffé wakiniye Rayon Sports yayigeneye ubutumwa
Mu mukino wari utegerejwe na benshi w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsindiye Rayon Sports ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro, ituma iyi kipe y’ingabo yisubiza icyizere nyuma yo kunganya imikino ibiri iheruka. Umunya-Mali Souleymane Daffé, wahoze akinira Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ntiyihanganiye kurebera uko ikipe yahoze akinira yitwara. Abinyujije ku […]
Enzo Maresca yasubije amagambo ya Wayne Rooney
Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yongeye gutangaza impamvu akomeje gukoresha politiki yo gusimburanya abakinnyi benshi, nyuma yo kunengwa n’uwahoze ari kapiteni w’Ubwongereza, Wayne Rooney. Rooney yari aherutse kuvuga ko abakinnyi bakuru bakwiye kwibaza ku byemezo bya Maresca, nyuma y’uko mu mukino wa Champions League banganyije na Qarabag ibitego 2–2, aho umutoza yahinduye abakinnyi barindwi mu […]
Byiringiro Lague yamaganiye kure imyitwarire mibi ashinjwa
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yahakanye amakuru yavugaga ko yatorotse umwiherero w’iyi kipe mbere y’uko bakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, avuga ko impamvu itamwemerera gukina ari uburwayi, aho kuba imyitwarire mibi nk’uko bamwe babivuze. Amakuru y’uko Lague yakuwe mu mwiherero yatangiye gucicikana […]
Ubutumwa bw’umutoza wa Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko nta gitutu na gito afite mbere y’umukino ukomeye uzahuza ikipe ye na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, ukaba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose mu gihugu. Ferouz yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo ku […]
Lionel Messi yemeje ko gusezera ruhago atari vuba
Lionel Messi yongeye kugaragaza ko igihe cye cyo gusezera umupira w’amaguru kitaragera ubwo yari nama y’ubucuruzi yiswe ‘American Business Forum’ yabereye i Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Messi, w’imyaka 38, yari umwe mu batumirwa barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, […]
FERWAFA yafatiye ibihano umusifuzi Karangwa Justin
Nyuma y’umukino waranzwe n’impaka ndende hagati ya APR FC na Rutsiro FC, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, ibyumweru bine adasifura, nyuma yo kwanga kwemeza igitego cya APR FC cyavugishije benshi. Uyu mukino wabaye tariki ya 1 Ugushyingo 2025 wabereye kuri sitade Umuganda mu karere […]
Umutoza wa APR FC yageneye ubutumwa FERWAFA
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryakwigira ku makosa y’imisifurire amaze kugaragara muri Shampiyona, rikongera guhugura abasifuzi hagamijwe kuzamura urwego rw’imikino n’ireme ry’irushanwa. Ibi yabivugiye i Shyorongi, nyuma y’imyitozo yo ku wa Gatatu, aho yemeje ko amakosa y’abasifuzi amaze gutwara amanota menshi ikipe ye ndetse agatera […]
INSIDER-Bugesera FC yafashe icyemezo cyo kudakina umukino wa Al Hilal Omdurman
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yongeye kuzamo impaka ndende nyuma y’uko Bugesera FC yanze gukina umukino yagombaga guhuriramo na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani. Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri stade ya Kigali Pelé ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ukaba wari gutangiza urugendo rw’amakipe yo muri Sudani […]
AMAFOTO-Ihere ijisho ubwiza bwa hotel nshya ya FERWAFA
Nyuma y’imyaka 11 yose ibikorwa byo kubaka bitangiye ariko bitajya mu ngiro, kera kabaye Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora ku mugaragaro. Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nibwo FERWAFA yemeje ko hoteli yayo iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yatangiye kwakira abashyitsi, aho ikipe y’igihugu y’abatarengeje […]