Category: IMYIDAGADURO
TO 7 y’indirimbo nshya zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel muri iki cyumweru mu Rwanda
Mu Rwanda n’ahandi muri Afrika, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gufata indi ntera, abantu benshi bagasanga indirimbo zisingiza Imana zibafasha kwegera Umuremyi, gukomera ku kwizera no kongera icyizere mu buzima bwa buri munsi. Kuri iyi nshuro, twabahitiyemo indirimbo zirindwi ziyoboye izindi, zikomeje guhembura imitima y’abantu benshi , zigaragaza ubutumwa bukomeye bw’umukiro, imbabazi, no […]
Ishimwe rye yarinyujije mu ndirimbo anagaragaza umuhanzi ukomeye yifuza gukorana na we indirimbo
Nyuma y’igihe kingana n’amezi atandatu adashyira hanze umushinga mushya, umuririmbyikazi Meek Rowland, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kugaruka mu ruhando rw’umuziki. Kuri iyi nshuro, yagarukanye indirimbo nshya yise ‘Hallelujah’ igamije gushimira Imana ku byo yamukoreye mu buzima. Meek yavuze ko yahisemo kujya mu muziki buhoro buhoro kubera impamvu ze bwite, zirimo no […]
Papa Leo wa XIV ahawe imodoka ebyiri nshya z’amashanyarazi
Papa Leo wa XIV yakiriye imodoka ebyiri z’amashanyarazi zakozwe byihariye ngo zimufashe mu rugendo rw’iyogezabutumwa mu mahanga. Izi modoka zateguwe n’Ikigo cy’Abataliyani Exelentia ku bufatanye n’Ishami ry’Umutekano wa Vatikani. Zakozwe ku buryo ari nto, zoroshye gutwarwa. Zikoresha amashanyarazi gusa, ntizisakuza kandi ntizangiza ibidukikije. Zifite umutekano uhagije kuko zubatse ku buryo Papa ashobora kwinjira no gusohoka […]
“Kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ntibishingira ku ijwi ryiza gusa n’amafaranga”.
Uwahoze ari umuramyi w’Umunya-Nigeria Ric Hassani wahoze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko kuba bamwe mu bahanzi batangiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaza kubivamo bakinjira mu muziki usanzwe, bidaterwa n’amafaranga nk’uko benshi babitekereza, ahubwo bishingiye ku kumva bashaka gusohoza umuhamagaro wabo mu buryo bwimbitse. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo […]
Priyanka Chopra mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rwa Shefali Jariwala: “So shook… She was too young”
Umuhanzikazi n’umukinnyi w’amafilime w’umuhinde, Shefali Jariwala, wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Kaanta Laga yagiye hanze mu myaka ya 2000, yitabye Imana ku itariki ya 27 Kamena 2025, afite imyaka 42 gusa. Urupfu rwe rwateye intimba n’agahinda kenshi mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Buhinde no hanze yabwo. Mu butumwa bwakoze ku mitima ya benshi, Priyanka Chopra, […]
