Paul Scholes yahagaritse akazi ko gusesengura
Uwahoze akinira Manchester United, Paul Scholes, yahagaritse gukora akazi ko gusesengura imikino no gutanga ibitekerezo kuri televiziyo kugira ngo abashe guhuza gahunda ze n’ubuzima bw’umuhungu we Aiden, ufite ubumuga bwo mu bwonko butera umuntu kwigunga. Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kuri ubu ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kuva mu kibuga mu […]
Ikipe yo muri Sudan yashakaga gukina Rwanda Premier League yabisubitse
Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yatangaje ko itazakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino nkuko byari byitezwe, ahubwo igahitamo gutegura umwiherero w’iminsi 40 hanze y’igihugu mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ifite imbaraga n’intego z’igihe kirekire. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo, Sadd Al-Atyam, ubuyobozi bwa Al Ahli bwafashe iki cyemezo nyuma y’inama idasanzwe […]
Ishyirahamwe rya ruhago muri Turkey ryatahuye abasifuzi 571 bishoye mu bikorwa byo gutega
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya (TFF) ryatangaje ko rigiye gutangiza iperereza n’ibihano bikomeye nyuma yo gusanga benshi mu basifura imikino ya shampiyona y’iki gihugu bafite konti zo gukina imikino y’amahirwe (betting). Nyuma y’ubushakashatsi bwamaze imyaka itanu, TFF yatangaje ko mu basifuzi 571 bakoraga ku rwego rw’igihugu, 371 bafite konti zo gutega ku mikino, kandi muri […]
Lionel Messi yagaragaje intandaro yokongera amasezerano muri Inter Miami
Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina yavuze impamvu yongeye amasezerano mu ikipe ya Inter Miami yo kugeza mu mwaka 2028. Messi ubwo yaganiraga na NBC News yavuze ko ari icyemezo cyamworoheye gufata kubera ukuntu yishimye muri iyi kipe ya Inter Miami. Umunyabigwi mu mateka y’Umupira w’Amaguru ku […]
VAR igiye gutangira gukoreshwa muri ruhago y’u Rwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee(VAR) mu rwego rwo gukemura impaka zikunze guterwa n’imisifurire muri shampiyona no mu yindi mikino. Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, mu kiganiro […]
Abakinnyi batatu b’Ababanyarwanda amakipe yabo yageze mu matsinda y’imikino Nyafurika
Abakinnnyi batatu b’Abanyarwanda, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ ukinira Al Masry yo mu Misiri, Buregeya Prince ukinira Nairobi United ndetse na Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs babashije kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Mugisha Bonheur na Al Masry basezereye Al Ittihad yo muri Libya. Umukino ubanza wabereye muri Libya, amakipe […]
Abifuza gusinyirwa autographe na Lamine Yamal bagiye kuzajya bishyuzwa
Lamine Yamal bivugwa ko agiye guhagarika gusinyira abakunzi b’ikipe autographe (umukono we ku bintu bitandukanye abafana bamuzanira) nyuma yo kuba yegereje gusinyana amasezerano yihariye azaba akubiyemo ibintu nk’ibyo. Uyu musore wa Barcelona, ukiri muto ariko ufite impano ikomeye, yinjije amafaranga agera kuri miliyoni £32 mu mwaka ushize kandi yasinye amasezerano mashya akomeye uyu mwaka. Yamal, […]
APR FC yananiwe kwikura imbere ya Kiyovu Sports
Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki ya 25 Ukwakira 2025, nibwo habaga umukino wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports umukino warangiye ari ubusa ku busa(0-0). Wari umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-26. APR FC ikaba itari ifite Memel Raouf Dao wavunikiye ku mukino wa Mukura VS ndetse na Cheikh Djibril […]
Menya abakinnyi Arsenal itazaba ifite ku mukino wo kuri ki Cyumweru
Arsenal ishobora kutazaba ifite abakinnyi b’ingenzi bagera kuri batanu mu mukino wa Premier League izakina na Crystal Palace kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru. Ikipe ya Arsenal kuri ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota atatu imbere ya Manchester City iri ku mwanya wa kabiri ndetse n’amanota ane imbere ya Liverpool. […]
Kapiteni wa Liverpool yagize icyo avuga ku nama aheruka gukorana n’abakinnyi
Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yatangaje ko yatumijeho inama y’abakinnyi nyuma yo gutsindwa na Manchester United ku Cyumweru gishize, ariko ashimangira ko atari “inama y’uburangare cyangwa iy’ikibazo” nk’uko bamwe babitekerezaga. Liverpool yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya, harimo n’iyo yakiriye iwabo kuri Anfield basorejeho ari ibitego 2-1 bya Manchester United. Ibyo byatumye ikipe yisanga […]