Aimé Uwimana agiye gutaramira bwa mbere muri Gen-z Comedy
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, agiye kwitabira bwa mbere igitaramo cy’urwenya Gen-z Comedy kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025. Uwimana, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, azahurira n’urubyiruko rutari ruke muri iki gitaramo kizwiho guhuza urwenya, umuziki ndetse n’ibiganiro byubaka. […]
Remco Evenepoel: Uburyo gusenga byamubereye isoko y’imbaraga, akegukana umudali wa mbere i Kigali
Kigali, 21 Nzeri 2025 – Mu gihe Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu gusiganwa n’igihe (ITT), yegukana umudali wa Zahabu ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, hari amakuru avugako burya byose abifashwa no kwiyegereza Imana kuko aribintu bimuranga mu buzima bwe bwaburimunsi. Remco, wavutse ku ya 25 […]
Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Kigali yabaye indorerwamo y’ubudahangarwa bwa Remco
Kigali, 21 Nzeri 2025– Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kugaragaza ubudahangarwa bwe mu gusiganwa n’igihe (ITT), ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali. Remco yakoresheje iminota 49,06 ku ntera ya kilometero 40,6, aba atsindiye uyu mudali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwegukana ITT i Glasgow mu 2023 n’i […]
Jehovaniss Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Yesu” yibutsa ko Kristo ari we wenyine ukiza imitima inaniwe
Korari Jehovaniss yo muri ADEPR Kicukiro Shell yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ni Yesu”, ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu bihe byinshi abantu baba baremerewe n’imitwaro y’ubuzima. Mu magambo yayo, indirimbo itangira yerekana uburyo abantu benshi baba bafite imitima inaniwe, ibisebe by’inguma n’imitwaro y’isi, hanyuma umwanditsi akibaza ikibazo gikomeye: “Ni nde wabaruhura?” Igisubizo kirumvikana neza […]
Minisitiri wa Siporo yagaragaje aho imyiteguro igeze yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare n’imbaraga byatwaye
Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzaba ari umutima w’isi y’amagare. Ni inshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ribereye ku mugabane wa Afurika, bikaba biteganyijwe ko rizaba ari ibirori bikomeye byitezweho kwandika amateka mashya. Mu gusobanura uko imyiteguro yagenze, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko byasabye imbaraga […]
Weekend yawe iraryoha kurushaho uhimbaza Imana Hamwe n’iyi Top 7 Gospel Songs of the Week ziri ku isonga
Nk’uko bisanzwe buri cyumweru, abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana tubagezaho urutonde rw’indirimbo nshya ziri kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga zitandukanye. aho tugaruka ku ndirimbo zirindwi z’abahanzi n’amakolari ziri ku isonga, zigaragaza ubuhanga hagendewe ” mumyandikire, ubutumwa, amajwi n’amashusho meza ndetse kandi hagendewe kuko ziri gukundwa. TOP7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi ikaba iteye […]
“Mbona Ijuru”: Indirimbo nshya ya Besalel Choir yibutsa abizera iby’isezerano ryo kuzabana n’Imana
Korari Besalel yamamaye mu ndirimbo zifasha abizera kwegerana n’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbona Ijuru”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, ishingiye ku masezerano y’Imana yo kuduha ijuru rishya n’isi nshya, nk’uko Ibyahishuwe 21 havuga ko Yerusalemu nshya izamanuka iva mu ijuru yiteguwe nk’umugeni arimbishirijwe umugabo we. Mu magambo agize iyi ndirimbo, Besalel Choir […]
Prosper Nkomezi yongeye Gutanga Ubutumwa bwiza kubizera ko Imana idahinduka, ishimangira ko isohoza amasezerano
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntukoza Isoni”. Ni indirimbo yuzuye ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abizera no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizerwa, itigeze ibeshya cyangwa ngo ihindure ku ijambo ryayo. Mu magambo y’iyi ndirimbo, Prosper Nkomezi agaragaza uburyo Imana ikomeza kugaragariza abayo ubudahemuka bwayo, ati: “Ntukoza […]
Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yampaye Ibimwuzuye”, yongera kwibutsa abantu ko agakiza karimo byose.
Shalom Choir, imwe mu makorali akunzwe kandi akomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mukarere, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yampaye Ibimwuzuye”. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko muri Kristo Yesu habonekamo byose: amahoro, imbabazi, ubugingo buhoraho n’agakiza kadashira. Mu magambo y’indirimbo, Shalom Choir iririmba ko Yesu ari we wabanje gukunda […]
Gasasira Clémence mu marangamutima menshi adusobanuriye urukundo rudasaza rwa Kristo
Umuramyi Gasasira Clémence yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urutazashira”, indirimbo yuzuyemo amagambo y’amarangamutima akomeye yibutsa urukundo Yesu Kristo yakunze abantu, urukundo rudashira kandi rudahinduka. Mu ntangiriro, Clémence atangiza indirimbo agaragaza uburyo Kristo yamusanze mu bihe bikomeye, igihe yari yihebye nta wundi washoboraga kumutabara. Aririmba ati:“Yansanze nihebye, nabuze undengera, ati humura mwana wanjye, nagukunze urutazashira.” Indirimbo […]