Category: UBUZIMA
Ubushakashatsi: Abatinda gushaka Umubare wabo ukomeje kwiyongera kandi bigira ingaruka gusa hari n’inama
Mu myaka ya vuba, bigaragara ko umubare w’Abanyarwanda batinda gushaka ukomeje kwiyongera. Ibi ntibigaragara mu Rwanda gusa, ahubwo ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi ku Isi. Impuguke mu by’imibereho y’abantu, ubukungu ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, zerekana ko gutinda gushaka bigira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Impamvu ya mbere ivugwa […]
Abana miliyoni 14.3 ku Isi ntibabona inkingo
Umuryango Mpuzamahanga wita Ku Buzima, OMS watangaje ko byibura abana miliyoni 14.3 biganjemo abo mu bice birimo intambara ku Isi batabona inkingo, naho abasaga miliyoni 5.7 badakingirwa inkingo zose uko byateganijwe.Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, OMS yateguye ifatanije n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu 195 byo ku Isi.Iyi […]
Abarwara kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura bakomeje kwikuba inshuro nyinshi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize. Muri Gashyantare uyu mwaka, MINISANTE yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda […]
Havumbuwe Umuti ukumira vurisi itera SIDA mu mezi atandatu
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko abahanga mu buvuzi bamaze kugera ku ntabwe y’urushinge rumwe rushobora guterwa umuntu rukamurinda kwandira Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu. Yabigarutseho mu mpera z’iki cyumweru gishize muri siporo rusange mu mujyi wa Kigali nka kimwe mu biri kunonosorwa n’Inama Mpuzamahanga kuri SIDA iri kubera mu Rwanda kuva […]
UN yatanze umuburo ku ibura rya gazi muri Gaza
Umuryango w’Abibumbye (UN), watanze umuburo ko mu gihe ntagikozwe ngo gazi ikomorerwe kwinjira muri Gaza bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabatuye iyi ntara berenga miliyoni 2.1. Ni ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwabo rwa X, buje nyuma y’ubwatambutse mu mezi ashize bushinja Israel gufunga inzira inyuramo ubufasha bugenerwa abagizweho ingaruka n’iyi ntambara ndetse n’abakuwe […]
Ni kimwe mu birinda indwara zitandura! Menya impamvu ari byiza kubikora
Ubushakashatsi buvuga ko akenshi duhoberana twishimye, tubabaye, cyangwa dushaka gutuza. Guhobera, bishobora no gukoreshwa ari uburyo bwo guhumuriza umuntu igihe ababaye cyangwa se afite ibindi bibazo bitandukanye. Bidufasha kumva twishimye. Ikindi kandi ubushakashatsi bwemeza ko guhoberana bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akabaho yishimye. Abahanga bavuga ko inyungu zo guhoberana zirenga gusa kuryoherwa ugira igihe […]
Nyuma y’imyaka 18 bagerageza gutwita bikanga babifashijwemo na AI
Muri Colombia umuryango wari umaze imyaka 18, ugerageza uburyo bwose ngo ubone urubyaro ubu uratwite ubifashijwemo n’ubwenge buhangano (AI). Uyu muryangango wagerageje uburyo butangukanye kugira ngo urebe ko watwita ariko biranga. Uburyo buzwi nka, In Vitro Fertilasition(IVF), aho abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imyororokere ya muntu bahuriza hamwe igi ry’umugore n’intanga ngabo hanze y’umubiri w’umugore (Laboratory), […]
Kwigunga bihitana abarenga miliyoni umunani ku Isi buri mwaka
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ku Isi, OMS watangjaje ko umuntu umwe muri batandatu afite ikibazo cyo kwiguga, kikaba ari ikibazo gihitana abarenga miliyoni umunani buri mwaka ku Isi. Ibi bikubiye muri Raporo OMS yashyize ahagaragara nyuma y’ubushakashstsi yakoreye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Nubwo ikibazo cyo kwigunga cyugarije ibyiciro bitandukanye, iyi Raporo igaragaza […]
Stress yo ku kazi ishobora kwangiza ubuzima kurusha itabi Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Jeffrey Pfeffer wo muri Kaminuza ya Stanford na Dr. Joel Goh wo muri Harvard Business School, bugaragaza ko stress iterwa n’akazi ifite ingaruka zikomeye ku buzima, ndetse ishobora kugabanya igihe cy’ubuzima. Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Behavioral Science & Policy, bwerekana ko ingaruka za stress yo ku kazi zishobora kugereranywa […]
Niba ujya unywera cyangwa urira ibishyushye mu bikoresho bya pulasitiki urimo kwiyangiriza mu buryo utazi
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifashisha ibikoresho bya pulasitiki mu kunywa cyangwa kurya ibishyushye, batabizi ko baba bishyira mu byago bikomeye. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, harimo no gutera indwara zidakira. Urubuga officeh2o.com ruvuga ko iyo pulasitiki ishyushwe cyane cyangwa ishyizweho n’ibiribwa bishyushye, irekura ibinyabutabire byinjira mu biribwa, ndetse byangiza […]