U Rwanda rugiye gutangira gutanga impushya nshya zo gucukura amabuye y’agaciro
Guverinoma y’u Rwanda yemeje itangwa ry’impushya zo gushakashaka no gucura amabuye y’agaciro na kariyeli mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.Icyi cyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 16, Nyakanga iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.Mu itangazo ryashyizwe hanze, Inama y’Abaminisitiri yavuzeko “yishimira ibyagezweho mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu […]
Abana miliyoni 14.3 ku Isi ntibabona inkingo
Umuryango Mpuzamahanga wita Ku Buzima, OMS watangaje ko byibura abana miliyoni 14.3 biganjemo abo mu bice birimo intambara ku Isi batabona inkingo, naho abasaga miliyoni 5.7 badakingirwa inkingo zose uko byateganijwe.Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, OMS yateguye ifatanije n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo gukusanya amakuru mu bihugu 195 byo ku Isi.Iyi […]
Havumbuwe Umuti ukumira vurisi itera SIDA mu mezi atandatu
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko abahanga mu buvuzi bamaze kugera ku ntabwe y’urushinge rumwe rushobora guterwa umuntu rukamurinda kwandira Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu. Yabigarutseho mu mpera z’iki cyumweru gishize muri siporo rusange mu mujyi wa Kigali nka kimwe mu biri kunonosorwa n’Inama Mpuzamahanga kuri SIDA iri kubera mu Rwanda kuva […]
UN yatanze umuburo ku ibura rya gazi muri Gaza
Umuryango w’Abibumbye (UN), watanze umuburo ko mu gihe ntagikozwe ngo gazi ikomorerwe kwinjira muri Gaza bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabatuye iyi ntara berenga miliyoni 2.1. Ni ibikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwabo rwa X, buje nyuma y’ubwatambutse mu mezi ashize bushinja Israel gufunga inzira inyuramo ubufasha bugenerwa abagizweho ingaruka n’iyi ntambara ndetse n’abakuwe […]
Minisitiri Murangwa yasobanuye impamvu inyungu ku nguzanyo muri SACCO iri hejuru.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yosuf Murangwa yasobanuye ko kuba mu bigo by’imirenge SACCO habamo amafaranga make ari bimwe mu bituma inyungu ku nguzanyo iri hejuru ashimangira ko gahunda yo guhuza ibi bigo ku rwego rw’Akarere ndetse no kubihuriza hamwe mu ikoranabuhanga bizakemura iki kibazo. Mu bihe bitandukanye abagana ndetse n’abakorana n’imirenge SACCO bakunze kuvuga ko bagihura […]
RRA yasobanuye impamvu yashyize umusoro kuri telefoni
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko kuba umuhigo Leta yari yihaye w’Abanyarwanda bagomba kuba batunze telefoni ngendanwa ugenda ugerwaho ari bimwe mu byatumye umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wongera gushyirwaho nyuma yo gukurwaho mu 2010. Ibyo byatangarijwe mu kiganiro RRA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Nyakanga, ku ishusho y’imisoro n’isoresha mu mwaka w’ingengo y’imari […]
Man Martin yanyomoje abavuga ko yavuye mu muziki
Umuhanzi Martin yatangaje ko adahuze ndetse ko itavuye mu mwuga w’ubuhanzi nk’uko abantu babitekereza ahubwo ko kuva mu 2020 yatangiye gutekereza uburyo yagira umumaro mu ruganda rw’umuziki binyuze mu bundi buryo. Yabigarutseho mu kiganiro RTVersus kuri televiziyo y’Igihugu cyibanze ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igiswahiri. Man Martin yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto cyane igihe […]
Nyuma y’imyaka 18 bagerageza gutwita bikanga babifashijwemo na AI
Muri Colombia umuryango wari umaze imyaka 18, ugerageza uburyo bwose ngo ubone urubyaro ubu uratwite ubifashijwemo n’ubwenge buhangano (AI). Uyu muryangango wagerageje uburyo butangukanye kugira ngo urebe ko watwita ariko biranga. Uburyo buzwi nka, In Vitro Fertilasition(IVF), aho abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imyororokere ya muntu bahuriza hamwe igi ry’umugore n’intanga ngabo hanze y’umubiri w’umugore (Laboratory), […]
Kwigunga bihitana abarenga miliyoni umunani ku Isi buri mwaka
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ku Isi, OMS watangjaje ko umuntu umwe muri batandatu afite ikibazo cyo kwiguga, kikaba ari ikibazo gihitana abarenga miliyoni umunani buri mwaka ku Isi. Ibi bikubiye muri Raporo OMS yashyize ahagaragara nyuma y’ubushakashstsi yakoreye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Nubwo ikibazo cyo kwigunga cyugarije ibyiciro bitandukanye, iyi Raporo igaragaza […]