Abyeyi batwite baravuga imyato ikinini gikungahaye ku ntungamubiri 15 bahabwa na Leta
Mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho( DHS) ya 2020, igaragaje ko mu Rwanda abana 33% bafite ikibazo cy’igwingira, u Rwanda rwatangiye gushakira umuti urambye iki kibazo maze 2024 rutangira gukoresha ibinini bihabwa umubyeyi utwite bigafasha kongera amahirwe yo kurwanya ingwingira ry’umwana. Ni igikorwa cyatanze umusaruro kuko bigaragazwa n’ubuhamya ababyeyi bahererwa iki kinini ku kigonderabuzima […]
Inzira ya Israel Mbonyi kuva Uvira kugera ku Mitima ya Miliyoni z’Abanyarwanda n’Abanyafurika
Kuririmba n’igikorwa usanga abantu benshi bakunze gukora ndetse ababikora kinyamwuga ugasanga bibazanira ubutunzi, abenshi bakibanda ku ndirimbo zikunze kwitwa iz’isi mu gihe abandi bashyira imbaraga mu kuririmbira Imana. Dufashe uruhande rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, byakugora gukora urutonde rw’abo ukarenza ingohe umuhanzi Israel Mbonyi. Israel Mbonyicyambu ukoresha amazina ya Israel […]
Igitaramo cya Richard Ngendahayo cyimuwe
Umuhanzi Richard Ngendahayo urimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Niwe healing Concert’ kizabera i Kigali muri BK Arena kimuriwe indi tariki. Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’isosiyeti imufasha gutegura iki gitaramo yitwa ‘Fill the Gap Limited’, yavuze ko iki gitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Kanama 2025 cyimuriwe ku wa 29 Ugushyingo 2025. […]
Ese ufata ifunguro mu minota 20 cyangwa munsi yayo? Birashoboka ko igihe kigeze ngo ugabanye umuvuduko wo kurya.
Abahanga bakunze kwibanda ku bwoko bw’ibiryo ushobora kurya kugira ngo ubungabunge ubuzima bwawe. Ariko, umuvuduko ubiryana nawo ni ingenzi nk’ibiryo ubwabyo. Kurya vuba cyane bifite ingaruka zirimo nko kuba nk’ibiryo bishobora kuguma mu muhogo, cyangwa kurenza urugero ugasanga wariye byinshi mbere y’uko ubwonko bukumenyesha ko uhaze. Nanone kurya wihuta cyane bishobora kurakaza bagenzi bawe musangira […]
WhatsApp yasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe- Byatangajwe n’Ikigo cya Meta
Ikigo cya Meta, gifite urubuga rwa WhatsApp, cyatangaje ko cyasibye konti zirenga miliyoni 6.8 z’abatekamutwe, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025. Meta ivuga ko nyinshi muri izo konti zari zifitanye isano n’amatsinda y’abatekamutwe bakorera mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia, Aho bakoresha abakozi ku gahato mu bikorwa byabo. Ibi byatangajwe mu gihe […]
“Muri ikimenyetso ko Isi itandukanye ishoboka” Papa Leo wa XIV abwira urubyiruko
Ku cyumweru, Papa Leo wa XIV yabwiye urubyiruko rwa bagaturika rurenga miliyoni imwe, mu Misa isoza Yubile Y’urubyiruko, ko ari ikimenyetso cy’uko isi itandukanye ishoboka, aho amakimbirane ashobora gukemurwa binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro. Ati“Bavandimwe namwe Bashiki banjye mu kiri bato, muri ikimenyetso cy’uko isi itandukanye ishoboka. Isi y’ubuvandimwe n’ubucuti, aho amakimbirane adakemurwa n’intwaro, […]
Inama ya SECAM yasorejwe ku butaka butagatifu kwa Nyina wa Jambo i Kibeho
Kuri icyi cyumweru ni bwo hasojwe inama ya SECAM, Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar yitabiriwe na ba Cardinal 13, ba Musenyeri 100 n’abapadiri barenga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Iyi nama yasojwe n’igitambo cya Misa cyabere i Kibeho ku butaka butagatifu, giturwa na Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa. Bamwe mu bari […]
Trump yatangaje amasezerano yo gushyiraho umusoro wa 15% ku bicuruzwa bituruka muri Koreya y’Epfo.
Perezida Donald Trump yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizeho umusoro wa 15% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bituruka muri Koreya y’Epfo, mu masezerano y’ubucuruzi yise “arangiye kandi yuzuye”. Abinyujije kurubuga rwa Truth social Trump yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Leta zunze ubumwe za Amerika yemeye amasezerano y’ubucuruzi arambuye kandi yuzuye na Repulika ya […]
DRC- 21 bishwe mu gitero cyagabwe ku rusengero mu burasirazuba bwa Congo
Kuri iki cyumweru Ubuyobozi bwa sosiyete sivire bwatangaje ko byibuze abantu 21 bishwe n’inyeshyamba, mu gitero cyagabwe ku rusengero rwo mu burasirazuba bwa congo n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Kisilamu, mu gace nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abaturage. Ibi byabaye ubwo abateye binjiraga mu rusengero rwo mu mujyi wa Komanda ahagana saa saba z’ijoro. Dieudonné Duranthabo, Umuhuzabikorwa […]
Imirire mibi muri Nigeria yishe abana 652 mu mezi atandatu ashize.
Médecins Sans Frontières (MSF), Umuryango utari uwa leta, w’abaganga batagira imipaka, wavuze ko bari kubona kugabanuka gukomeye kw’ingengo y’imari, cyane cyane izavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwami bw’u Bwongereza, n’Ubumwe bw’u Burayi, kandi ibyo biri kugira ingaruka zikomeye ku kuvura abana bafite imirire mibi. MSF yatangaje ko umubare w’abana bafite imirire mibi ikabije […]