Category: ABAHANZI
Umusanzu wa TNT BAND itsinda ry’abanyamuziki b’inararibonye rihindura umuziki wa gikristo mu Rwanda
TNT BAND: Itsinda ry’Abanyamuziki B’inararibonye Rihindura Isura y’Umuziki wa Gikristo mu RwandaTNT BAND ni itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi babigize umwuga rimaze kwandika izina rikomeye mu mitunganyirize y’indirimbo z’abahanzi n’amakorali mu Rwanda. Rishimirwa cyane uruhare rikomeye rifite mu guteza imbere umuziki wa Gikristo, aho rifasha abahanzi gutunganya neza ibihangano byabo, rikabifasha kandi mu buryo bw’amajwi, gucuranga no […]
Prosper nkomezi na Israel mbonyi batangiye gusogongeza abantu umuzingo mushya bahereye ku ndirimbo yitwa umusaraba
Amakuru meza aturuka mu ruhando rw’umuziki wa Gospel mu Rwanda! Prosper Nkomezi, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda no mu karere, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yafatanyije na Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel mu Rwanda n’akarere. Indirimbo z’ibi byamamare biri mu njyana ya Gospel iri kumuzingo w’indirimbo prosper nkomezi afiteProsper […]
“Ntagufite”: Indirimbo Nshya ya Rehoboth Choir ADEPR Remera Ishimangira Kwiringira Imana Mu Bihe Byose
Rehoboth Choir ADEPR Remera yateye indi ntambwe y’icyubahiro mu ijwi ry’ubuhamya mu njyana ya gospels nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ntagufite” imaze gucishwa kuri YouTube ku itariki ya 2 Kanama 2025Rehoboth Choir izwiho guhanga indirimbo zifite ubutumwa bwubaka umwuka n’ubuzima bw’umukirisitu, yakoze amateka atazibagirana mu ndirimbo zabo mu ndirimbo “Ntagufite”, Rehoboth Choir ibanda […]
Burya ngo bimwe mu bitera kurwara umugongo harimo no kuryamira umusego
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko bitiza umurindi indwara nyinshi zirimo guturika kw’imitsi yo mu bwonko, indwara z’umutima n’umugongo. Ibi kandi byongeye kugarukwaho n’inzobere mu gutera ikinya no kuvura ububabare mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Gaston Nyirigira, wavuze ko kenshi hari ibintu abantu bakunze kwirengagiza […]
Thanksgiving Conference 2025 ni igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Revival Palace Community Church
Ni igiterane kizarangwa n’ibihe by’ubushyuhe bwo mu Mwuka, kikaba cyarateguwe ku nsanganyamatsiko ikubiye mu magambo yanditswe muri Zaburi 126:3 igira iti: “ Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye.” Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, Itorero Revival Palace Community Church rikorera i Bugesera rizakira igiterane gikomeye cyo gushimira Imana, kizwi nka Thanksgiving Conference […]
Marius Bison Yagarukanye Indirimbo “Arampagije” Yuzuyemo Ubutumwa Bukomeye bwo Guhamagarwa n’Imana
Umuramyi Marius Bison Yagarukanye Indirimbo Nshya yitwa “Arampagije”Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Marius Bison, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Arampagije”* ikomeje gutuma abakunzi ba Gospel mu Rwanda bagira icyo bavuga kuri we. Iyi ndirimbo ni iy’agaciro gakomeye kuko yerekana uburyo Imana yahamagaye umuntu ku giti cye, ikamushyira mu murimo wayo, kabone n’ubwo abantu […]
Gospel y’u Rwanda ku isonga: Israel Mbonyi mu bahatanira igihembo mpuzamahanga i Johannesburg
Johannesburg, Afurika y’Epfo. Gospel y’u Rwanda ikomeje kurushaho kwaguka no gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko Israel Mbonyi atangajwe nk’umwe mu bahanzi bahataniye igihembo mpuzamahanga cya Clima Africa Awards 2025, kizatangirwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatoranyijwe mu cyiciro cyitwa “East African […]
Akamaro ko kota izuba, Minisitiri Dr. Nsanzimana aherutse gusaba abantu kujya bota izuba nibura iminota mirongo itandatu mu cyumweru
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko gufata umwanya wo kota izuba nibura iminota 20 inshuro eshatu mu cyumweru ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko izuba ririmo Vitamin D ikenewe mu mubiri w’umuntu. Yagaragaje ko iyo iyi Vitamin ibaye […]
Elayono Worship Family yateguye igitaramo igitumiramo David Kega na Queen Rachel
Iki gitaramo cya Elayono Worship Family ikunzwe mu ndirimbo “Mwami Mana”, na “Urera”, kizabera kuri New Life Bible Church Kicukiro tariki ya 16 Kanama 2025, kikazitabirwa n’abaramyi b’ibyamamare barimo David Kega na Queen Rachel. Pastor Jackson Mugisha uyobora Spirit Revival Temple niwe uzagabura ijambo ry’Imana. “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2” ni igitaramo […]
Rose Muhando akomeje kwandika amateka – Ahembwe nk’ikirangirire mu muziki wa gospel.
Dar es Salaam, Tanzania. Umuhanzikazi w’icyitegererezo mu muziki wa Gospel muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, Rose Muhando, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwegukana igihembo cy’icyubahiro kizwi nka “ICON Award” mu birori bya Tanzania Gospel Music Awards 2025 byabereye i Dar es Salaam. Iki gihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa […]