Category: ABAHANZI
Album “The Conquerors”: Indi Ntambwe Ikomeye mu Rugendo rwa Sam Rwibasira
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Rwibasira, ukomeje kugaragaza uruhare rufatika mu muziki wa Gospel nyarwanda, yongeye kwigaragaza bikomeye binyuze mu bikorwa bye byubakiye ku myizerere ikomeye n’ubuhamya bwimbitse. Azwi cyane nk’umuramyi ufite umwihariko mu gutanga ubutumwa bwubaka umutima, Sam Rwibasira akunzwe n’abatari bake haba mu Rwanda no hanze yarwo. Sam Rwibasira afite […]
A Season of Revival: Ebuka Songs Prepared to Ignite Hearts in Tanzania
Ebuka Songs Set to Ignite Spiritual Revival in East Africa with Upcoming Tanzania VisitThe vibrant and deeply spiritual atmosphere of East African worship is about to reach new heights as celebrated Nigerian gospel minister, Ebuka Songs, prepares for a highly anticipated visit to Tanzania. Known for his infectious energy and profound spiritual depth, the “I […]
Abantu bahura n’ibigeragezo bongeye guhabwa icyizere n’ihumure n’abaramyi Nzungu ft Ben & Chance mu ndirimbo yabo nshya “Siku Za Matata”
Mu gihe isi yuzuyemo ibibazo n’imihangayiko, abaramyi Nzungu afatanyije n’itsinda Ben na Chance bahumurije abemera mu ndirimbo yasohotse ku wa 09 Gashyantare, “Siku Za Matata” igaragaza imbaraga z’ukwizera, igakangurira abantu cyane cyane Abakristu kudacika intege mu bihe bikomeye, ikoresheje amagambo yuzuye ihumure n’icyizere. Nzungu ni umuhanzi umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika yo kuramya […]
Indirimbo “Umukiza” y’ihumure n’icyizere mu buzima bwa gikristu ya Gisubizo Ministry OHIO
Indirimbo Umukiza ya Gisubizo Ministry OHIO yashyizwe ahagaragara tariki ya 9 Gashyantare, ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bukomeye ishyira imbere, bushingiye ku gakiza, urukundo n’icyizere Yesu aha abamwizera. Mu butumwa bwayo, indirimbo igaruka ku gitekerezo cy’uko Yesu ari Umukiza w’abantu bose, wigize igitambo kugira ngo arokore abari mu […]
Indirimbo Nirata Umusaraba ya Rwibutso Emma isubiza imitima ku musingi w’agakiza ka gikristo
Ku wa 05 Gashyantare 2026, umuramyi Rwibutso Emma yasohoye indirimbo Nirata Umusaraba, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwibutsa Abakristo ko umusaraba wa Yesu Kristo ari wo shingiro ry’agakiza n’ukwemera kwabo. Umuramyi Rwibutso Emma yongeye gukangura imitima y’abakunzi b’umuziki wa kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yise Nirata Umusaraba. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 05 Gashyantare 2026, […]
Top 7 Gospel Songs of The Week: Ubutumwa Bw’ibyiringiro n’ihumure mu Ndirimbo Nshya ziyoboye izindi
Mu gihe abakunzi b’umuziki wa Gospel bitegura kwinjira muri weekend, Gospel Today ikomeje kubagezaho indirimbo nshya ziyoboye izindi, zatoranyijwe hashingiwe ku butumwa bwiza bukubiyemo n’uko zakiriwe n’abantu benshi. Izi ndirimbo zigamije gufasha abizera kwegera Imana, kuyihimbaza no kuyiramya mu mwuka w’ishimwe n’ukwizera. Dore indirimbo zirindwi nshya ziyoboye izindi muri iki cyumweru, buri imwe ikaba ifite […]
Icyumweru cy’Umuryango cyahujwe na Saint Valentin: Kiliziya irahamagarira Abakristu gusigasira urukundo n’ubumwe
Kiliziya Gatolika mu Rwanda irashishikariza Abakristu kwitabira ibikorwa by’Icyumweru cy’Umuryango giteganyijwe kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2026, kikaba cyarahujwe n’Umunsi wa Saint Valentin, mu rwego rwo kwimakaza urukundo, ubumwe n’indangagaciro z’umuryango. Ibi byatangajwe na Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wavuze ko iki cyumweru […]
Alarm Ministries yongeye guhembura abizera maze isohora indirimbo nshya “Mpora Mbiharira Yesu”
Iyi ndirimbo yasohotse none tariki ya 4 Gashyantare 2026, ikubiyemo ubutumwa bw’ukwiyegurira Imana, ikagaragaza uko kwizera Yesu bihinduka isoko y’ihumure, ibyishimo n’ukuruhuka k’umutima mu buzima bwa buri munsi. Korali Alarm Ministries yasohoye ku mugaragaro indirimbo nshya yitwa “Mpora Mbiharira Yesu”, ikaba igaruka ku nsanganyamatsiko y’urukundo rw’Imana n’ukwiyegurira Yesu mu bihe byose by’ubuzima. Mu magambo yayo, […]
Ubuhamya bwa Jesca Mucyowera mu ndirimbo nshya Amaraso
Umuramyi Jesca Mucyowera, uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amaraso”, ikomeje urugendo rwe rwo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wuzuye ubuhamya n’ukwizera. Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi zakunzwe cyane ku rubuga rwe rwa YouTube, aho asanzwe asangiza isi ibihangano bye n’umurimo w’uburamyi abinyujije muri gahunda […]
Police yongeye kwandika amateka itsinda APR FC
Ikipe ya Police FC yongeye kwisubiza icyubahiro, yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2026 nyuma yo guhigika APR FC kuri penaliti 7-6, mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Amahoro, iminota 90 ikarangira amakipe yombi anganya igitego 1-1. Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, wari uwa gatatu wikurikiranya izi kipe zihurira ku mukino […]
