18 July, 2026
2 mins read

Itangazamakuru Gatolika ryasabwe gushyira imbere ukuri n’agaciro ka muntu

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, Kiliziya Gatolika muri Kenya yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho gukomeza kurinda ukuri, ubumuntu n’inshingano z’imyitwarire kugira ngo itangazamakuru rikomeze kuba umuyoboro wubaka sosiyete aho kuyisenya. Ibi byagarutsweho na Martin Kivuva Musonde ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho […]

3 mins read

Nigeria: Diyosezi ya Wukari yatabaje nyuma y’isenywa rya Kiliziya zirenga 200 n’ubwicanyi buri kwibasira abakiristu

Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Wukari yo muri Nigeria yatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu majyepfo ya Leta ya Taraba, aho ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bimaze gusenya ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’insengero zari zisanzwe ari ibimenyetso by’icyizere n’ubumwe. Mu itangazo ryasohowe nyuma y’Inteko rusange ya gatatu ya Diyosezi ya Wukari, Umushumba wayo […]

1 min read

Ubushakashatsi: Gushyingirwa mbere y’imyaka 25 byongera ibyago byo gutandukana

Impuguke zigaragaza ko ubukure bwo mu mutwe, ubushobozi bwo gufata imyanzuro n’imicungire y’amarangamutima biri mu bigira uruhare rukomeye mu kuramba kw’urugo. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, bwagaragaje ko abantu bashyingirwa batarageza ku myaka 25 bafite ibyago byinshi byo gutandukana ugereranyije n’abashakana bafite imyaka […]

2 mins read

Ambassadors of Christ yatumiye abakunzi bayo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo

Mu gihe yizihiza imyaka 30 y’amavuko, Ambassadors of Christ Choir yavuze ko ibikorwa byayo bitagarukiye ku muziki gusa ahubwo byageze no mu bikorwa byo gufasha abaturage, guhumuriza abarokotse Jenoside no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge mbere y’igitaramo kizabera muri BK Arena. Korali Ambassadors of Christ Choir yatangaje ko iri gutegura ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza imyaka 30 […]

5 mins read

Nushaka utagukunda kubera ibindi muzatandukana! Mukandasumbwa Caline urusha umugabo we imyaka 12

Mu gihe abantu benshi muri iki gihe bavuga ko urukundo rw’ukuri rugenda rucika kubera inyungu zishingirwaho mu kubaka ingo, inkuru y’urukundo rwa Nsabimana Brillah uzwi nka Bruno na Mukandasumbwa Caline yo ikomeje kubera benshi urugero kubera uburyo bahisemo kubaka urugo rushingiye ku rukundo, kubahana no kwizera Imana nubwo banyuze mu gucibwa intege n’abantu benshi. Urukundo […]

2 mins read

Muri Yezu, Imana iba ishusho nzima y’impuhwe_ Papa Leo XIV asaba Abakirisitu n’Abayisilamu kongera kubyutsa ubumuntu

Papa Leo XIV yavuze ko impuhwe, ubwumvikane no gufasha ababaye ari indangagaciro zihuriweho n’Ubukirisitu n’Idini ya Islamu, asaba abayoboke b’aya madini gukorera hamwe mu kongera kubaka ubumuntu no kuba ijwi ry’abari mu mibabaro. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yahamagariye Abakirisitu n’Abayisilamu gukorera hamwe mu rwego rwo “kongera kubyutsa ubumuntu aho bwakonje”, […]

2 mins read

Alicia & Germaine na Hyguette & Cynthia mu bahanzwe amaso muri Rubavu Music Awards 2026

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje gutumbagira, kuri ubu amatsinda abiri akizamuka ari mu marushanwa ya Rubavu Music Awards and Talent Detection, aho Alicia & Germaine bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icya Best Rubavu Gospel Artist ndetse n’icya Videwo y’umwaka. Amatsinda arimo Alicia & Germaine na Hyguette & Cynthia bari mu bafite amahirwe […]

2 mins read

Keilla Gahimbare yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Habarugira Davy

Umuramyi wamamaye mu ndirimbo zirimo Tube Hafi na Ninjye Ubivuze ndetse akaba yarakoranye n’abandi bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya, Keilla Gahimbire ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’uwamutwaye umutima Habarugira Davy. Aya makuru yayatangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije […]

1 min read

Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b’abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe

Ku mumsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, Papa Leo yasabiye umugisha n’ihumure ababyeyi bari mu bihe bikomeye, anashimangira uruhare rwabo rukomeye mu muryango no mu buzima bwa buri munsi. Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yasabiye umugisha ababyeyi b’abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe wizihizwa buri Cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, by’umwihariko abazahajwe n’ubuzima n’abari […]

2 mins read

Nubwo tutumva kimwe politiki, urukundo rw’umuryango ni rwo rwa mbere— Mukuru wa Papa Leo XIV

John Prevost yavuze ko we na barumuna be bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye, ariko bakomeje kubana neza no gukundana, ashimangira ko ibiganiro byabo byinshi bishingira ku buzima bwa buri munsi aho kwibanda ku mpaka za politiki. John Prevost, mukuru wa Papa Leo XIV, yavuze ko nubwo mu muryango wabo bafite ibitekerezo bitandukanye ku bya politiki, […]