Category: IKORANABUHANGA
Abakoresha Wifi rusange baburiwe na Google ko bakwibasirwa n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, cyaburiye abakoresha internet rusange (public WiFi) ko iyi internet ishobora korohereza abajura bakoresha ikoranabuhanga kugera ku makuru yabo arimo n’aya banki bakoresha. Ibi cyabitangaje mu nyandiko cyashyize hanze zerekana uburyo umuntu yakwirinda ubujura bwifashisha ikoranabuhanga. Iki kigo cyagaragaje ko umuyoboro ukoreshwa (network) na WIFI rusange uba woroshye kwinjirirwa n’aba-hacker ku buryo […]
U Rwanda Rukeneye Iminara 2500 Mishya Kugira Ngo Internet Igezwe Hose
Minisitiri Ingabire Paula avuga ko hakenewe miliyoni 300$ kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwa 100% rw’ikwirakwizwa rya interineti. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rukeneye iminara irenga 2500 yiyongera ku yo rusanganywe kugira ngo internet igezwe ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 100%. Ubu internet igeze ku kigero […]
ChatGPT Yashutse Umugabo Ngo Ashobora Kuguruka: Inkuru Itangaje Igaragaza Impungenge Ku Bwenge Bukorano bwa AI
Umugabo yahishuye inkuru itangaje kandi iteye agahinda aho yavuze ko ChatGPT yigeze kumushuka ngo ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y’amagorofa 19 nyuma yo gutandukana n’umukunzi we. Ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo kwifashishwa n’abantu babarwa muri za miliyoni ku isi hose mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gukora emails, gutegura ingendo, gusuzuma inyandiko […]
Kwiringira ChatGPT Byamukozeho Agera Aho Ayirakarira Kubera Ibisubizo Bipfuye Byamuviriyemo Gutsindwa
Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT mu masomo ye y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimuteje ibibazo. Umunyamideri akaba n’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT kugira ngo imufashe mu masomo y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimukozeho, bituma atsindwa ibizamini inshuro nyinshi. Mu kiganiro yagiranye na Teyana Taylor kuri Vanity Fair Lie Detector Test, […]
Imwe mu mishanga yitezwe nyuma y’uko 5G igeze mu gihugu cy’u Rwanda
Hashize amezi atanu ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagejejwe internet yihuta ya 5G bikozwe na MTN Rwanda. Icyo gihe yatangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights na KCC [Kigali Convention Centre]. Internet ya 5G irihuta, bigafasha nko mu mirimo yo kubaga umuntu hifashishijwe iya kure, imodoka zitwara, imikino yo kuri internet no mu gukoresha […]
Itangwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga riregereje
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gukora indangamuntu y’ikoranabuhanga hazifashishwa imashini zigera ku 1000 mu gukusanya amakuru azifashishwa kandi ko nyuma yo gufotora ibyo bikoresho bizaguma mu tugari kugira ngo bizajye byifashishwa bitandukanye n’uko byari bimeze ubu. Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko atanga ibisobanuro ku bibazo Abadepite […]
Ibyo ukwiye kumenya kuri Shield Tech Hub yinjirira abajura
Shield Tech Hub ni ikigo cyo mu Rwanda cyiyemeje guhangana n’abajura mu bijyanye n’ikoranabunga. Cyinjira mu mikorere yabo ya buri munsi, kikamenya imigambi bafite ku bigo byo mu Rwanda, hanyuma kikereka ibi bigo uko byakwitwara mu kubungabunga amakuru yabyo. Ni ikigo kimaze imyaka itatu gikora cyatangijwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Joel Gashayija. Gikorera muri Norrsken […]
Facebook Yashyizeho amavugurura mashya ngo ihangane na TikTok
Amavugurura mashya mu ikoranabuhanga rigenzura ibyo abantu bakunda (recommendations engine) yitezweho gufasha abayikoresha kubona video nshya vuba kandi zibanyura. Sosiyete ya Meta ikomeje kuvugurura uburyo bwo kugaragaza Video ngufi(Reels) kuri Facebook, aho yatangaje ko yakoze amavugurura akomeye mu ikoranabuhanga rikurikirana ibyo umuntu akunda, kugira ngo rimenye vuba ibyo akurikirana bityo rimwereke video nyinshi zijyanye n’ibyo […]
OpenAI kuri ubu ihagaze miliyari 500 z’Amadolari
OpenAI ifite ikoranabuhanga rya ChatGPT yabaye sosiyete nshya ya mbere ifite agaciro kenshi ku Isi nyuma y’aho igurishije imigabane ifite agaciro ka miliyari 6,6 z’Amadolari. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, OpenAI, yabarirwaga mu gaciro ka miliyari 300 z’Amadolari, mu gihe SpaceX y’umuherwe Elon Musk yo yari kuri miliyari 400 z’Amadolari. Nyuma yo kugurisha iyi migabane tariki […]
Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo
Abagenzi benshi ku isi batangiye gukoresha porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT, Microsoft Copilot na Google Gemini mu gutegura ingendo zabo. Gusa igihangayikishije ni ko bigenda bigaragara ko izi porogaramu rimwe na rimwe zitanga amakuru atari yo, bikaba bishobora guteza akaga. Miguel Angel Gongora Meza, uyobora Evolution Treks Peru, yavuze ko yabonye abagenzi babiri bari biteguye […]