Category: ABAHANZI
Ese waba wari uzi ibisabwa ku muryango ushaka gutwitirwa by’umwihariko mu gihugu cy’u Rwanda?
Ingingo yo gutwitira undi iri mu nzira zo kwemerwa mu mategeko y’u Rwanda, yakiranywe yombi n’Abaturarwanda b’ingeri zose. Bavuga ko bizafasha ababuze urubyaro mu buryo busanzwe bakabasha gusiga imbuto ku Isi. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, hagaragaye abantu 5925 bakeneye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bidashoboka ko babyara mu […]
Itorero ry’u Rwanda ry’Angilikani ryashimiwe uruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu mu birori byo kwiziziha Yubile y’imyaka 100
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryakoze ibirori bikomeye kandi by’imbonekarimwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda, rishimirwa na Leta y’u Rwanda ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu. Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori by’akataraboneka, yashimye uruhare rw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda [EAR] mu iterambere ry’igihugu, asaba ko ubufatanye […]
Papa wa Lamine Yamal yamaganye amakuru avugwa ku muhungu we
Umubyeyi wa Lamine Yamal yahakanye amakuru avuga ko umuhungu we yaba afite umukunzi, avuga ko ari ibihuha, ariko anasaba abafana kubaha ubuzima bwite bw’umwana we. Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bamamaye cyane muri ruhago ku rwego rw’Isi, akaba yarakunzwe cyane muri Espagne no ku Isi hose. Mu mukino wa La Liga wahuje […]
“Iyi Ntwari ni Nde?”Alarm Ministries Isobanuye Yesu Kristo neza Yongera kunyeganyeza imitima ya benshi
Itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries bongeye gususurutsa imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo, basohora indirimbo nshya bise “Iyi Ntwari ni nde?”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bugaragaza Yesu Kristo nk’Intwari idasanzwe. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwimbitse bwerekeza kuri Yesu Kristo nk’Intwari y’ukuri yamanutse mu ijuru ikambara umubiri w’abantu, yemera gusuzugurwa, agahatirwa gucibwa […]
Indirimbo icuranganye ubuhanga yitwa “ Aritamurura” yongeye gusubirwamo n’Abakorerayesu Choir bagaragaza impamvu yatumye bongera kuyisubiramo
Indirimbo “Aritamurura” ya Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo yakunzwe cyane mu myaka yashize ndetse ikaba inibitseho igihembo cy’indirimbo nziza y’amashusho yahawe na Isange Corporation, yasubiwemo mu buryo bugezweho, ibintu byakoze ku mitima ya benshi. Umuramyi Dominic Ashimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ashimwe”, “Nemerewe Kwinjira”, “Ntihinduka” n’izindi, ni umwe mu banuriwe cyane n’iyi ndirimbo. Yanditse ati: […]
Arsenal yerekanye Eberechi Eze
Arsenal yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Ubwongereza Eberechi Eze imuvanye muri Crystal Palace. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yasinye amasezerano y’imyaka ine, irimo ingingo yo kuba yakongerwaho undi umwe, mu gihe Palace yahawe miliyoni £60 nk’amafaranga y’ubugure bw’ibanze , agomba kwiyongera miliyoni £7.5 bitewe nuko yitwara. Eze, wamamaye cyane kubera uburyo asatira n’uburyo aremamo amahirwe y’ibitego adasanzwe, […]
Umuramyikazi Lydie Nishimwe hamwe na Jonathan Niyo bakoranye indirimbo bise “ yatugize intwari”
Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Yatugize Intwari’, yibutsa abantu iby’urukundo rw’Imana, gucungurwa kwabo, n’uko igenda ibanyuza mu bikomeye bakabisohokamo gitwari. Umuyobozi wa label ya UJC GOSPEL ibarizwamo aba baramyi, Patrick Hertier yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa […]
Umuhanzi Mutagoma akomeje gutanga umusanzu wihariye mu muziki wo kuramya Imana binyuze mu bihangano bishya
Mutagoma yashyize hanze indirimbo nshya yise Iryo Jwi Mutagoma. umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yongeye gushimisha abakunzi be n’abaramyi bose mu buryo bushya binyuze mu ndirimbo ye nshya yise Iryo Jwi Ni indirimbo yakorewe mu buryo bugezweho kandi ifite ubutumwa bukora ku mitima, ikaba ikomeje kugaragara nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’umuziki we.Muri […]
Pastor Dr. Joel Kubwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Igitangaza pe” ikomeje guhembura imitima
Umuramyi n’umuvugabutumwa Pastor Dr. Joel Kubwimana, ukomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Igitangaza pe, iboneka no mugitabo cy’indirimbo zikoreshwa naba kristo mu Rwanda Iyi ndirimbo ije isanganira izindi ndirimbo zakunzwe cyane yakoze zirimo Hallelujah, Imbohore ya Yesu n’izindi nyinshi zakoze ku […]
Ese waba waramenye amakuru ajyanye na Robot Abashinwa bakoze ishobora gutwita no kubyara? Ese yaba igiye gusimbura abagore?
Mu gihe isi ikomeje gutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga, Abashinwa batangaje inkuru itunguranye ivuga ko mu mwaka wa 2026 bazamurika ku mugaragaro robot ifite ubushobozi bwo gusama no kubyara. Ni ikoranabuhanga ryashyizwe hanze na Kaiwa Technology mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibyogajuru n’ama-robot (World Robot Conference) ryo mu 2025, rikaba ryitezweho guhindura byinshi mu buvuzi bw’uburumbuke no […]