Category: ABAHANZI
Umuramyi Jonathan Bacogoza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hejuru” aho yayifashishijemo umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake
Mu buzima busanzwe, Jonathan Bacogoza ni umuntu wicisha bugufi, ugira urukundo ndetse agakunda Imana. Indirimbo ya mbere yashyize hanze, yitwa ‘Inzira y’ukuri,’ ikaba yarasohotse mu mwaka ushize. Jonathan Bacogoza umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo, ashyira hanze indirimbo nshya igaragaramo umunyarwenya Dogiteri Nsabii usanzwe […]
Ese wari uziko kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ari imbarutso y’ingabire nyinshi zitandukanye? Umuramyi KY Kash yakiriye ingabire ye muri ubwo buryo
Umuziki nyarwanda ukomeje kugaragaza impano nshya, kuri iyi nshuro KY Kash ni izina riri mu mazina mashya akomeje guca amarenga mu bahanzi hatanga ubutumwa bwiza bwiganjemo ubwo kugandukira Imana. KY Kash, yavutse ku wa 15 Ukuboza 1996, ni imfura mu bana bane babana we mama wabo kuko ari we bafite gusa. Yasoje amashuri yisumbuye mu […]
Indirimbo shya ya Alicia na Germaine izagaragaza umwihariko mu kwandika ubutumwa burimo ubuzima
Alicia na Germaine, abavandimwe bavukana, bateguye indirimbo nshya yitwa “NDAHIRIWE” igomba kuzasohoka vuba cyane, ikaba igaragara nk’ishingiro rikomeye mu rugendo rwabo rwo guhimbaza Imana. Aba bombi bafite umwihariko utaboneka ku bandi mu bahanzi bakiri bato mu Rwanda, kuko ku buryo butangaje, indirimbo zabo zirangwa no kuba zanditse neza kandi zikagira itandukaniro mu buryo bw’umwimerere. Uru […]
Umunsi mukuru wa Asomisiyo wizihirijwe i Kibeho witabiriwe n’abantu batari bake bahabonera byinshi byiza
Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo. Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore […]
Ubuzima bushya muri Kristo bwahindutse “INGANZO”, Korali Ukuboko Kw’Iburyo ishimangira ko Kristo ari byose kubamwizera
Mu muziki wa Gospel nyarwanda, hiyongereye igihangano gishya cyuje ubutumwa butanga ihumure n’icyizere kumuntu wese wemera Imana. Korali Ukuboko Kw’iburyo yo muri ADEPR Gatenga yamuritse indirimbo yabo nshya yitwa “INGANZO”, mu buryo bwa Live Sessions, ikaba yaranditswe mu magambo akubiyemo ubuzima bushya abizera bahabwa binyuze mu musaraba wa Yesu Kristo. Indirimbo “INGANZO” itangira ishimangira ko […]
Umuramyikazi Rose Muhando agiye kongera kuza gutaramira u Rwanda n’abanyarwanda
Umuramyikazi w’icyamamare mu muziki wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Rose Muhando, agiye kongera gusura u Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa n’amasengesho yo kubohoka. Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council]. Kizabera i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. […]
Jesca Mucyowera Yiteguye Gutanga Ijoro Ritazibagirana mu Gitaramo “Restoring Worship Experience 2025”
Umuramyi w’ibihe byose, Jesca Mucyowera, agiye kongera gukora amateka mashya mu muziki wa Gospel binyuze mu gitaramo ari gutegura gikomeye kandi cyihariye yiswe Restoring Worship Experience 2025 kizabera Camp Kigali ku itariki ya 2 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake kizaba ari umwanya wihariye wo guhurira hamwe n’Imana mu buryo budasanzwe, aho abitabiriye bazahabwa […]
Ese waba uzi ubusobanuro bw’imyenda igiye iri mu mabara atandukanye abaganga Bambara mu gihe bari gukora inshingano zabo?
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu. Uwavuga ko atari ku baganga gusa bambara imyenda y’akazi ntabwo yaba agiye kure y’ukuri, kubera ko ari abanyenshuri, abasirikare, abapolisi, abanyamadini n’abakora mu zindi serivisi usanga […]
Humura, uri mu kiganza cy’Imana isumba byose Ntizakurekura!, Philemon Byiringiro yongeye guhumuriza imitima ya benshi
Umuramyi w’umunyarwanda Philemon Byiringiro, uzwiho gukunda gusenga no kwigisha Ijambo ry’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “NDAGUKUNDA”. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’urukundo rw’Imana rudasaza. Amagambo agize iyi ndirimbo agaragaza uburyo Imana yihanganira abantu bayo, ikabarinda nk’“imboni y’ijisho ryayo” kandi ikababera umwungeri utazigera abatererana. Mu gitero cya mbere, Philemon Byiringiro aririmba ati:“Kuko nagukunze urukundo ruhoraho, […]
Kiriki akomeje kwitabira ibiterane bikomeye nk’umubwiriza butumwa birimo nibibera hanze y’u Rwanda
Igicaniro cy’Ubutumwa bwiza kigiye kubera muri Uganda Umukozi w’Imana, Missionary Kiriki, ategerejwe muri icyo giterane gikomeye cy’iminsi itatu kizabera muri Uganda, ahazwi nka Nakivale mu itorero Shiloh Revival Ministry, kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Nzeri. Iki giterane cyahawe izina Igicaniro with Missionary Kiriki, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti: Impano n’Agakiza ishingiye […]