Category: ABAHANZI
Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana
Umuhanzikazi Aline Sympaty, umwe mu baririmbyi bashya bari kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uruwo Kwizerwa”, akaba ari indirimbo y’ubutumwa bwimbitse ishimangira ko kwizera Imana bihindura amateka y’ubuzima bw’umuntu. Iyi ndirimbo uyu muramyi yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2025, kuri ubu iboneka ku rubuga rwe rwa YouTube asanzwe […]
Jesca Mucyowera yamuritse album ebyiri muri Restoring Worship Experience, aho yakiriye impano zikomeye z’abapasiteri
Ku wa 2 Ugushyingo 2025, Camp Kigali yahindutse ahantu hihariye ho guhimbaza no kuramya Imana mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, “Restoring Worship Xperience”, cyateguwe na Jesca Mucyowera, umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo cyari cyamaze amezi menshi gitegerejwe kuva cyatangazwa mu kwezi kwa munani. Jesca Mucyowera, benshi bita “Woman of […]
Ikipe ya Rayon Sports yavunikishije mababa wayo
Umwuka w’ibyishimo waranze abafana ba Rayon Sports bari mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ikipe yabo yatsindaga Marine FC igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda . Gusa ibyishimo byabo byasojwe n’impungenge nyuma y’uko mababa wabo, Aziz Bassane, akuwe mu kibuga ari mu mbangukiragutabara. Bassane, wari wigaragaje […]
Abafana ba Rayon Sports barasaba ubuyobozi kwegura
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza umwuka mubi mu buyobozi bwayo, abakunzi n’abafana bayo bafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba ko ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadée bwegura, nyuma yo kunanirwa gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’abayobozi bakuru b’iyi kipe. Amakuru yizewe avuga ko hashize igihe kirekire hari kutumvikana hagati ya Perezida wa Rayon Sports, […]
Premier League: Wolves yirukanye umutoza wayo
Ikipe ya Wolves yirukanye umutoza wayo Vitor Pereira nyuma y’uko ananiwe gutsinda umukino na umwe mu mikino 10 ya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino. Amakuru dukesha umunyamakuru Ben Jacobs wa TalkSports, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’intsinzwi y’ibitego 3-0 batsinzwemo na Fulham ku wa Gatandatu muri Premier League. The Drum twanamenye ko uyu munya-Portigal yeretswe […]
Esther wa Mende Agiye Gukora Ibitaramo Bikomeye Muri Afurika Y’Iburasirazuba
Esther wa Mende, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu muziki wa Gospel, ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye bizabera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’Umujyi wa Bujumbura mu Burundi. Uyu mukobwa wubatse izina mu gihugu cya Afurika y’Epfo […]
Umutoza wa Tottenham n’abakinnyi be ntibari kumvikana
Ikipe ya Tottenham Hotspur yongeye gutakaza amanota ku mukino wayihuje na Chelsea, warangiye itsinzwe igitego 1–0 kuri sitade yayo iherereye i Londres. Ariko si igitego kimwe cyayigoye gusa ahubwo nyuma y’umukino hagaragaye umwuka mubi hagati y’umutoza Thomas Frank n’abakinnyi be babiri bakomeye. Nyuma y’umukino, ubwo umusifuzi yari amaze guhuha ifirimbi isoza , abakinnyi barimo myugariro […]
Alarm Ministries Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Y’amahoro N’ihumure Yitwa “Humura Nshuti”
Alarm Ministries yongeye gukora mu nganzo maze basohora indirimbo “Humura Nshuti”, ikaba ifita amashusho yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, igamije guhumuriza abantu binyuze mu butumwa bw’ijambo ry’Imana. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries, ryasohoye indirimbo nshya yitwa “Humura Nshuti”, ifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza […]
“Umugenga” Indirimbo nshya Ya Uwase Yvonne Yibutsa Abantu Ko Imana Ari Yo Mutegetsi W’isi
Uwase Yvonne yasohoye indirimbo “Umugenga” ku wa 31 Ukwakira 2025, yuzuza ubutumwa bwo kuramya no gushimira Imana nk’Umutegetsi ukomeye uganje byose na hose. Umuramyi Uwase Yvonne yongeye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Umugenga”, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025 ku muyoboro we wa YouTube. […]
Imyigaragambyo muri Tanzaniya yakomye mu nkokora shampiyona
Imyigaragambyo imaze iminsi ine muri Tanzania irakataje, nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje kutishimira uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe n’uko yagenze. Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ikomeje gufata indi ntera ndetse n’inzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu zatangiye guhagarara, Ibyahagaze harimo n’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Abigaragambya bavuga ko batishimiye ko Komisiyo y’Amatora yatangaje […]
